RFL
Kigali

Dr Frank Habineza wa Green Party yiyemeje guteza imbere ubukerarugendo muri Burera na Musanze

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:12/07/2024 19:31
1


Kandida Perezida, Dr Frank Habineza yiyamamarije mu turere twa Musanze na Burera abasezeranya ko natorwa azongera ibikorwa remezo muri utu turere two mu majyaruguru y'Igihugu.



Ku munsi ubanziriza uwa nyuma wo kwiyamamaza, Dr Frank Habineza n'ishyaka Green Party bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu turere twa Burera na Musanze twari dusigaye atari yiyamamarizamo mu Ntara y’Amajyaruguru. 

Mu masaha ya mu gitondo, Dr Frank Habineza uharanira kuba Perezida wa Repuburika mu myaka 5 iri imbere yiyamamarije mu karere ka Burera Cyanika yakirwa n'umuyobozi wungurije w'Akarere ushinzwe ubukungu.

Mu byo Dr Frank Habineza yemereye abaturage ba Burera, yavuze ko namara gutorwa azashyiraho uruganda rukora ifimbire y'imborera kugira ngo ifumbire mvaruganda zisanzwe zikoreshwa zigananuke kuko hari indwara nyinshi ziterwa no gufumbiza iyi fumbire.

Dr Frank Habineza yongeye kwitsa ku gufunga imipaka ko mu gihe yaba atorewe kuyobora igihugu nta mupaka wazongera gufungwa ibibazo byabaho byose abaturage batazongera kubigenderamo ahubwo abafitanye ibibazo babigirana bidateje ibibazo abaturage baba batazi iyo biva n'iyo bijya.

Yabwiye kandi abatuye muri aka karere ko bibabaje ukuntu ba mucyerarugendo baza bakagarukira mu karere ka Musanze kandi bagakwiye no gukomeza gusura akarere ka Burera. Zimwe mu mpamvu zituma ba mucyerarugendo batagera muri aka karere ni uko nta bikorwa remezo byo gusura byubatswe.

Yatanze urugero ko rukara rwa bishingwe yari atuye mu karere ka Burera ariko kubwo kuba nta hantu hubatswe hazingatiye amateka ya rukara rwa bishingwe, nta muntu ujya ubyitaho.

Bimwe mu byo gukora mu gihe yaba ageze ku butegetsi, yazubaka ibikorwa remezo byakurura ba mukerarugendo benshi hanyuma abaturage bo mu karere ka Burera bagatunga agafaranga.

Ubwo yari mu karere ka Musanze, yongeye kuvuga ko natorwa azongera ibikorwaremezo mu karere ka Musanze ku buryo ba mukerarugendo basura akarere ka Musanze batajya bagorwa no kubona ibikorwa remezo muri aka karere.

Kuri uyu wa gatandatu ukaba n'umunsi wa nyuma w'ibikorwa byo kwiyamamaza,  Dr Frank Habineza aziyamamariza mu turere twa Rwamagana na Nyarugenge akaba aritwo turere twonyine mu gihugu twari dusigaye atari yageramo yiyamamaza.


Dr Frank Habineza yiyamamarije mu turere twa Burera na Musanze


Mayor w'Akarere ka Musanze niwe wahaye ikaze ishyaka Green Party 


Abaturage bari baje kumva imigabo n'imigambi y'umukandida Perezida, Dr Frank Habineza 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Imanizabayo emmanuel 1 month ago
    Twishimiye gutora umukandidawacu t





Inyarwanda BACKGROUND