Abahanzi batandukanye batuye mu Karere ka Bugesera bagaragaje ko bakozwe ku mutima no kuba Perezida Kagame na Madamu babakiriye, ndetse akabagabira inka.
Ni mu gikorwa cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga
2024, aho Perezida Kagame yasohoje isezerano yari yahaye Butera Knowless
wamusabye kuzabasura, ubwo yatangaga ubuhamya bwe ku wa 6 Nyakanga 2024 kuri Site
ya Kindama mu Murenge wa Ruhuha.
Icyo gihe Butera Knowless yagaragaje ko gutura mu Bugesera
byaturutse ku buzima yanyuzemo bwo kuba mu kazu gato, agahorana inyota y’uko
aziyubakira inzu nini.
Yavuze ko yakuze atekereza kuzagira inzu ngari ku buryo
icyumba azajya aba yarayemo atari cyo azajya aruhukiramo.
Ibi ni byo byatumye ashakisha ikibanza mu Karere ka Bugesera
ahitwa mu Karumuna. Yavuze ko afatanyije n'umugabo we Ishimwe Clement bemeje
kubaka muri kariya gace, kandi bashishikarije n'abandi barimo abahanzi, inshuti
z'umuryango kujya gutura hamwe nabo.
Ariko kandi ngo bahuye n'ibicantenge bya bamwe mu bantu bo
muri Kigali bababwiraga ko bitari bikwiriye kujya gutura muri kariya gace.
Ati "Ikintu cyadukomeje tukaguma muri ubu Bugesera ni
icyerekezo cyawe ni uko twizerera muri mwebwe [...]"
Butera yavuze ko kuba Paul Kagame yarateje imbere akarere ka Bugesera, akahageza ikibuga cy'indege, imihanda myiza ndetse nawe agatura muri aka karere, byatumye bahaguma.
Ati "Twagiye kubona tubona mwebwe na Madamu
noneho mutubereye abaturanyi i Bugesera. Ibintu mwabishyize ku rundi
rwego."
Knowless yavuze ko yuzuye amashimwe ku mutima we bitewe
n'urugendo rwiza rw'ubuzima amaze kugeraho abicyesha imiyoborere myiza ya Paul
Kagame.
Ati "Ntabwo
twabona uko tugushimira Nyakubahwa Chairman, kubera ko twa twana twari mu tuzu
duto, tw'udupfubyi, tudafite icyerekezo, tudafite uwo tubwira, tutazi ngo ejo
buzacya bimeze gute, mwaratureze turakura..."
Urwibutso rudasaza mu buzima bw’aba bahanzi
Mu butumwa Ishimwe Clement washinze Kina Music yanyujije ku
rubuga rwa X [Yahoze ari Twitter], yagaragaje ko yakozwe ku mutima no kuba
Perezida Kagame yasohoje isezerano akabakira. Ati "Imvugo ye niyo
ngiro. Tuzahora tugushimira Nyakubahwa Paul Kagame."
Tom Close yanditse ku rubuga rwa Instagram, ashima Perezida
Kagame ku bwo kumwakira na bagenzi be ndetse no kumugabira. Yagaragaje Perezida Kagame
nk’ingabire, Imana yahaye u Rwanda.
Ati “Uwampaye ishema, akampa igihugu, ikiruta ibindi
akangabira, ntawe namunganya. Urukundo mukunda, ruzahora ari umwihariko.
Nyakubahwa Paul Kagame uri Ingabire twahawe nk'abanyarwanda. Mwakoze.”
Butera Knowless ari nawe wasabye Perezida Kagame kubakira,
yanditse ku rukuta rwe rwa X, agaragaza ko ari urwibutso rudasanzwe kuba yakiriwe
n’Umukuru w’Igihugu. Ati “Imvugo ye, ni yo ngiro.”
Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo zinyuranye, yavuze ko
nta kintu kiruta kwirahira ‘Umukuru w’Igihugu wamugabaye’. Arenzaho ko azahora
ashima.
Ni mu gihe Nel Ngabo umaze gushyira hanze Album
eshatu, yavuze ko kwakirwa n’Umukuru w’Igihugu ‘ari umunsi adashobora kuzibagirwa’.
Ati “Tuzahora tugushimira Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.”
Platini P wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo nka ‘Atensiyo’,
we yanditse kuri konti ye ya Instagram, ati “Uwangabiye, njye
namwitura iki? Karame na none Mwungeri.” Ni mu gihe Meddy Saleh yanditse ashima
Umukuru w’igihugu wabakiriye mu rwuri rwe ruri i Kibugabuga.
Kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024, Perezida Kagame na
Madamu bakiriye abahanzi batuye i Bugesera
Abahanzi batuye i Bugesera bashimye Perezida Kagame
wabakiriye akanabagabira
Abahanzi bagaragaje ko batewe ishema no kuba Perezida Kagame
yasohoje isezerano akabakira
Tom Close yashimye Perezida Kagame ku bw'igihugu cyiza,
ikiruta 'ibindi akangabira'
Butera Knowless yavuze ko nta kiruta kujya yirahira ko
yagabiwe inka n'Umukuru w'Igihugu
Ishimwe Karake Clement yagaragaje ko bazahora bashima Umukuru w'Igihugu
Jules Hirwa usanzwe ari Producer yacuranze gitari afasha
abahanzi gutaramira Umukuru w'Igihugu
Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Perezida Kagame yakiraga abahanzi batuye i Bugesera
TANGA IGITECYEREZO