RFL
Kigali

Uko ibyamamare byo mu Rwanda no muri Diaspora byitabiriye amatora ya Perezida n'ay'Abadepite-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/07/2024 15:03
0


Ibyamamare mu ngeri zinyuranye nk’ubuhanzi, sinema, urwenya, kumurika imideli n’abandi bo mu Rwanda ndetse n’ababarizwa muri ‘Diaspora’ bagize uruhare mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite yabaye kuri uyu wa 14-15 Nyakanga 2024.



Gutora ku banyarwanda ibihumbi 77 baba hanze y’u Rwanda, byabaye kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, ni mu gihe ku banyarwanda b’imbere mu gihugu byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nyakanga 2024.

Lisite ntakuka ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko abazatora mu Mujyi wa Kigali ari 1,172,229. Intara y’Amajyepfo hazatora 2,055,930.

Intara y’I Burengerazuba abazatora ni 2,038,931; Intara y’i Burasirazuba ni 2,246,371, Amajyaruguru hazatora 1,480,558 n’aho abazatorera kuri site z’itora 2433.

Ibyamamare mu ngeri zinyuranye ni bamwe mu bitabiriye aya matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite. InyaRwanda yakusanyije amafoto ya bamwe mu byamamare bitabiriye ibikorwa by'itora.


Umuhanzi Davis D yatoreye mu gihugu cy'u Bubiligi, mu gihe yitegura kuhataramira, ndetse no muri Poland. Yagaragaje ko yishimiye kugira uruhare mu kugena ahazaza h'u Rwanda, binyuze mu matora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite.

Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire wamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Ndanyuzwe" yatoreye mu gihugu cy'u Bufaransa. Muri iki gihe ari kwitegura igitaramo gikomeye azakorera mu Bubiligi, ku wa 5 Ukwakira 2024.

Miss Umulisa Charlotte yatoye ku nshuro ye ya mbere mu matora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa Warsaw muri Poland.

Uyu mukobwa yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kuba yagize uruhare ku nshuro ye ya mbere mu kwitorera abayobozi Umulisa niwe wari guserukira u Rwanda muri Miss Supranational 2022. Yigeze kwitabira irushanwa ry’ubwiza rya Miss Warsaw 2021, agera mu cyiciro cya nyuma


Uwase Clementine (Miss Tina) wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2018, yatoreye mu Mujyi wa Warsaw muri Poland. Tina asanzwe ari n'umunyamideli ukomeye, ndetse aherutse gutangiza 'Brand' y'imyambaro ye

Umunyamideli wamenyekanye nka Mimi Mirage yatoreye kuri Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi. Yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kugira uruhare mu matora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite


Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim ari kumwe n'ababyeyi be batoreye ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi



Abarimo Bad Rama washinze The Mane, batoreye mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona. Bad Rama yabwiye InyaRwanda ko bishimiye kugira uruhare mu kwitorera abayobozi no kugena ahazaza h'u Rwanda


Umuhanzi Audy Kelly yatoreye mu Mujyi wa Göteborg mu gihugu cya Suède. Amaze igihe ari muri kiriya gihugu aho akurikirana amasomo ye ya Kaminuza


Umuhanzikazi Bwiza yatoreye kuri Site ya Karumuna mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Ni ku nshuro ya mbere atoye. Aherutse kuvuga ko "Ubu ndanezerewe cyane kuba ngiye gushyira igikumwe cyanjye ku muyobozi nkunda cyane'


Umuhanzikazi Butera Knowless n'umugabo we Ishimwe Karake Clement batoreye kuri Site ya Karumuna mu Murenge wa Nyamata. Ni nyuma y'uko kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, bari mu bakiriwe na Perezida Kagame, anabagabira Inka


Shimwa Guelda wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2017, akegukana n’ikamba rya ‘Miss Heritage’ ari kumwe n’umugabo we Habimana Hussein batoreye mu Karere ka Bugesera mu Kagari ka Kibenga



Umunyamideli Kate Bashabe yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kwihitiramo abayobozi bazamuyobora mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere 

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro yatoreye mu Mujyi wa Oreshan muri Leta ya Oregon muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016, yagaragaje ko yishimiye kugira uruhare mu kugena ahazaza h’u Rwanda 


Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patien Bizimana yatoreye mu Mujyi wa Phoenix muri Amerika

Abarimo Tom Close, Nel Ngabo na Platini batoreye mu Karumuna mu Murenge wa Nyamata




Abanyarwanda baba mu gihugu batoye Perezida n'Abadepite kuri uyu wa Mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND