Kigali

Amajyaruguru arayoboye! Icyo imibare ivuga ku itorwa rya Paul Kagame watsindiye kongera kuyobora u Rwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:16/07/2024 1:29
1


Imibare yatangajwe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, igaragaza ko Intara y'Amajyaruguru iyoboye izindi mu gutora ku kigero cyo hejuru Paul Kagame watorewe kongera kuyobora u Rwanda nk'uko ibarura ry'ibanze ry'amajwi ribitangaza.



Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje ko iby'ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu byagaragaje ko Kagame Paul yatsinze ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr Habineza Frank yagize 0.53% naho Mpayimana Phillippe 0.32%.

Imibare yatangajwe na Komisiyo y'Igihugu y'Amatora igaragaza ko abari bemerewe gutora bangana na 9, 071, 157, mu gihe amajwi amaze kubarurwa agera ku 7, 160, 864.

Intara y'Amajyaruguru iri ku ruhembe mu kugira amajwi menshi yavuyemo Perezida wa Repubulika, aho abaturage baho bamutoye ku kigero cya 99.65%, mu Ntara y'Iburengerazuba, batoye Paul Kagame kuri 99.60%, mu Burasirazuba bamutora ku kigero cya 99.30%,  mu gihe abo mu Majyepfo bamutoye ku kigero cya  98.60%, naho mu Mujyi wa Kigali bamutora kuri 98.59%.

Mu mahanga, ibarura rigaragaza 52.73% ku majwi 40.675. Abanyarwanda baba mu mahanga batoye Paul Kagame ku kigero cya 95.40%, Dr Frank Habineza atorwa ku kigero cya 2.15% mu gihe Mpayimana yatowe ku majwi 2.45%.

NEC yatangaje ko mu Mujyi wa Kigali, Paul Kagame yagize 98.59%, Dr Frank Habineza agira 0.96% mu gihe Mpayimana yagize 0.44%.

Biteganyijwe ko ku gicamunsi cyo ku wa 16 Nyakanga 2024 NEC itangaza iby’ibanze byavuye mu matora rusange y’Abadepite, mu gihe ku mugoroba itangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora y’ibyiciro byihariye.

Ku wa 20 Nyakanga 2024 ni bwo NEC izatangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, mu gihe bitarenze ku wa 27 Nyakanga 2024 izatangaza amajwi ya burundu yo mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite.


Imibare yavuye mu ibarura ry'ibanze yagaragaje ko Perezida Paul Kagame yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu ku kigero cyo hejuru cyane





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mukanyandwi Jacqueline 6 months ago
    Ntawundi President uRwanda rukeneye uretse PK



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND