Kigali

MU MAFOTO 100: Twinjirane mu mugoroba w'Intsinzi Perezida Kagame yashimiyemo abarimo umuryango we

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:16/07/2024 20:36
0


Byari ibirori mu mugoroba wo kwizihiza intsinzi nyuma y'uko Perezida Kagame atorewe gukomeza kuyobora u Rwanda mu gihe cy'imyaka 5 iri imbere.



Ku munsi w'ejo ku wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024 ni bwo mu Rwanda habaye amatora y'Umukuru w'Igihugu akomatanyije n'ay'Abadepite. Ni nyuma y'uko abanyarwanda batuye mu mahanga batoye ku wa 14 Nyakanga 2024.

Mu ijoro ry'ukumunsi w'ejo n'ubundi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC yatangaje iby'ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, bikaba byagaragaje ko Perezida  Kagame yatsinze amatora ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr Habineza Frank yagize amajwi 0.53% naho Mpayimana Phillippe agira amajwi 0.32%.

Ubwo hatangazwaga iby'ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu ,Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bari ku Intare Arena i Rusororo, ahasanzwe hari icyicaro gikuru cy’uyu muryango.

Nyuma yo gutsinda amatora, Perezida Kagame yashimiye abo mu muryango we baba bari kumwe igihe cyose ndetse anashimira Abanyarwanda muri rusange.

Muri ibi birori byo kwishimira intsinzi hari hari abantu batandukanye barimo n'abazwi mu bisata bitandukanye cyane cyane abiganjemo abahanzi.




Perezida Kagame yashimiye abo mu muryango we avuga ko bamubera akabando ndetse, anashimira Abanyarwanda muri rusange 












Byari ibyishimo ku muryango wa Perezida Kagame 







Perezida Kagame na Madamu bishimira intsinzi 






Ubwo Perezida Kagame n'abo mu muryango we barebaga ibyavuye mu matora 









Madamu Jeannette Kagame abyinana n'abandi ba nyamuryango ba FPR-Inkotanyi bishimira intsinzi 















Abarimo Ruti Joel bacinya akadiho























Byari ibyishimo ku bari bitabiriye umugoroba w'intsinzi 













Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports ni umwe mu bari bitabiriye uyu mugoroba w'intsinzi













TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND