Gutora ku banyarwanda ibihumbi 77 baba hanze y’u Rwanda,
byabaye kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, ni mu gihe ku banyarwanda
b’imbere mu gihugu byabaye kuri uyu wa Mbere tariki 14 Nyakanga 2024.
Lisite ntakuka ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko
abazatora mu Mujyi wa Kigali ari 1,172,229. Intara y’Amajyepfo hazatora
2,055,930.
Intara y’I Burengerazuba abazatora ni 2,038,931; Intara y’i
Burasirazuba ni 2,246,371, Amajyaruguru hazatora 1,480,558 n’aho abazatorera
kuri site z’itora 2433.
Ibyamamare mu ngeri zinyuranye ni bamwe mu bitabiriye aya matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite. InyaRwanda yakusanyije amafoto ya bamwe mu byamamare bitabiriye ibikorwa by'itora.

Umuhanzi Davis D yatoreye mu gihugu cy'u Bubiligi, mu gihe yitegura kuhataramira, ndetse no muri Poland. Yagaragaje ko yishimiye kugira uruhare mu kugena ahazaza h'u Rwanda, binyuze mu matora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite.
Umuhanzikazi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline
Gahongayire wamenyekanye mu ndirimbo zirimo "Ndanyuzwe" yatoreye mu
gihugu cy'u Bufaransa. Muri iki gihe ari kwitegura igitaramo gikomeye azakorera
mu Bubiligi, ku wa 5 Ukwakira 2024.
Miss Umulisa Charlotte yatoye ku nshuro ye ya mbere mu matora
y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite mu gikorwa cyabereye mu Mujyi wa
Warsaw muri Poland.
Uyu mukobwa yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kuba yagize uruhare ku nshuro ye ya mbere mu kwitorera abayobozi Umulisa niwe wari guserukira u Rwanda muri Miss Supranational 2022. Yigeze kwitabira irushanwa ry’ubwiza rya Miss Warsaw 2021, agera mu cyiciro cya nyuma

Uwase Clementine (Miss Tina) wahagarariye u Rwanda mu irushanwa rya Miss Supranational 2018, yatoreye mu Mujyi wa Warsaw muri Poland. Tina asanzwe ari n'umunyamideli ukomeye, ndetse aherutse gutangiza 'Brand' y'imyambaro ye
Umunyamideli wamenyekanye nka Mimi Mirage yatoreye kuri Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi. Yabwiye InyaRwanda ko yishimiye kugira uruhare mu matora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite

Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim ari kumwe n'ababyeyi be batoreye ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi


Abarimo Bad Rama washinze The Mane, batoreye mu Mujyi wa Phoenix muri Leta ya Arizona. Bad Rama yabwiye InyaRwanda ko bishimiye kugira uruhare mu kwitorera abayobozi no kugena ahazaza h'u Rwanda

Umuhanzi Audy Kelly yatoreye mu Mujyi wa Göteborg mu gihugu cya Suède. Amaze igihe ari muri kiriya gihugu aho akurikirana amasomo ye ya Kaminuza

Umuhanzikazi Bwiza yatoreye kuri Site ya Karumuna mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera. Ni ku nshuro ya mbere atoye. Aherutse kuvuga ko "Ubu ndanezerewe cyane kuba ngiye gushyira igikumwe cyanjye ku muyobozi nkunda cyane'

Umuhanzikazi Butera Knowless n'umugabo we Ishimwe Karake Clement batoreye kuri Site ya Karumuna mu Murenge wa Nyamata. Ni nyuma y'uko kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, bari mu bakiriwe na Perezida Kagame, anabagabira Inka

Shimwa Guelda wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2017,
akegukana n’ikamba rya ‘Miss Heritage’ ari kumwe n’umugabo we Habimana Hussein
batoreye mu Karere ka Bugesera mu Kagari ka Kibenga


Umunyamideli Kate Bashabe yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kwihitiramo abayobozi bazamuyobora mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere


Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien
Misigaro yatoreye mu Mujyi wa Oreshan muri Leta ya Oregon muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika
Mutesi Jolly wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2016,
yagaragaje ko yishimiye kugira uruhare mu kugena ahazaza h’u Rwanda
Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patien Bizimana yatoreye mu Mujyi wa Phoenix muri Amerika
Abarimo Tom Close, Nel Ngabo na Platini batoreye mu Karumuna
mu Murenge wa Nyamata
Abanyarwanda baba mu gihugu batoye Perezida n'Abadepite kuri uyu wa Mbere
