RFL
Kigali

Police FC yisanze muri Algeria mu mikino cya CAF Confederation Cup

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/07/2024 14:08
0


Ikipe ya Police FC izacakirana na CS Constantine yo muri Algeria mu mikino y'ijonjora rya mbere cya CAF Confederation Cup.



Ibi byamenyekanye muri tombora yabaye kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024 ibera mu gihugu cya Misiri. Ikipe ya Police FC niyo izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederation Cup nyuma yo kwegukana igikombe cy'Amahoro itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma.

Police FC izatangira imikino yayo isura CS Constantine muri Algeria, mu mukino uzaba hagati ya tariki 13 na 15 Nzeri, mu gihe umukino wo kwishyura uzaba hagati ya tariki 20 na 22 Nzeri ubere mu Rwanda.

Ikipe ya SC Constantine yashinzwe mu 1898 ikaba ibarizwa mu mujyi wa Costantine aho ikinira imikino yayo kuri sitade ya Chahid Hamlaoui yakira abantu basaga ibihumbi 22968. 

SC Constantine umwaka ushize w'imikino yaje ku mwanya wa 3 muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Algeria bituma isohokera iki gihugu mu mikino ya CAF Confederation Cup.

Ni uku tombora ya CAF Confederation Cup yagenze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND