Ubwo yasorezaga ibikorwa byo kwiyamamariza kongera kuyobora u Rwanda kuri Site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yashimangiye ko afite icyizere cy’uko amatora azagenda neza.
Mu gihe habura amasaha
macye ngo hatangire amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite,
Kandida-Perezida Paul Kagame yumvikanishije ko afite icyizere kiri hejuru cy’uko
aya matora azagenda neza ndetse kuri we byarangiye kera kuko yizeye intsinzi y’Abanyarwanda.
Mu ijambo rye, yavuze ko afite icyizere cy’uko amatora azagenda neza ndetse azatorwa
n’Abanyarwanda bityo, azashyira imbere kubagezaho ibikorwa by’amajyambere
ababereye.
Yakomeje agira ati:
“Iby’amatora bizaba ejobundi, njye mbibara nk’ibyabaye. Niho mpera rero, njye
mvuga ibizaba nyuma y’amatora, niyo mpamvu mvuga gukomeza umutekano, gukomeza
inzira y’amajyambere, inzira y’ubuyobozi bwiza bushingiye ku guhitamo ari yo
demukarasi.
Iby’abandi batuvuga,
ntibikabateshe umwanya, ntabwo byicaga. Hica
ubutindi, kubura umutekano, hica kugira politiki mbi, ni byo byica naho ubavuga
nabi, ntabwo byica.”
Kandida-Perezida Paul
Kagame yakomeje avuga ko abirirwa bavuga nabi Abanyarwanda ari bo bicwa n’agahinda,
ashimangira ko abo ari bacye cyane kandi ko uko bahugira muri ibyo ariko batera
igihugu imbaraga zirushijeho.
Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri Paul Kagame byari bimaze ibyumweru bitatu, byasojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 kuri Site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Ni ibikorwa
byatangiye ku wa 22 Kamena 2024, bigera kuri Site 18 hirya no niho mu gihugu,
aho ibihumbi by’abanyamuryango bari bacyereye kumwakira.
Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yavuze ko yizeye ko amatora azagenda neza, ashimangira ko FPR yasoje akazi kayo neza
Paul Kagame yashimiye abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza aho yageze hose mu gihugu
TANGA IGITECYEREZO