Kigali

MU MAFOTO 200: Byari udushya mu kwamamaza Paul Kagame i Gasabo iwabo w'ibikorwaremezo bihambaye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:12/07/2024 20:17
1


Gasabo iri mu Turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali, ni yo yakomerejemo ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024, Kandida Perezida Paul Kagame yiyamamarije i Bumbogo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu gikorwa cyitabiriwe n'Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barenga ibihumbi 300 baturutse muri Gasabo no mu tundi turere duhana imbibi nayo nka Kicukiro, Nyarugenge na Rwamagana.

Akarere ka Gasabo kakiriye ibi birori bikomeye, kari mu Turere wavuga ko dukize cyane kurusha utundi ugendeye ku bikorwaremezo bihambaye gafite birimo Stade Amahoro yakira abarenga ibihumbi 45; Kigali Convention Centre [KCC] iri mu nyubako zihenze cyane muri Afrika, BK Arena yavugishije amagambure ibyamamare birimo na Diamond; n'ibindi.

Ni Akarere kabarizwamo kandi Ibigo by'ubucuruzi bikomeye nka sosiyete ya mbere y'itumanaho mu Rwanda, MTN, aho icyicaro cyayo ku rwego rw'igihugu kiri i Nyarutarama muri Gasabo; Za Kaminuza zitandukanye zirimo African Leadership University [ALU], University of Kigali [UoK], Carnegie Mellon University, Kepler College; Za Minisiteri; Za Hoteli zikomeye; Ibiro Bikuru by'imiryango itari iya Leta, n'ibindi.

Mu kwiyamamaza kwa Paul Kagame muri Gasabo, byari ibirori bikomeye byuje udushya yaba mu myambarire y'abanyamuryango ba FPR, mu mbyino, n'udukoryo tw'ibyamamare nk'aho Clapton Kibonge yagaragaye atera ivi ashaka kwambika umukobwa impeta, ariko akamwangira, gusa yamwereka ko ashaka kumuha ibendera rya FPR-Inkotanyi, umukobwa agahita asagwa n'ibyishimo, bakemeranya ko bombi babaye mahwi na FPR.

Umushabitsi Kate Bashabe wanabaye Nyampinga wa Nyarugenge, na we yatunguranye agaragara atwaye ku igare ashagawe n'itsinda rigari ry'urubyiruko narwo rwari rutwaye amagare rwambaye imyenda iriho ibirango bya FPR, ibintu wabonaga biryoheye ijisho. Hari n'umukobwa wagaragaye yisize ibirungo ku munwa no ku ngohe mu mabara ya FPR.

Kandida-Perezida Paul Kagame yiyamamarije muri Gasabo nyuma y'amasaha macye avuye mu Karere Gakenke aho yanakuye icyizere cyinshi cyo kwegukana intsinzi mu matora ya Perezida azaba kuwa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024. Ubwo yari i Bumbogo kuri uyu wa Gatanu, yibukije abanya-Gasabo igihango bafitanye na FPR-Inkotanyi "yaharaniye ukuri kw’Abanyarwanda". 

Yavuze ko FPR yahinduye amateka ya politiki mbi yaranze u Rwanda aho bamwe mu Banyarwanda bari barahejejwe ishyanga ndetse n’abari imbere mu gihugu ugasanga babayeho nk’impunzi. Ati “FPR yaharaniye ukuri kw’Abanyarwanda, hari uko bivugwa ko hari abari hanze mu buhunzi, ba twebwe, ariko hari n’abandi benshi bari mu gihugu na bo bari bameze nk’aho ari impunzi kandi bari iwabo. 

Iyo politiki igomba guhinduka kandi yahindutse ariko yahindutse ku maraso y’abantu ntabwo ari politiki ari iyo gukinisha ndetse nabashimira mwebwe nk’Abanyarwanda ko iyo politiki mutayikinisha, abayikinisha ni abo hanze bashinyagura.”


Ku mutwe we yari yashyizeho inyogosho yanditseho Kagame FPR

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi barenga ibihumbi 300 basanganiye Paul Kagame i Bumbogo bamubwira ko bazamutora 100%


AMAFOTO: Village Urugwiro, TNT, KT & SM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nshimiyimana Jean Bosco 5 months ago
    Tora PaulKAGAME dukomezemwiterambere imvugoyeyongiro Niwe niwe niwewenyine



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND