Kigali

Ibyishimo kuri ‘Ndandambara’ wataramiye abarimo Minisitiri Utumatwishima muri Gen-z Comedy yahujwe n’amatora- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:12/07/2024 10:28
0


Umuhanzi Nsabimana Léonard wamamaye binyuze mu ndirimbo ye yise “Ndandambara” yataramiye amagana y’abantu bahuriye mu gitaramo cy’urwenya kizwi nka ‘Gen-Z Comedy’ kitabiriwe n’abarimo Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah.



Iki gitaramo cy’urwenya cyahujwe no kwitegura amatora ateganyijwe ku wa Mbere tariki 15 Nyakanga 2024, byanatumye zimwe mu ndirimbo zacuranzwe ndetse n’urwenya rwaganiriweho rwibanze cyane ku gukangurira abantu kuzitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite ateganyijwe.

Muri iki gitaramo, abanyarwenya barimo Dr Nsabi na Killaman, Isacal, Pilote, Rumi,  Umushumba, Pirate, Cardinal n'abandi bisunze ingingo zinyuranye batembagaje abantu muri iki gitaramo, ni nyuma y'iminsi yari ishize bakora imyiteguro.

Ni ubwa mbere Nsabimana Leonard yari aririmbye mu gitaramo cya Gen-Z Comedy. Yabwiye InyaRwanda, ko ibi ari ibigaragaza y’uko atakiri umuhanzi wo mu Ntara, aho imbibe z’umuziki we zamaze kwaguka.

Ati “Ni ibintu byanshimishije kubona natumiwe n’abategura ‘Gen-z comedy’ kuko biracyagaragaza y’uko ‘Ndandambara’ ntakiri n’umuhanzi wo mu Ntara. Navuga ko natsinze igitego cyo kuba ndi mu bahanzi bafite sinyatire ku ikarita y’u Rwanda bazwi nka ‘Ndandambara’ binyuze muri iyi ndirimbo nahimbiye Umukuru w’Igihugu.”

Byari biteganyijwe ko aririmba indirimbo eshatu, ariko siko byagenze kubera umwanya. Yagombaga kuririmba ‘Ndandambara yandera ubwoba’, ‘Gurimugwe’ ndetse na ‘Kungerera’.

Ati “Ariko umwanya wari wabaye muto, maze nkora gusa indirimbo ‘Ndandambara yandera ubwoba’ maze abantu barahaguruka mbajyana mu bicu.”

Uyu mugabo yavuze ko yakozwe ku mutima no gutaramira abarimo Minisitiri Utumatwishima muri iki gitaramo cyahawe umwihariko wo kwitegura amatora.

Ati “Mu by’ukuri uriya mugabo ni inshuti y’abahanzi kuko n’abandi bamwigiraho kubera uburyo ashyigikira abahanzi.”

“Rero kuri njye nka ‘Ndandambara’ ni ibyishimo bikomeye kuba naririmbye imbere y’inshuti y’abahanzi, Minisitiri Utumatwishima ndetse nawe akaba yahagurutse akanshyigikira.” 


'Ndandambara' amaze iminsi aririmba mu bikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida w'umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame

Nsabimana Léonard wamamaye ku izina rya 'Ndandambara' yavuze ko kuririmba muri Gen-Z Comedy byamuhaye icyizere cy'uko atakiri umuhanzi wo mu Ntara

‘Ndandambara’ yavuze ko yakozwe ku mutima no gutaramira imbere ya Minisitiri Utumatwishima


Fally Merci usanzwe utegura ibitaramo bya Gen-Z Comedy yavuze ko yakozwe ku mutima n’ubwitabire muri iki gitaramo cyahujwe no kwitegura amatora


Amagana y’abantu yakozwe ku mutima n’iki gitaramo cyahujwe no gushishikariza abantu kuzitabira amatora 


Umukinnyi wa filime uzwi nka 'Nyambo' ndetse na Titi Brown bavugwa mu rukundo bitabiriye iki gitaramo


Umuraperi Dany Nanone yaganirije abitabiriye iki gitaramo urugendo rwe rwagejeje ku kwinjira mu muziki

















TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND