RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Akanyamuneza k’Abanyarwanda batoreye mu mahanga Perezida n'Abadepite

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/07/2024 12:18
0


Ku Munyarwanda wese aho aherereye hose ku Isi, umwuka ni umwe ni uw’amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite arimbanije nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza kw’Abakandida batandukanye byamaze ibyumweru bitatu bizenguruka igihugu.



Kuri ubu rero nk’uko byari biteganyijwe, Abanyarwanda babarizwa mu mahanga bo bamaze gutora ku Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, ndetse bakomeje kugaragaza amarangamutima yabo babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Abanyarwanda batoreye mu mahanga batoreye kuri site 160 mu bihugu 70, ibyo u Rwanda rufitemo Ambasade muri byo bikaba ari 44. 

Benshi mu banyarwanda batoreye mu mahanga hirya no hino ku isi, bakomeje gushyira amafoto yabo ku mbuga nkoranyambaga zinyuranye bagaragaza ko batoye, ndetse bishimiye kuba bagize uruhare mu kugenda ahazaza h'u Rwanda.

Ni mu gihe abanyarwanda baba mu Rwanda bari kwitabira amatora kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024. Ku mugoroba w'uyu wa Mbere Komisiyo y'Igihugu y'Amatora iratangaza icyerekezo cy'uko amatora yagenze. 

Kuwa 20 Nyakanga 2024 hazatangazwa amajwi y'agateganyo y'ibyavuye mu matora ya Perezida n'ay'Abadepite naho tariki 27 Nyakanga 2024 hatangazwe bidasurwaho uwegukanye umwanya w'Umukuru w'Igihugu ndetse n'Abadepite 80 bagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite.

REBA AMWE MU MAFOTO Y'ABANYARWANDA BATOREYE MU MAHANGA:

Umunezero ni wose ku banyarwanda batoreye mu mahanga






Muri Belgique




Mu Bwongereza nyuma y'amatora batangaje ko bishimiye ijwi ryabo mu kugena ahazaza h'Igihugu cyabo





Muri Nouvelle-Zelande


Muri Nigeria








Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwami bwa Jordanie, Urujeni Bakuramutsa ari mu bitabiriye ibikorwa by'amatora



Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa Louise Mushikiwabo, ni umwe mu Banyarwanda batuye mu Bufaransa wagaragaje akanyamuneza ko gutora Umukuru w'Igihugu n'Abadepite


Muri Koreya y'Epfo








I Riyadh kuri Ambasade y'u Rwanda muri Arabie Saoudite, Abanyarwanda batuye muri iki gihugu banejejwe no gutora







Muri New Zealand





Ambasaderi w'u Rwanda mu Bushinwa, James Kamonyo yishimiye gutora


Mu Budage






Ambasaderi Claver Gatete



Muri Canada







Muri Suwede






Muri Zimbabwe






Muri Koreya




Muri Quatar












Muri Calfornia muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika


Muri Netherlands





Muri Tanzania



I Los Angeles



Muri Columbia





I Pretoria







Rose Mary Mbabazi yatoreye muri Ghana


Umuramyi Aline Gahongayire yatoreye i Burayi mu Bubiligi

AMuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishimiye gutora Perezida n'Abadepite






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND