Biragoye kuba wasanga
umunyarwanda utazi aka gace k’indirimbo ngo ‘Ni intumwa y’Imana asa n'uwavuye mu
ijuru, yatumwe ku banyarwanda ngo yuhagire uru Rwanda.’
Ni indirimbo "Azabatsinda Kagame", ariko benshi bakunda kuyita "Byari Byabananiye", ikaba igaruka ku bigwi bya Perezida
Kagame, umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora yo kuwa 14-15 Nyakanga 2024.
Mu bikorwa byo kwiyamamaza, iyi ndirimbo yagarutsweho cyane bijyanye n’umurindi ifite, amagambo adasanzwe ayirimo yibutsa ko ibikorwa biruta amagambo.
Twabegeranirije
amakuru adasanzwe wamenya kuri iyi ndirimbo yakozwe mu mwaka wa 2017 na
Beatha Musengamana. Yifuzaga ko yaba imwe mu zari kwifashishwa uwo mwaka mu bikorwa
byo kwamamaza, ariko ntiyarenga umutaru.
Mu 2024 iyi ndirimbo
yaje gufata indi ntera biturutse ku gikorwa cy’Umuganda, Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga aho uyu mugore akomoka afata amashusho abari
bawitabiriye bizihiwe nayo.
Nyuma aya mashusho yaje
guhabwa umunyamakuru Munyaneza Theogene, ayasakaza ku mbuga nkoranyambaga ahereye ku rubuga rwa
X, abantu barayikunda cyane, iza gufatwa mu buryo bw’amajwi na Beatha.
Igikundiro cyayo cyatumye hafatwa umwanzuro wo kuyisubiramo, abahanzi barimo Butera Knowless, Bwiza, King James, Bushali, Alyn Sano, Ariel Wayz na Chris Eazy bayiririmbamo. Yatunganyijwe mu buryo bwisumbuyeho na Pastor P.
Beatha Musengamana wanditse iyi ndirimbo akanayiririmbamo, asanzwe ari umutoza n’umwanditsi w’itorero
ryo muri Kamonyi ryitwa Indashyikirwa rya Nyamiyaga.
Nyuma y'imyaka 7 akoze indirimbo 'Azabatsinda Kagame', mu 2024 yaryoheje bikomeye ibihe byo kwiyamamaza
Beatha agaragaza ko ibikorwa biruta amagambo bityo ko abayakoresha gusa nta keza kabo
Abahanzi bagize uruhare mu kwamamaza FPR Inkotanyi bafatanije na Beatha Musengamana basubiramo iy'indirimbo y'ibigwi bya Perezida Kagame

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari i Kicukiro bakurikirana uko iyi ndirimbo iririmbwa
