Nyuma yo kuzenguruka mu bice bitandukanye by’igihugu yiyamamariza kuyobora igihugu, Mpayimana Phillipe yitabiriye ibikorwa by’amatora ya Perezida n'ay'Abadepite aho yatoreye mu Karere ka Nyarugenge.
Nyuma y'uko kuwa 14 Nyakanga
2024 abanyarwanda baba hanze batoye Perezida n'Abadepite, ibikorwa by’amatora byakomeje kuri uyu wa
15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda bari mu gihugu.
Mpayimana Phillipe uri mu
bakandida batatu biyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, yitabiriye aya matora aho
yatoreye kuri site yitora ya Camp Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
Mu mwaka wa 2017, uyu mugabo utarabashije kugeza amajwi 1%, yavuze ko afite icyizere cyo kugira amajwi yo
hejuru mu matora y'uyu mwaka, agaragaza ko nubwo atazagira 100% ariko yifuza ko abo bahatanye
bazayagabana kandi yizeye ko ari ko bizagenda.
Ku byerekeranye n’ibyo yagarutseho mu kwiyamamaza kwe azakora naba Perezida birimo nko kuvugurura Kigali
Convention Center (KCC), yatangaje ko nubwo atatorwa azakurikirana ko bishyirwa mu
bikorwa.
Ati: “Ndamutse ntsinze, nzabishyira mu bikorwa,
ntanabikoze abantu bananyibutsa kuko nabitangaje ku mugaragaro. Ntsinzwe, nabwo
uwatsindiye uyu mwanya ni ukumubaza impamvu atabikora kandi Abanyarwanda
barabishimye.”
Yagaragaje ko ntacyo yanenga Komisiyo y'Igihugu y’Amatora (NEC), avuga ko ibintu bimeze neza ndetse byihuta, asaba ko bibaye na byiza ubu buryo
bwakoreshejwe (bwo guhuza amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite) bwagumaho
kuko ari bwiza cyane.
TANGA IGITECYEREZO