RFL
Kigali

Danny Vumbi na Knowless bahuriye mu ndirimbo ‘Twatsinze’ ishingiye ku ndangagaciro z’abanyarwanda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/07/2024 12:29
1


Umuhanzi akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Danny Vumbi yasohoye indirimbo “Twatsinze” yakoranye na Butera Knowless mu rwego rwo kumvikanisha intsinzi y'Umukandida bashyigikiye, kandi ko gutsinda biri mu bibaranga mu mahame yabo.



Ni indirimbo yashyize hanze kuri uyu Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, mu gihe Abanyarwanda b'imbere mu gihugu baramukiye mu matora y'Umukuru w'Igihugu ndetse n'ay'Abadepite.

Ni mu gihe kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, abanyarwanda barenga ibihumbi 70 babarizwa hanze y'igihugu (Diaspora) batoye Umukuru w'Igihugu ndetse n'abadepite.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2024, hazaba amatora y'ibyiciro byiharie, iby'urubyiruko, abagore 30% bazinjira mu Nteko ndetse n'icyiciro cy'abafite ubumuga.

Danny Vumbi yabwiye InyaRwanda ko mu kwandika iyi ndirimbo yitaye cyane ku mahame n'indangagaciro by'Abanyarwanda. Ati “Nifashishije amahame y’indangagaciro z’abanyarwanda.”

Ni indirimbo bakoze yumvikanisha ibyishimo bya buri wese ushyigikiye umukandida wa FPR-Inkotanyi. Ati "Twatsinze, intsinzi ni iyacu. Ntidusubira inyuma. Gutsinda biraturanga mu mahame. Kuba imbere ni intego mu mahame yacu...”

Danny Vumbi hari aho aririmba agira ati "Imvugo ni yo ngiro mu mahame yacu", akunganirwa na Butera Knowless ugira ati "Imihigo ihamya intego mu mahame yacu."

Danny Vumbi akongera ati "Tubahiga mu ntego, tubahiga mu ntambwe, tubahiga mu gutsinda, duhorana ingabo n'inganji."

Aba bahanzi bombi bahuriza ku kuvuga ko 'gukunda igihugu', 'kwihesha agaciro', 'kwerekana ubudasa' 'kwigira' biri mu mahame bubakiyeho nk'umuryango FPR-Inkotanyi.

Butera Knowless ari mu bahanzi baririmbye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi byabereye kuri Site 18. 

Ni mu gihe yagiye yitabira ibikorwa byo kwiyamamaza kuri Paul Kagame, kandi yakoze indirimbo ‘Afande’ igaragaza bimwe mu bikorwa yagejeje ku banyarwanda mu myaka 30 ishize.

Danny Vumbi yagiye akorana na Butera Knowless mu bihe bitandukanye, kuko yagize uruhare mu kwandika imwe mu ndirimbo ye iri kuri Album ya Karindwi.

 

Danny Vumbi yavuze ko yanditse iyi ndirimbo ashingiye ku ndangagaciro z’abanyarwanda


Butera Knowless aririmba yumvikanisha ko mu mahame y’abanyarwanda harimo gutsinda

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘TWATSINZE’ YA DANNY VUMBI NAKNOWLESS







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iradukunda2 months ago
    Aho niho hoho





Inyarwanda BACKGROUND