Umusizi Junior Rumaga yashyize hanze amashusho y’igice cya kabiri cy’igisigo ‘Gatanya’ yahurijemo abarimo abazwi cyane mu ruganda rwa Cinema nka Niyitegeka Gratien wamamaye nka 'Papa Sava', Mugisha Emmanuel wamamaye nka Clapton Kibonge na Dusenge Clenia wamamaye nka Madederi muri filime ‘Papa Sava’.
‘Gatanya’ ni kimwe mu bisigo bigize Album ya kabiri 'Era' y’umusizi
Rumaga aherutse kumurika inshuti ze za hafi. Ariko ibisigo bigize iyi Album
yanabishyize ku rubuga rwa www.sigarwanda.rw
aho buri wese ashobora kujyaho akabyumva.
Iyi Album yayishyize hanze nyuma y’uko umwaka ushize yakoze
igitaramo gikomeye cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village
ahazwi nka Camp Kigali, yamurikiyemo Album ye ya mbere yise ‘Mawe’ iriho
ibisigo 10.
Mu gihangano cye yise ‘Gatanya’ yibanze cyane ku kugaragaza
uburyo hari ingo zihora mu ntonganya ziganisha ku guhana ‘Divorce’- Ariko kandi
abakinnyemo basoza bagaragaza ko gatanya atari wo muti wa nyuma hagati y’abantu
biyemeje kubana ubudatana.
N’ubwo uyu musizi yagiye agaragaza ko Ismael Mwanafunzi ari
umwe mu bifashishijwe muri iki gisigo, ariko ntagaragara mu mashusho yacyo,
kuko yasimbujwe undi muntu mu ifatwa ry’amashusho yacyo (Video).
Mu kiganiro na InyaRwanda, Rumaga yavuze ko kuba Ismael
Mwanafunzi atagaragara muri ibi bice byombi by’iki gisigo byaturutse ku mwanya
we no kuba nawe mu busanzwe adakunda kugaragara kuri Camera nk’uko yagiye
abigaragaza mu bihe bitandukanye.
Ati “Twaraganiriye uriya mubyeyi nawe uramuzi ibintu bijyanye
n’amashusho ubanza utarabyihishe gusa nawe byaramwihishe. Rero yambwiye ko
byamugora, kandi atakifuza kwangiza ibintu twakoze.”
Yavuze ko nyuma y’ibi biganiro bagiranye nibwo yanzuye
gushaka usimbura Ismael Mwanafunzi muri ibi bice bibiri by’iki gisigo. Ati “Niko
kumwumva nanjye rero mfunda imitwe ahandi, uroye ntayindi mpamvu idasanzwe
rwose.”
Rumaga avuga ko ibisigo byinshi biri kuri iyi album 'bivuga
cyane ku buzima bwo mu mutwe'. Ati "Ni imizimizo, ubuse, ubwihebe n'urukundo
ariko byose bikora ku buzima bwo mu mutwe. Ubuzima bwo mu mutwe ni wo mutwe
w'ubuzima, rero tugaburire mu mutwe niba dushaka kwera amagara."
Yayihaye ibisobanura bitatu! Uyu musizi avuga ko igisobanuro
cya mbere cy'ijambo 'Era yitiriye Album, ari ukubwira abantu gutanga umusaruro
cyangwa se kwera.
Ati "Iyo 'Era' ya mbere ivuga kwera, 'Era' ya kabiri
ivuga intambwe cyangwa igihe runaka cy'ubuzima, igisobanuro cya Gatatu cya
'Era' ni ukwezwa n'amaraso ya Kristo, ariko twebwe mu Rwanda twejejwe n'amata,
ni ukuvuga ngo ba (kuba) intungane, nicyo gisobanuro."
Ni album avuga ko ariho ibisigo 12 bitarajya hanze, ikagira
na 'Intro' na 'Outro'. Iriho indirimbo z'abahanzi bakomeye mu Rwanda ndetse
n'abandi bo mu mahanga 'barimo n'abandi abantu batari bazi'. Ni ubwa mbere
azaba ashyize hanze ibisigo yakoranye n’abahanzi bo mu mahanga.
Rumaga yasobanuye ko iyi Album yahisemo kuyishingira ku
bihangano bigaruka ku buzima bwo mu mutwe kubera ko “bisa nk’aho hari gutakaza
ubuzima ku kiremwamuntu.”
Yungamo ati “Ibisigo byose biriho bikoze mu buryo musanzwe
mutamenyereye, ikaba ari Album nakoze cyane ngegenera ku buzima bwo mu mutwe.
Kuko dusa n’abantu bari kwerekera mu Isi y’imihangayiko y’ubwoko no gutakaza
ubuzima bwo mu mutwe.”
Rumaga amaze kwandika indirimbo nyinshi zirimo ‘Katapila’ ya
Bruce Melody, ‘Urankunda’ ya Juno Kizigenza, ‘Bimpame’ ya Phil Peter na Marina,
‘Amashu’ ya Chris Eazy, ‘Nibido’ ya Christopher, ‘Identinte’ ya Emmy; ‘Tugende’
ya Mr Kagame na Dj Marnaud n’izindi.
Rumaga yatangaje ko Ismael Mwanafunzi atagaragaye mu gisigo ‘Gatanya’
kubera ko atabonetse
Rumaga yifashishije abarimo Clapton, ‘Papa Sava’ na Dusenge
Clenia mu gisigo cye ‘Gatanya’
Rumaga ari kumwe n’umukinnyi wa filime Mugisha Emmanuel
wamamaye nka Clapton Kibonge
Umukinnyi wa filime Dusenge Clenia wamamaye nka Madederi ari kumwe n'umusore wasimbuye Ismael Mwanafunzi n'ubwo ijwi rye ryumvikana muri iki gisigo
Umukinnyi wa filime Niyitegeka Gratien wamamaye nka Papa Sava, ni umwe mu bifashishijwe muri iki gisigo
Muri iki gisigo hifashishijwemo bamwe mu baturage b'ahantu hafatiwe amashusho
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’IGISIGO ‘GATANYA’ CYA RUMAGA
TANGA IGITECYEREZO