Umugoroba wa 15 Nyakanga 2024 wasize ibyishimo by’igisagirane ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi aho icyerekezo cy’amatora cyagarageje ko umukandida w’iri shyaka ku mwanya w’umukuru w’igihugu ari we wegukanye intsinzi.
Nyuma y'uko amatora
akomatanije ay’Abadepite n’Umukuru w’Igihugu atangiye ku wa 14 Nyakanga 2024 ku
banyarwanda bari hanze no ku wa 15 Nyakanga 2024 ku bari imbere mu gihugu.
Ku isaha ya saa Yine zo
ku wa 15 Nyakanga 2024, Komisiyo y’amatora yatangaje icyerekezo cy'ibyavuye mu
matora ku mwanya wa Perezida wa Repubulika.
Aho ibyavuye mu matora ku
kigereranyo cya angana na 78.94% by’amajwi yose yari amaze kubarurwa, Perezida Kagame
yari afite 99.5% anga n’amajwi Miliyoni 7,099,810 mu gihe abo bari bahatanye uteranije
amajwi yabo bose atagera ku bihumbi 61.
Benshi mu banyamuryango ba
FPR Inkotanyi n’inshuti zawo bagaragaje ibyishimo bikomeye, bashima Imana
yongeye gutuma bakomeza kuyoborwa na Perezida Kagame.
Rev Pastor Alain Numa
yagize ati”Uwiteka yadukoreye ibikomeye, natwe turishimye. Nkurase
amashimwe Afande. Uwiteka akomezanye namwe intambwe zose muzatera tuzaziterane
nawe, imigisha myinshi.”
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutanga amaraso mu Kigo cy’Igihugu
gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr Muyombo Thomas [Tom Close] uri no mu bahanzi
baheruka kugabirwa na Perezida Kagame.
Yagaragaje ko ari ibyishimo by'igisagirane kuba abanyarwanda batoye neza.
Ati”Intsinzi bana b'u Rwanda, intsinzi,
njye ndayireba, intsinzi mu bice byose, intsinzi.Mwese muri imfura, mwakoze
gutora neza.”
Abantu benshi mu ngeri zitandukanye bakaba bakomeje
kurata amashimwe Perezida Kagame bishingiye ku cyerecyezo cyatanzwe na Komisiyo
y’amatora cyerekana ko yatsinze.
Nyampinga w’u Rwanda 2016 ari muri abo, na we aho yagaragaje
ko abanyarwanda bihitiyemo ubabereye kandi bitari ibya 2024 gusa ahubwo by’iteka
kandi agaragaza ko gutora Perezida Kagame bisobanuye ko ahazaza h’u Rwanda
harinzwe.
Ku wa 27 Nyakanga 2024 nibwo hazatangazwa bidasubirwaho
ibyavuye mu matora akomatanije ay’Abadepite nay’Umukuru w’Igihugu.
TANGA IGITECYEREZO