RFL
Kigali

Cpt Ian Kagame wabanje gutegereza nk’abandi akanasobanurirwa amabwiriza yatoreye muri Gasabo-VIDEO

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:15/07/2024 10:47
0


Umuhungu wa Perezida Kagame, Captain Ian Kagame usanzwe ubarizwa mu mutwe w’Ingabo ziranda Umukuru w’Igihugu [Abajepe], yatoreye mu Karere ka Gasabo mu matora ya Perezida n'ay'Abadepite.



Umuhungu wa Kabiri wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Captain Ian Kagame amaze iminsi agaragara mu Bajepe babarizwa mu mutwe ushinzwe kurwanya iterabwoba, CTU, aho babaga barinze umutekano Perezida Kagame n'umuryango we.

By’umwihariko, aba bajepe bari bafite inshingano zo gukurikirana imigendekere myiza y’ibikorwa byo kwiyamamaza byabaye kuva tariki 22 Kamena 2024 kugeza tariki 13 Nyakanga 2024.

Cpt Ian Kagame yatoreye kuri site y'itora ya Kagugu mu Karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali aho yagaragaye ari ku murongo ategereje nk’abandi.

Ubwo yari agezweho, yinjiye, babanza kureba kuri lisiti y’itora ko ariho, ubundi mbere yo guhabwa urupapuro rwo gutoreraho Umukuru w’Igihugu, abanza gusobanurirwa uko gutora bikorwa.

Yerekeje mu cyumba cyagenewe gutoreramo [Ubwihugiko], amaze gushyira urupapuro ahabugenewe, yerekeza aho yaherewe urupapuro rwo gutoreraho Abadepite.

Ni umusore wagaragaje kwiyoroshya cyane mu gihe cyo gutora n'ubwo ari mu basirikare bari kwerekana ubudasa kandi bize mu ishuri rikomeye rya Royal Military Academy, Sandhurst UK.

Capt Ian Kagame afite kandi impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu Bukungu yakuye muri Kaminuza ya Williams College yo Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2019.

Abarizwa mu mutwe w'Ingabo zishinzwe umutekano w'umukuru w'igihugu 

Mu bihe byo kwiyamamaza yagaragaye mu bashinzwe umutekano baherekeje Perezida Kagame mu bice bitandukanye by'igihugu yiyamamarijemo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND