RFL
Kigali

Abo mu muryango we bamubera akabando! Amarangamutima ya Paul Kagame watsinze amatora

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:15/07/2024 23:18
0


Chairman w'Umuryango wa FPR Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame watorerewe gukomeza kuyobora u Rwanda mu gihe cy'imyaka 5 iri imbere, yashimiye abo mu muryango we avuga ko bamubereye akabando anashimira Abanyarwanda muri rusange bamuhaye icyo cyizere.



Kuri uyu wa Mbere taliki ya 15 Nyakanga 2024 ni bwo mu Rwanda habaye amatora y'Umukuru w'Igihugu akomatanyije n'ay'Abadepite. Ni nyuma yuko abanyarwanda batuye mu mahanga batoye kuwa 14 Nyakanga 2024.

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, yatangaje iby'ibanze byavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, bikaba byagaragaje ko Kagame Paul yatsinze amatora ku majwi 99.15%, mu gihe abo bari bahanganye, Dr Habineza Frank yagize amajwi 0.53% naho Mpayimana Phillippe agira amajwi 0.32%.

Nyuma yo gutsinda amatora, Paul Kagame yashimiye abo mu muryango we baba bari kumwe igihe cyose ndetse anashimira Abanyarwanda muri rusange.

Yagize ati: "Ndagira ngo nshimire umuryango wanjye turikumwe hano, tuba turikumwe igihe cyose,tugendana hamwe namwe mu gihugu hose aho twagiye twiyamamariza buriya nabo bambera akabando.

By'umwihariko rero ndagira ngo mbashimire mwese abari ahantu ndetse abari hano ni bake, ni abashoboye kuza, ariko ndahera kuri mwe mbashimire ukuntu mwatubaye hafi muri byose ndetse icy'ibanze mwabaye hafi cyane mu guca urubanza twabwirwaga.

Hanyuma nyuze muri mwebwe na none ndashimira abanyagihugu bose, abadukurikiye ndabibibwiriye bumve ko mbashimiye cyane. Hari abahanzi rero twagendanye, hari urubyiruko, sinabona uko mbisobanura, ndabashimiye cyane cyane.

Mbishyize mu buryo bw'ubuzima bw'abantu, bw'umuntu nka njye mundeba, iiki gikorwa cy'amatora, icyo kwiyamamaza twabanje noneho n'ibyo twagaragarijwe bimaze gusohoka, bivuze ikintu gikomeye mu buzima bw'umuntu.

Bivuze icyizere mbashimira, icyizere ntabwo cyoroshye, ubundi nta kintu uha umuntu muri ako kanya ngo ahere ko akugarurira ikizere. Icyizere ni ikintu cyubakwa mu gihe."

Yakomeje avuga ko atajya ashoberwa bitewe n'icyizere agirirwa ndetse akanakigirira Abanyarwanda. Ati: "Niba mujya mwitegereza kandi kubera icyo cyizere iyi myaka yose tumaranye n'ibikorwa byinshi ndetse rimwe na rimwe kenshi bigorana.

Hari uwari wambona ariko nsa n'uwashobewe? Ntabwo njya nshoberwa na bucye no mu bigoranye bite tumaze kunyuramo cyangwa tuzanyuramo mu bihe bizaza. Impamvu ni iyo ngiyo, ni cya cyizere navugaga mba nizeye ko ndi bufutanye namwe ikibazo cyose tukagikemura.

Kandi namwe ukuntu mwitabira ubutumire, mu bikomeye guhangana nabyo, icyizere muha umuntu sinabona uko ngisobanura. Icyizere muha umuntu ntabwo nabona uko ngisobanura.

Naho iriya mibare iri hejuru cyane ntabwo ari imibare gusa n'iyo iba 100% ntabwo ari imibare gusa ahubwo irimo kiriya cyizere, ni cyo cya ngombwa.

Rero ndumva ntari butinde cyane, nzanabona undi mwanya wo kubashimira ariko ntabwo nari kurara ntabashimiye kuri uyu munsi twakozeho iki gikorwa. Ni ibintu bidasanzwe, ni yo mpamvu abenshi batabyumva bakabinenga ariko bigakomeza bikiyongera" .

Umukuru w'Igihugu yavuze ku budasa bwa FPR, ati: "Ibi kandi ndabigarukaho, ni ubudasa bwa FPR, ni ubudasa bw'Abanyarwanda. Ndabashimira rero nk'Abanyarwanda, ndabashimira nka FPR ituri imbere mu bitekerezo, mu ngiro ya politike;

Ndashimira urubyiruko mwebwe. Tuzajye dukora ibishoboka byose abantu bashobora, dukore ibintu bibe bizima, binoge, bibe umuco wacu, hanyuma duhangane n'ibibazo.

N'iyo duhanganye n'ibibazo, tumenye ngo ni twe bireba kandi twese hamwe, ntabwo ureba umwe ngo uvuge ngo ni wowe wateye ikibazo cyangwa ngo ntibindeba, turafatanya tugahangana n'ibibazo, ibyo dushoboye gukemura tukabikemura, ibidashobotse muri uwo mwanya tukabyubakira izindi mbaraga zishobora gutuma tubinyuramo.

Ibi rero by'amatora navuga tubirangije bigiye inyuma yacu, hasigaye umurimo ukomeye imbere ka kazi. Biriya dukora kugira ngo inyungu ziboneke ku Banyarwanda".

Ibarura ry'ibanze mu matora ya Perezida rigaragaza ko Paul Kagame yatsinze amatora


Paul Kagame yatorewe kongera kuba Umukuru w'Igihugu mu myaka 5 iri imbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND