RFL
Kigali

Breaking: Paul Kagame yatorewe kongera kuyobora u Rwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/07/2024 22:38
1


Komisiyo y'Igihugu y'Amatora, NEC, yatangaje iby'ibanze byavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika yakozwe ku wa 15 Nyakanga 2024 mu Rwanda, akaba yarakozwe mu mahanga ejo hashize ku wa 14 Nyakanga 2024.



Umukandida w'Umuryango FPR-INkotanyi, Paul Kagame, yatorewe gukomeza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere nk’uko ibarura ry’iby'ibanze byavuye mu matora ribigaragaza. NEC yatangaje ko Paul Kagame yagize amajwi 99,15%, Dr Frank Habineza agira 0,53% mu gihe Mpayimana Philippe yagize 0,32%.

Ibi, ni ibyatangajwe na Perezida wa Komisiyo y'Amatora, Odda Gasinzigwa wabanje gushimira abanyarwanda bitabiriye ku bwinshi igikorwa cy'amatora, atangaza ko bitabiriye ku kigero cya 98%.

Tubibutse ko amajwi y'agateganyo azatangazwa ku ya 20 Nyakanga 2024, mu gihe amajwi ku buryo bwa burundu azatangazwa bitarenze tariki 27 Nyakanga 2024.

Paul Kagame yakubise inshuro abo bari bahatanye mu matora y'Umukuru w'Igihugu nk'uko ibyavuye mu ibarura ry'ibanze ribigaragaza


Iby'ibanze bigaragaza ko Paul Kagame yatorewe kongera kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ivestine530@gmail.com2 months ago
    Mwiriwe twishimiye kumubyeyi each akomez kutuyobora👍👍👍





Inyarwanda BACKGROUND