RFL
Kigali

Umugore w’ibiro 25 wifuza kuba umuntu ufite ibiro bicye ku Isi ateye benshi impungenge-AMAFOTO

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:17/07/2024 12:29
0


Baby Tingzi wifuza kwandikwa mu bitabo nk’umuntu ufite ibiro bicye, yatangiye guhururizwa ageze ku biro 25 n’ubwo we atabikozwa.



Umugore wamamaye ku rubuga rwa Douyin ukomoka mu Bushinwa uzwi nka Baby Tingzi, akomeje gutera benshi impungenge ku cyemezo yafashe cyo gukora ibishoboka byose byatuma ananuka, kuri ubu akaba amaze kugeza ibiro 25 gusa.

Baby Tingzi afite uburebure bwa bwa 1.60cm n’ibiro 25kg, yifuza gukomeza kunanuka kugeza abaye umuntu wa mbere ku Isi unanutse ndetse akaba atitaye ku mpungenge abafana be bamugirira.

Uyu mugore wiyemeje kunanuka kugeza aciye agahigo ku isi, akunzwe ku rubuga rwa Douyin rukora neza nka TikTok akaba akomoka Guangzhou mu ntara ya Guangdong mu Bushinwa.

Mu mashusho uyu mugore akunze gusangiza abafana be kuri uru rubuga, aba arimo yibyinira ndetse anaririmba abantu benshi bagakururwa no kureba imiterere y’umubiri we.

Kubera iyi miterere ye, uyu mugore amaze kwigwizaho igikundiro aho akurikirwa n’abarenga ibihumbi 42 kuri Douyin ariko byinshi mu bitekerezo batanga ku mashusho ashyira kuri uru rubuga biba bigaruka ku mpuhwe bamufitiye kuba yaremeye gushyira ubuzima bwe mu kaga kugira ngo ace agahigo.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagize icyo bavuga ku mavidewo ya Baby Tingzi, bamwe bavuga ko yaba afite ikibazo, ndetse ko akeneye ubufasha bw’abaganga byihutirwa. Abandi bavuga ko kumubona agenda mu nzira ari nko kubona igikanka cy’umuntu kigenda cyangwa se kibyina (a walking or dancing skeleton).


Baby Tingz aratabarizwa kubwo impamvu z'ubuzima bwe


Baby Tingz afite ibiro 25 gusa kandi afite gahunda yo gukomeza kugabanya ibiro kugeza aciye agahigo ko kuba umuntu unanutse cyane ku Isi


Amashusho akunda gushyira ku mbuga nkoranyambaga ze aba arimo aririmba ndetse anabyina aho benshi badatinya kuvuga ko ari igikanka (Skeloton) kiri kubyina







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND