Umunyarwenya Samu Muco wamenyekanye mu itsinda rya Zuby Comedy, yatangaje ko atabashije kubona amajwi amwemerera kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko, ariko afite icyizere cy’uko ibyiza biri imbere, bityo ntiyacitse intege.
Yabitangaje mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, nyuma
y’uko habaye amatora y’ibyiciro byihariye, birimo icyiciro cy’abagore, icyiciro
cy’urubyiruko ndetse n’icyiciro cy’abafite ubumuga.
Ni ubwa mbere uyu musore wo ku Ruhuha mu Karere ka Bugesera
yari ahataniye kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko ahagarariye urubyiruko.
Yari mu bakandida 31 bahataniraga kwinjira mu Nteko, aho
hagombaga kuvamo babiri bahagararira urubyiruko (umuhungu n’umukobwa).
Samu wamenyekanye cyane mu bitaramo bitandukanye by’urwenya,
yanditse kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko atahiriwe n’urugendo rwo
kwinjira mu Nteko, ariko ibyiza biri imbere.
Yagize ati “Mwarakoze kudushyigikira kandi ndabashimiye pe,
gusa ntabwo twabashije gutsinda. Imana ibahe umugisha mwese aho muherereye
ibyiza biri imbere.”
Uyu musore yaciye agahigo, kuko yabaye uwa mbere uri mu ruganda
rw’abanyarwenya wagerageje amahirwe yo gushaka kwinjira muri Politiki. Yiyamamaje
afite intego yo guteza imbere urubyiruko binyuze mu kubashakira akazi n’ibindi
binyuranye.
Ku rundi ruhande, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC)
yatangaje iby'ibanze by’agateganyo byavuye mu matora y’Abadepite. Ishyaka PDI rya
Sheikh Musa Fazil ryegukanye intebe 3;
Umukadinda wigenga Nsengiyumva Janvier nta ntebe yatsindiye
kuko atabashije kugeza ku majwi 5%, PSD yegukanye intebe 5, PL nayo yagize
intebe 5, mu 2018 yari ifite intebe 6.
Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe ya Politiki bafitanye muri
uyu mwaka irimo: PDC, PPC, PSR, PSP, UDPR) bagize amajwi 62.67% ahwanye
n'intebe 36.
Umunyarwenya Samu ntihayiriwe mu matora y’Abadepite mu
cyiciro cy’urubyiruko
Samu yavuze ko nubwo atabashije gutsinda afite icyizere cy’ejo
hazaza
Samu yari ahatanye n’abantu 37 bashakaga kuvamo babiri
bahagararira urubyiruko
TANGA IGITECYEREZO