Kandida-Perezida, Paul Kagame yumvikanishije ko ntawe umenya aho bwira ageze, kuko aho Umujandarume yigeze kumwirukana ariho yatuye nyuma yo gutangira ishingano nk’Umukuru w’Igihugu. Ni inkuru yabaze mu kumvikanisha ko Politike ya FPR ishyira mu ngiro 'uko amateka akwiye kuba yandikwa’.
Yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga 2024,
ubwo yiyamamarizaga kuri Site ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo. Ni mu gihe kuri
uyu wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 ategerejwe kuri site ya Gahanga mu Karere
ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali.
Ni nyuma y'uko yiyamamarije mu turere twa Musanze, Rubavu,
Ngororero, Nyamasheke, Gakenke, Nyarugenge, Nyagatare, Kayonza n'ahandi
hanyuranye. Kuri Site ya Bumbogo hari hateraniye abantu barenga ibihumbi 300
biganjemo urubyiruko n'abandi bo mu tundi turere bari bagiye gushyigikira
umukandida w'umuryango FPR-Inkotanyi.
Yabaze inkuru y’ubuzima bwe, nyuma y’uko Umunyamabanga wa
Leta muri Minisiteri y'Uburezi, Irere Claudette n’Umunyamabanga wa Leta muri
Minisiteri y'Ubuzima, Dr Yvan Butera, bavuze ku nkuru z’ubuzima banyuzemo
kugeza ubwo bisanze muri Guverinoma.
Ati “Yvan yatahutse afite imyaka ine, njye nahunze mfite
imyaka ine ariko uko tungana kosa tugahurira hano tukongera kubaka igihugu
cyacu. Irere na we wajyaga afata umunyenga muri ‘lift’ yo muri Minisiteri ubu
ayobora. Ushobora kwibwira ngo hari uwabikurikiranaga atuma bimera gutyo,
ntabwo aribyo. Ni byo ku ruhande rwa politiki, ku bw’igihugu gishyize imbere
abacyo ntawe dushyize inyuma.”
Paul Kagame yavuze ko mu bihe bitandukanye yagiye agenderera
u Rwanda, rimwe na rimwe yasuye abo mu muryango we.
Yavuze ko mu 1977 na 1978 no mu ntangiriro za 1979 yasuye u
Rwanda. Muri icyo gihe yabaga mu Kiyovu aho yabaga ku mugabo bafitanye isano
witwa Muyango Claver wakoraga muri Minisiteri y'Ubuzima.
Muyango ni umwe mu banyarwanda bize muri Czechoslovakia.
Ariko ubwo yari asoje amashuri, ubuyobozi bwariho bwamwangiye kugaruka mu
gihugu 'kubera icyo baricyo'. Ariko hashize igihe we n'abo bari bakumwe batashye
mu Rwanda biteguye icyo ari cyo cyose.
Babiri mu bari bazanye na Muyango mu Rwanda barishwe. Ariko hashize
igihe Muyango yahawe akazi muri Minisiteri y'Ubuzima.
Kagame yavuze ko kenshi uko yazaga mu Rwanda yabaga mu rugo
rwa Muyango rwari hafi y'ahahoze Ambasaderi ya Zaire mu Kiyovu- Aho ni naho
'nabaga mu nzu ya Leta hariya mu Kiyovu'. Yavuze ko kubera gutura mu Kiyovu
byatumye amenya cyane Umujyi wa Kigali.
Kagame yavuze ko umunsi umwe yavuye mu rugo rwa Muyango akora
urugendo anyura kuri Ambasade ya Zaire kandi haruguru y'aho hari amazu
y'ababiligi.
Yavuze ko yahanyuze n'amaguru afite agatabo asoma mu rwego
rwo kujijisha. Yanyuze kuri iyo Ambasade agana aho Ababiligi bari batuye ugana
kuri Plateaux.
Kagame yavuze ko muri uwo mwanya umujandarume yamubonye
aramuhamagara, ariko amwima amatwi ahugira mu gusoma agatabo.
Ati "Nakomeje kugenda, ndabanza ndamwihorera, yari
yambaye inkweto z'abasirikare zirimo ibyuma numva ari kwambuka umuhanda
ansanga, ati we ni wowe mbwira, noneho ndahindukira ndamubwira, nti ninjyewe
wavugaga, ati yego..."
Kandia-Perezida, Paul Kagame yavuze ko yabaye nk'uwirengagiza
uriya mujandarume, maze ariruka cyane aramusiga nubwo yari amukurikiye. Yavuze
ko yanyuze kuri Ambasade y'Abafaransa, ubundi agera mu nzu kwa Muyango.
Yavuze ko yaje kwisanga atuye mu nzu bamubuzaga kugerageho.
Ati "Hanyuma karabaye, naje kwisanga ntuye muri iyo nzu."
Kagame yavuze ko Politike ya FPR ishyira mu ngiro 'uko
amateka akwiye kuba yandikwa'. Yavuze ko uyu muryango waharaniye ukuri
kw'abanyarwanda, kandi ari intego batazatezukaho.
Ati “FPR yaharaniye ukuri
kw’Abanyarwanda, hari uko bivugwa ko hari abari hanze mu buhunzi, ba twebwe,
ariko hari n’abandi benshi bari mu gihugu na bo bari bameze nk’aho ari impunzi
kandi bari iwabo. Iyo politiki igomba guhinduka kandi yarahindutse ariko
yahindutse ku maraso y’abantu ntabwo ari politiki yo gukinisha ndetse
nabashimira mwebwe nk’Abanyarwanda ko iyo politiki mutayikinisha, abayikinisha ni
abo hanze bashinyagura.”
Chairman w’Umuryango FPR-Inkotanyi,
Paul Kagame yavuze uburyo umujandarume yigeze kumwirukana mu Kiyovu ari naho
yaje gutura
Paul Kagame yavuze ko Politike ya FPR
ishyira mu ngiro 'uko amateka akwiye kuba yandikwa'
Kandida-Perezida Paul Kagame yavuze
ko FPR Inkotanyi yahinduye amateka ya politiki mbi yaranze u Rwanda
Kuri uyu wa Gatanu, Paul Kagame
yiyamamarije kuri Site ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo
Paul Kagame yizeje abaturage bo mu Karere ka Gasabo kubaha umuhanda wa kaburimo ugera i Bumbogo, natorerwa kuyobora u Rwanda
KANDA HANO UMVE IJAMBO PAUL KAGAME YAVUGIYE MURI GASABO
TANGA IGITECYEREZO