RFL
Kigali

Ndumva mfite icyizere! Paul Kagame yizeye abanya-Gakenke kuzamuhesha intsinzi mu matora

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/07/2024 15:36
1


Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabwiye abanya-Gakenke ko ashingiye ku rugendo rw'imyaka 30 bagendanye, abizeyeho no kumuhesha intsinzi mu matora y'Umukuru w'Igihugu ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.



Yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024 ubwo yiyamamarizaga kuri Site ya Nyarutovu, ahari hateraniye abarenga ibihumbi 200 bo mu turere twa Gakenke, Rulindo, Musanze, Burera n'abandi baturutse hirya no hino mu turere tw'Igihugu.

Ibikorwa bye byo kwiyamamaza bizakomereza mu Karere ka Gasabo i Bumbogo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Nyakanga ndetse na tariki 13 Nyakanga 2023 i Gahanga mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Paul Kagame yavuze ko ashingiye ku rugendo rw'ibikorwa mu myaka 30 ishize abanya-Gakenke yabagejejeho, yizeye ko bazakomeza kumushyigikira ndetse bakamuhesha intsinzi mu matora- Ni ibintu avuga ko bimuha icyizere cyuzuye cy'uko azatsinda amatora.

Ati "Rwose njye ndumva mfite icyizere mvanye hano ko ibintu byose bizagenda neza nk'uko bikwiye. Nzanagaruka hano twishime, twishimire intsinzi."- Abaturage bati 'tuzagutegereza'.

Yavuze ko gutora ari uguhitamo kandi ugatora neza ku gipfunsi. Kagame yavuze ko ushingiye ku byo abanyarwanda banyuzemo mu myaka itambutse n'aho bageze 'gutora byari bikwiye koroha' ariko abantu ni abantu, kandi Politike igira ibyayo.

Avuga ko hari ibikorwa bishimangira ibyo yagejeje ku banyarwanda, ariko kandi buri wese ibyo yifuza kugeraho n'aho igihugu kigana, bituma agira amahitamo ye.

Kagame yavuze ko amateka y'u Rwanda yasize amasomo abantu bakwiye kubakiraho, kandi bigasiga amasomo atuma buri wese atumbirira ejo hazaza.

Ati “Amateka yacu, wibanze ku byo tumaze kunyuramo n’ibyo dusize inyuma, byagutesha umutwe. Ibyiza rero ibyo byashize, ibyo tumaze kunyuramo, tubivanamo isomo, tukareba imbere aho tujya.  N’ibyiza bimaze kugerwaho, ibyiza kurusha inshuro nyinshi, biri imbere aho tujya.”

Yavuze ko afitanye igihangano n'abanyarwanda kandi nicyo 'twubakiraho'. Yumvikanishije ko kuba avuga ko ibyiza biri imbere ashingira ku kuba ubushobozi, ubumenyi bwariyongereye ndetse n'umubare w'Abanyarwanda uriyongera.

Kagame yavuze ko Abanyarwanda aribo bafite inshingano yo gukomeza kubaka u Rwanda. Ati "Tugomba gukora ibishoboka kugirango u Rwanda rukomeze rutere imbere."

Yavuze ko gutora FPR-Inkotanyi n'umukandida wayo ari ugushimangira urugendo rw'iterambere ruhanzwe amaso no gukomeza kwiyubakamo ubushobozi.

Ati “Mwebwe rero, hagati yanyu mumaze kwiyubaka, kwiyubakamo ubushobozi, abayobozi bazima ku nzego zitandukanye, tugomba rero gukora ibishoboka byose kugira ngo u Rwanda rukomeze rutere imbere.  Ntabwo igikorwa cyo ku itariki 15 Nyakanga, iki tugiyemo cyaba aricyo kitubera imbogamizi. Ahubwo kwa gutera igikumwe, bisobanuye ngo turakomeye, turiteguye gukora ibyiza n’ibindi biduteza imbere.”

Kagame yanavuze ko gutora FPR ari ugushimangira ubumwe bw'Abanyarwanda ku buryo mu majyambere nta n'umwe usigara inyuma.

Akomeza ati "Ati “Iyo mihanda, ayo mavuriro, amashuri, amashanyarazi, ya kawa, cya cyayi n’ubundi ni byo bitubereye kubikora, tukabiteza imbere, bikaduteza imbere.  Ikindi kijyanye na politiki ya FPR muzaba mutora, tuzaba dutora, ni ubumwe bw’Abanyarwanda ku buryo mu majyambere ntan’umwe usigara inyuma. Tuzafatanya.”

Yavuze ko abanyarwanda bahuriye ku guteza imbere u Rwanda 'kuko ari rwo ruza imbere ya byose'.

Kagame yavuze ko ibyo abanyarwanda bifuza kugeraho n'ibyo bagezeho 'tugomba kugira umutekano ubirinda'. Ati "Wowe wakubaka inzu ejo ukifuza ko ikugwa hejuru? Cyangwa ko igwa. Tugomba kurinda ibyo twubatse. Umutekano rero ni ngombwa."

Yabwiye abaturage ko aribo bafite uruhare mu kurinda umutekano ndetse cyane cyane abakiri bato. Ati "Turabizeye."

Kagame yabwiye abanya-Gakenke ko igihango bafitanye 'kiberaho kugirango kivemo ibikorwa bigeza abantu kure'. Ati "Nimwe duhanze amaso."

Kandida-Perezida, Paul Kagame yizeye ko abanya-Gakenke bazamuhesha intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu 

Paul Kagame yavuze ko gutora FPR-Inkotanyi ari ugushimangira igihango mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda 

Paul Kagame yiyamamarije mu karere ka Gakenke ahari hakoraniye abarenga ibihumbi 200 

KANDA HANO UREBE IJAMBO RYA PAUL KAGAME I GAKENKE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nitwa UWARIRAYE Dieudonne3 weeks ago
    Nisawa mumyaka tumaranye mukundirako ashyira umuturage kwisonga kd arenganura abarengana,ark mumyaka itanu 5 irimbere ,nifuzako bakubaka inzego zumudugudu kuko zirikwica ibintu ,ruswa ivuza ubuhuha ,udafite kumufuka ararengana.





Inyarwanda BACKGROUND