RFL
Kigali

IFOTO Y’UMUNSI: Perezida Kagame "ahana censi" n’umwana muto w'i Gakenke

Yanditswe na: Abitije Seraphin Elise
Taliki:11/07/2024 14:04
0


Ibikorwa byo kwiyamamaza by’umuryango wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’umukuru w’igihugu byakomereje i Gakenke aho Kandida Perezida Paul Kagame yaramukanyije n’umwana uri mu kigero cy'imyaka 3 y'amavuko, bizamura ibyishimo bya benshi.



Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame, usanzwe ari no mu nshingano nka Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024 yiyamamarije mu Karere ka Gakenke.

Ubwo yaramukanyaga n’abitabiriye iki gikorwa, yongeye gushimangira ingingo ikunze kugarukwaho na benshi ko ari umuntu ureba kure akabona n’ibyo abandi batabona mu gihe cyihuse.

Agana mu byicaro yari yateguriwe, yarebye nko muri metero 15 abona umwana wari uteruwe n’umubyeyi we, washakaga cyane kumusuhuza. Yahise yerekeza muri icyo gice maze asuhuzanya n’uyu mwana igipfunsi ku kindi, ibizwi nko ‘guhana censi’.

Yanasuhuje umubyeyi w’uyu mwana, amarangamutima azamuka ku mubyeyi n’abari kumwe na we. Ni ifoto yahise ihererekanwa byo hejuru ku mbuga nkoranyambaga, abantu bavuga ko ari iy'amateka kuko umwana n’umubyeyi batazibagirwa.

Amashusho ya Perezida Kagame ubwo yaboneraga kure umwana muto wifuzaga kumusuhuza akagenda bakaramukanya 

Umubyeyi w'umwana yasazwe n'ibyishimo ku bw'amateka yanditswe n'umwana we muto waramukanyije na Perezida Kagame

Bahuje igipfunsi, ikimenyetso gisobanuye Ubumwe, Ubukungu n'Iterambere mu Muryango FPR-Inkotanyi 

AMAFOTO: TNT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND