Ibyaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

Utuntu nutundi - 12/07/2024 8:33 AM
Share:

Umwanditsi:

Ibyaranze uyu munsi mu mateka y’Isi

Tariki 12 Nyakanga ni umunsi w’ijana na mirongo icyenda n’ine mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi ijana na mirongo irindwi n’umwe uyu mwaka ukagera ku musozo.

Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

1580: Hashyizwe ku mugaragaro igitabo cyiswe Ostrog Bible, imwe muri Bibiliya zashyizwe ahagaragara bwa mbere, iyi Bibiliya ayri yanditse mu rurimi rwa Slovanic.

1812: Mu ntambara itoroshye, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigaruriye Canada, Windsor na Ontario.

1920: Hashyizwe umukono ku masezerano yiswe Soviet–Lithuanian Peace Treaty hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyete (URSS) na Lituania, aya masezerano yahesheje ubwigenge Lituania.

1943: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, mu gitero cyabereye Prokhorovka, ingabo z’Abadage n’Abarusiya, (Icyo gihe zari zibumbiye mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Abasovite) zatangije igitero gikomeye, cyagaragayemo ikoreshwa ry’intwaro zikomeye, n’ubutasi bukomeye mu bya gisirikare. Iki gitero kibarirwa muri bimwe mu bitero bikomeye mu mateka y’isi.

1961: Intara ya Pune, mu Buhinde yibasiwe n’umwuzure utoroshye kugeza ubwo kimwe cya kabiri cyayo kirengerwa! Imiryango irenga ibihumbi ijana yakuwe mu byayo n’uyu mwuzure, ndetse uhitana abantu barenga ibihumbi bibiri.

1973: Umuturirwa wa National Personnel Records Center, muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika wangijwe n’inkongi y’umuriro yibasiye bikomeye inzu ya gatandatu y’uyu muturirwa.

1975: Ibihugu bya São Tomé na Príncipe byatangaje ubwigenge bwabyo, byibohora ubukoloni bw’igihugu cya Portugal.

1979: Ikirwa cya Kiribati, giherereye mu Nyanja y’ Amahoro (Pacific Ocean), yatangaje ubwigenge bwacyo kibohora ubukoloni bwa Portugal.

2006: Umutwe wa Politiki witwara gisirikare wagabye igitero cyiswe Operation True Promise, ku gihugu cya Israel.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1852: Hipólito Yrigoyen, umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Argentine, yabaye Perezida w’iki gihugu inshuro ebyiri.

1937: Lionel Jospin, wabaye Minisitiri w’Intebe w’igihugu cy’u Bufaransa.

1937: Robert McFarlane, wabaye umujyanama mu bya gisirikare wa Ronald Reagan wari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

1742: Richard Cromwell, umuhungu wa Oliver Cromwell wari umusirikare n’umunyapolitiki ukomoka mu Bwongereza.

1845: Henrik Arnold Thaulow Wergeland, umwanditsi ukomoka wo mu gihugu cya Norvège. Igitabo azwiho cyane ni icyo yise “The history of Man and God’s plan for humanity " umuntu agenekereje ya cyita ‘Amateka ya muntu, n’imigambi Imana imufitiye."

1849: Dolley Payne Todd Madison, umufasha wa Perezida Thomas Jefferson, wayoboye Leta Zunze Ubumwe za Amerika guhera mu 1809 kugera 1817.

1944: Theodore D Roosevelt, Jr, umusirikare w’umujenereli wa Leta Zune Ubumwe z’Amerika. Uyu ni umuhungu wa Perezida Theodore "Teddy" Roosevelt wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wayoboye iki gihugu kuva mu mwaka w’ 1901 kugera mu 1909.

2021: Edwin Edwards, umunyapolitiki w'umunyamerika.
 

Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...