Gahunda yo kwamagana irungu muri uyu mwaka irakomeje. Ni muri urwo rwego rero, abahanzi nyarwanda bakoze mu nganzo muri iki cyumweru baharanira gukomeza gufasha abanyarwanda gususuruka no guhorana akanyamuneza.
Muri iki cyumweru,
abahanzi nyarwanda biganjemo abo mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana,
bashyize hanze indirimbo nyinshi zafasha abantu kwegerana n’Imana no kwishimira
ubuzima.
Abahanzi barimo Nice
Ndatabaye na Bosco Nshuti, Adrien Misigaro, Papi Clever & Dorcas n’abandi
bakunzwe cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana, ari nako ku rundi ruhande umuhanzi
gakondo Cyusa Ibrahim yakoze mu nganzo ahimba indirimbo igaruka ku ntsinzi y’Umukuru
w’Igihugu, ariko ikaba n’intsinzi y’Abanyarwanda muri rusange.
Nk’uko umaze kubimenyera
rero, uyu munsi InyaRwanda nabwo yaguteguriye indirimbo 10 nziza cyane
zagufasha kuryoherwa n’impera z’icyumweru ari nako witegura gutangira igishya.
1.
Ya Majwi - Adrien Misigaro
Umuhanzi
w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro ubarizwa muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Ya
majwi' yabaye iya kane kuri Album ya Gatanu yise ‘Ninjye ubivuze’ amaze igihe
ari gutegura.
Iyi ndirimbo ye nshya
yashyize hanze mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, yavuze ko
yayanditse afatanyije na Niyo Bosco.
2.
Twatsinze – Cyusa Ibrahim
Umuhanzi
mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye
nshya yise ‘Twatsinze’ yakomoye ku ijambo Kandida-Perezida, Paul Kagame yavuze
ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Nyarugenge ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Iri jambo yarivuze ku wa
25 Kamena 2024. Yabwiraga abanyamuryango ba FPR- Inkotanyi, ko u Rwanda rwagize
Ingabo z’Intare ziyobowe n’Intare, byatumye zibasha gutsinda urugamba rwo
kubohora u Rwanda, ndetse zikomeje urugendo rw’amajyambere.
3.
Ntahinduka – Nice Ndatabaye ft Nshuti
Bosco
Muri iki cyumweru nibwo
abaramyi bakunzwe na benshi, Nice Ndatabaye na Bosco Nshuti bahuriye mu
ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure buvuga ko Imana itajya ihinduka mu bihe
byose kandi ishoboye byose.
4.
Ndashima – John B Singleton
Mu gihe kirenga amezi
atanu adashyira hanze indirimbo, umuramyi John B Singleton yagarukanye
indirimbo ishima Yesu Kristo, umwana w’Imana witangiye abantu ngo babone
agakiza.
5.
Hari Umutuzo – Richard Zebedayo &
Shekinah
6.
Mimi Mwenye Hatia – Papi Clever & Dorcas
Merci Pianist
7.
Kubonana Nawe – Elsa Cluz
8.
Hahirwa Ishyanga – Peace Voice Choir
9.
Nyir’Ururembo – Beulah Choir
10. Fou De Toi - Choeur International
TANGA IGITECYEREZO