RFL
Kigali

Green Party yasoje ibikorwa byo kwiyamamaza ifite icyizere cyo gutsinda amatora

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:13/07/2024 18:36
0


Ishyaka Green Party ryasoreje ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Rwamagana na Nyarugenge ryongera kwesa umuhigo wo kuzenguruka uturere twose tw'Igihugu.



Kuri uyu wa Gatandatu, ibikorwa byo kwiyamamaza ni bwo byashyizweho akadomo nyuma y'iminsi 22 abakandida bazenguruka Igihugu cyose biyamamaza.

Ishyaka Green Party ryatanze umukandida ku mwanya wa Perezida ndetse n'abakandida 50 mu Badepite, basoje ibikorwa byabo byo kwiyamamaza mu turere twa Rwamagana na Nyarugenge. 

Nk'uko babikoze ubwo biyamamarizaga kwinjira mu nteko nshingamategeko mu mwaka wa 2018, ishyaka Green Party ryabashije kugera mu turere twose tw'Igihugu ndetse ribasha no gukora ikiganiro n'itangazamakuru cyari kigamije no kwiyamamariza no kubwira abanyarwanda batuye mu mahanga imigabo n'imigambi ye.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana, Kagabo Richard Rwamunono witabiriye iki gikorwa yahaye ikaze Dr Frank Habineza wari kumwe n’umuryango we hamwe nabandi barwanashyaka bari kumwe nabo maze asaba abaturage kuzahitamo neza kuri uriya munsi w’itariki 15 uku kwezi.

Ku mugoroba, umuyobozi w'umusigire w'umurenge wa Kimisagara, Ufiteyezu Jean Damascene yahaye ikaze ishyaka Green Party ryiyamamarije muri Maison de Jeunes ku Kimisagara.

Dr Frank Habineza yashimiye Imana yarinze ishyaka Green Party mu minsi yose ishize ubwo bari mu bikorwa byo kwiyamamaza bakaba barabashije kugera mu turere twose two mu gihugu akaba ari nta mpanuka yigeze iba mu nzira ahubwo abaturage bakaba barabahaye impano.

Yashimiye kandi itangazamakuru, abashinzwe umutekano mu nzego zose ndetse n'abantu bafashe umwanya wabo bakaza kumva imigabo n'imigambi y'ishyaka Green Party akaba anizeye ko ku wa mbere bazabimugaragariza ko bamwishimiye bamutora.

Ubwo yagarukaga ku migabo n'imigambi y'ibyo azakorera akarere ka Nyarugenge naramuka atorewe kuyobora Igihugu, Dr Frank Habineza yavuze ko azashyiraho ibigo bitanga akazi mu rwego rwo kurwanya ubushomeri byumwihariko bugaragara mu rubyiruko.

Yavuze kandi ko azongera ibigo byigisha imyuga kugira ngo byongere umubare w'abantu bihangira umurimo bidasabye ko umuntu ategereza akazi azahabwa n'undi muntu uwo ariwe wese.

Yavuze kandi ko ikibazo cy'umushahara fatizo ari ikindi kintu azibandaho cyane kuko ubusumbane mu mishahara ari ikibazo kiganje cyane kandi hari abantu basumbana umushahara bakora akazi kamwe.

Yavuze kandi ko azongerera agaciro Mutuelle de Sante ku buryo umunyarwanda yajya yivuza mu bitaro byigenga akoresheje Mutuelle de Sante ibyo bikazatuma n'ibigo nderabuzima bidakunze kugira imiti bizabona ubushobozi bwo kugura imiti ihagije kuko ingengo y'imari ishyirwa muri mutuelle izaba yongerewe.


Umunyarwenya wamamaye ku mazina ya Rumashana, Kigufuri n'andi menshi, yazengurukanye na Green Party mu bikorwa byo kwiyamamaza


Dr Frank Habineza yasoje ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twose tw'Igihugu


Abarwanashyaka ba Green Party bari bitabiriye ibikorwa byo gusoza kwiyamamaza

Abashinzwe kureba imigendekere y'amatora, bageze aho Green Party yasoreje ibikorwa byo kwiyamamaza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND