Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye kandi bagirana ibiganiro n’abahanzi batandukanye basanzwe batuye mu Karumuna mu Karere ka Bugesera, ndetse abagabira inka nk’uko yari yabibasezeranyije ubwo yiyamamarizaga muri ako karere ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Byabaye kuri iki Cyumweru tariki 14 Nyakanga 2024. Mu bakiriwe,
harimo Butera Knowless ari na we wari wabisabye, umugabo we Ishimwe Karake
Clement, Platini P, Nel Ngabo, Meddy Saled usanzwe utunganya amashusho
y’indirimbo z’abahanzi, Tom Close, umugore we Ange Ingabire Tricia n’abandi.
Ni umugoroba waranzwe no kuganira ndetse no gutarama nk’uko
Umukuru w’Igihugu yari yabisezeranyije.
Yahiguye isezerano!
Ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Bugesera, ku wa 6 Nyakanga 2024, Paul Kagame yavuze
ko yahisemo kuhatura mu rwego rwo guhinyuza abahafata nk’aho kugwa abantu.
Ati “Aha mu Bugesera, uko hari hateye bahaciraga abantu ngo bajye kugwayo, ntabwo hari ahantu ho kuba. Habaye za ‘tse tse’ zikarya abantu bakarwara bagapfa […]
Impamvu yatumye mpatura cyangwa mubona haza ibikorwa
mwahoze muvuga cyangwa n’ibindi biza, byari ukuvuga ngo mu Rwanda hose nta
hantu ho gucira abantu ngo bajye gushirirayo, nta n’abantu abo ari bo bose, ntawe
ugenewe kurimburwa ngo abuzwe ubuzima bwe.”
Mu batanze ubuhamya ku rugendo rw’ubuzima bwe harimo na Butera Knowless, wamushimiye aho yakuye igihugu, ndetse amubwira ko yatuye mu
Bugesera kubera impamvu nyinshi zirimo n’uko nawe ahafite urugo, kandi benshi
bakomeje kuhatura.
Uyu muhanzikazi wamenyekanye mu ndirimbo zirimo ‘Nyigisha’, yasabye Umukuru w’Igihugu kuzabasura. Mu gusubiza, Paul Kagame yavuze ko
yiteguye kuzasohoza isezerano.
“Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko yavuze
mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite ko nzashaka umwanya nkabatumira
tugatarama.”
Mu buhamya bwe, Knowless yijeje Paul Kagame ko bazakomeza
gukorera igihugu. Ati “Nk’urubyiruko, icyo twabizeza ni uko turi bato batari
gito, ikindi ni uko ahantu aho ari ho hose muzashingura ibirenge muzizere ko
ari ho intambwe zacu zishingiye, muradufite kuri ubu n’ejo hazaza.”
Arakomeza ati “Twa twana twari udupfubyi mwaratureze twarakuze, ubu turabashimira. Twavuyemo abantu bakuru bazima ari bo ba twebwe. Ikirenze kuri ibyo twarashibutse, utwana twacu ubu ntabwo turirimbishwa n’agahinda turirimba kubera ibyishimo, abana bacu babona icyizere mu babyeyi babo”
Perezida Kagame yakiriye kandi agirana ibiganiro n'abahanzi batuye i Bugesera
Perezida Kagame na Madamu bakiriye abahanzi basanzwe batuye i Bugesera
Abari imbere uhereye ibumoso: Platini P, Ishimwe Karake Clement, Meddy Saleh ndetse na Nel Ngabo
Tom Close yataramiye abahanzi bagenzi be mu mugoroba udasanzwe mu buzima bwabo
Ku wa 6 Nyakanga 2024 ni bwo Knowless Butera yasabye Perezida Kagame kuzabakira
Umuhanzi Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close
Perezida Kagame yasohoje isezerano yakira abahanzi batuye i Bugesera
Perezida Kagame yakiriye abahanzi batuye i Bugesera mu rwuri rwe ruherereye Kibugabuga
Platini P wamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo nka 'Atensiyo', 'Veronika' n'izindi
Umuhanzi Nel Ngabo ubarizwa muri Kina Music yataramye
Ishimwe Karake Clement washinze Label ya 'Kina Music'
Kanda hano urebe amafoto menshi ubwo Perezida Kagame yakiraga abahanzi batuye i Bugesera
TANGA IGITECYEREZO