Nk’uko byari biteganijwe, mu ijoro ryakeye hatangiye ibirori by’ubukwe bw’umwana w’umuherwe witwa Mukesh Ambani, byitabirwa n’ibyamamare binyuranyi byahawe ubutumire bw’umwihariko.
Mu
Buhinde, inkuru ni imwe iri kuvugwa mu binyamakuru byose. Iyo nta yindi, n’iy’ubukwe
bw’umwana w’umuherwe witwa Mukesh Ambani. Ubu bukwe, bwakangaranije imbuga
nkoranyambaga, bitewe ahanini n’amafaranga yabushowemo ndetse n’ibyamamare
byabwitabiriye.
Ubu bukwe bwa Anant Ambani na Radhika Merchant bwatanzweho akayabo ka Miliyoni 600 z'Amadorali, bwitabiriwe n'abantu 800 batumiwe biganjemo ibyamamare byaturutse impande n'impande ku isi.
Ibirori byatangiye mu ijoro ryakeye ryo ku wa Gatanu tariki 12 Nyakanga, bikaba bikomeje kuko biteganijwe ko bizasozwa kuri tariki 14 Nyakanga 2024. Ku ikubitiro, byitabiriwe n'andi ma-couple arenga 50 ndetse n'inshuti n'abavandimwe barimo abayobozi bakomeye mu Buhinde ndetse n'ibyamame muri Sinema na muzika by'iki gihugu.
Ibi birori byatangiriye mu Mujyi wa Mumbai ahazwi nko kuri JIO World Convention Center. Priyanka Chopra wabaye Nyampinga w'Isi mu 2000 n'umugabo we Nick Jonas bazwi cyane muri Sinema y'iki gihugu, bari mu bitabiriye ubu bukwe. Umukinnyi wa filime, John Cena, Shah Rukh Khan n'umufasha we, n'abandi nabo ntibahatanzwe.
Nyuma y'abarimo Rihanna na Justin Bieber bamaze
kuririmba mu bukwe bw'umwana w'umuherwe mu Buhinde witwa Mukesh Ambani, ubu
hatahiwe Rema wishyuwe miliyoni $3, ni ukuvuga asaga Miliyari 3 Frw ngo
azaririmbe indirimbo ye 'Calm Down' ikomeje guca ibintu hirya no ku Isi muri
ubu bukwe.
Kuva tariki 12 Nyakanga 2024, nibwo ubu bukwe bwa
Anant Ambani n'umukunzi we Radhika Merchant bwatangiye, kugeza tariki 14
Nyakanga 2024, aho biteganyijwe ko n'umuhanzikazi Adele agomba kuririmbamo.
Ni ubukwe bwitabiriwe n’ibyamamare birimo umunyamidelikazi
Kim Kardashian, abayobozi bakomeye mu Bwongereza n'abandi. Byumwihariko
n'abaherwe nka Bill Gates na Jeff Bezos biteganijwe ko bazabutaha.
Aka kayabo k'amafaranga yahawe Rema gatangajwe,
nyuma y'uko mu ntangirizo za Nyakanga byari byatangajwe ko Mukesh Ambani yari mu
biganiro n'umuhanzikazi Beyonce ngo azaze kuririmba mu bukwe bwe nyamara ngo
ntibyabasha gucamo bitewe n'uko yamucaga amafaranga menshi agera kuri Miliyoni
15 z'Amadolari.
Se w'umukwe ni umuherwe Mukesh Ambani, akaba ari umuyobozi mukuru wa Reliance Industries, naho nyina akaba yitwa Nita Ambani, umugiraneza w'icyamamare mu Buhinde.
Mukesh w'imyaka 67 y'amavuko, yamaze guha abana be bashyingiranwe impano ya miliyoni 80 z'Amadolari, n'inzu nini y'ibyumba 10 iherereye i Dubai ku kibaya kihariye.
Umugeni nawe ntiyoroheje kuko akomoka mu muryango w'umuganga Viren Merchant na Shaila Merchant nabo bazwi cyane muri iki gihugu.
Anant na Radhika bose bafite imyaka 29 y'amavuko bakuze ari inshuti zikomeye, batangira gukundana baciye akenge mu 2017. Urukundo rwabo barushyize ahagaragara mu 2018, nyuma y'uko basoje amashuri yabo muri Kaminuza za Brown University na New York University.
Reba uko umunsi wa mbere w'ubukwe wari wifashe mu mafoto:
Mu Buhinde ni ibicika abashushanya bashushanyije, imitako ni yose ku bw'ubu bukwe
TANGA IGITECYEREZO