Kigali

Abahanzi baririmbye mu kwamamaza Paul Kagame basubiyemo indirimbo yamamaye ‘Azabatsinda Kagame’

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:13/07/2024 11:29
1


Bamwe mu bahanzi batoranyijwe mu bikorwa byo kuririmba mu rugendo rwo kwamamaza umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi, bahuje imbaraga basubiramo indirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ y’umubyeyi witwa Béata Musengamana yamamaye cyane muri iki gihe.



Bisa n’aho buri gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu mu Rwanda kigira indirimbo yihariye iba nk’isereri mu mitwe ya benshi. Nko mu 2017, indirimbo yitwa ‘Ndandambara yandera ubwoba’ ya Nsabimana Leonard yaciye ibintu kugeza ubwo nawe imufunguriye umurembo ntiyongera kwitwa umuhanzi wo mu Ntara.

N’ubwo ‘Ndandambara yandera ubwoba’ yakomeje gukoreshwa mu ndirimbo 35 zatoranyijwe muri 200 zatanzwe mu kwamamaza Paul Kagame, ariko indirimbo yitwa ‘Azabatsinda Kagame’ yabaye ikimenyabose mu buryo budasanzwe, byanatumye bamwe mu bahanzi baririmbye muri ibi bikorwa bahurizwa hamwe bayisubiramo.

InyaRwanda ifite amakuru yizewe avuga ko mu bahanzi bifashishijwe mu gusubiramo iyi ndirimbo harimo: Butera Knowless, Bwiza, Dr Claude, Agnes, King James, Chriss Eazy, Nsengiyumva Francois wamamaye nka Igisupusupu, Ariel Wayz, Alyn Sano, Bushali ndetse yumvikanamo ijwi rya Béata Musengamana wayihanze.

Bruce Melodie ntari mu baririmbye muri iyi ndirimbo kubera ko mu gihe cyo kuyisubiramo yari mu bitaramo mu Bubiligi. Mu buryo bw’amajwi (Audio) iyi ndirimbo yakozwe na Pastor P, ndetse byitezwe ko aba bahanzi bose bayiririmba kuri uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 mu gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza.

Béata Musengamana wahimbye iyi ndirimbo yamugize icyamamare, atuye mu Mudugudu wa Rugamara, mu Kagali ka Kidaho, mu Murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi, mu Majyepfo y'u Rwanda.     

Asanzwe ari umuhanzikazi, ndetse n'umukuru w'itorero ribyina Kinyarwanda ryitwa Indashyikirwa za Nyamiyaga- Ni na we urihanganira indirimbo bijyanye n'insanganyamatsiko bahisemo.

Aherutse kubwira TNT ko yahimbye iyi ndirimbo 'Azabatsinda Kagame' bitewe n'uko Abanyarwanda biteguraga kwinjira mu bihe by'amatora y'Umukuru w'Igihugu n'ay'Abadepite.

Yavuze ko yayihimbye 'kubera ko nashakaga indirimbo izadufasha mu gihe cy'amatora mu gihe cyo kwamamaza'. Musengamana yavuze ko yagiye mu nganzo nyuma yo 'kureba aho u Rwanda rwavuye n'aho rugeze'.

Akomeza ati "Buriya kugira ngo umuntu atsinde, ibikorwa bye byonyine ni byo bibanza kwivugira. Rero ni bwo narebye ibyo Kagame Paul yakoze muri uru Rwanda, aho twavuye n'aho tugeze mbona ni ngombwa y'uko intsinzi n'ubundi izongera ikaba iye mba rero nkuhantuye intsinzi mvuga ko azabatsinda Kagame." Musengamana yavuze ko Paul Kagame yakuye u Rwanda habi 'none rugeze aheza'. 


Butera Knowless ari kumwe n'umuraperi Bushali ku rubyiniro


Umuraperi Riderman yisunze indirimbo ze zitandukanye yasusurukije abitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame 


Nsengiyumva Francois wamamaye nka 'Igisupusupu'


Chriss Eazy wo muri Giti Business Group ni umwe mu bahanzi baririmbye mu kwamamaza Paul Kagame


Umuhanzikazi Ariel Wayz amaze iminsi atanga ibyishimo ku bihumbi by'abantu mu Ntara zitandukanye


Umuhanzikazi Alyn Sano ari mu baririmbye hirya no hino mu gihugu mu kwamamaza Paul Kagame


Nsabimana Leonard wamamaye nka Ndandambara ari mu baririmbye mu ndirimbo basubiyemo 'Azabatsinda Kagame'


Abarimo King James, Bwiza na Bushali bataramiye i Bumbogo muri Gasabo


Ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga muri Gasabo, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024

  

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘AZABATSINDA KAGAME’ YA BEATHAMUSENGAMANA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TURINAYO5 months ago
    Beyata yatwemereje abavuga ubusa ku rwanda



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND