Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yiyamamarije kuri Site ya Nyarutovu mu Karere ka Gakenke aho yakomereje ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.
Abaturage ibihumbi bo mu
Turere twa Gakenke, Rulindo, Burera na Musanze n’abandi baturutse hirya no hino
mu Gihugu, bari babukereye ubwo bajyaga kwakira umukandida wabo.
Mu myambaro iri mu mabara
y’umutuku, umweru n’ubururu n’amabendera y’Umuryango FPR-Inkotanyi, aba
baturage bakomeje gucinya akadiho babifashijwemo n’abahanzi bagezweho bakoze
indirimbo zivuga ibigwi Chairman wa FPR-Inkotanyi.
Ubwo yageraga kuri Site
y'Akarere ka Gakenke, Kandida-Perezida Paul Kagame yakiranwe urugwiro mu
ndirimbo zimuvuga ibigwi n'amajwi y'abaturage ibihumbi amagana, bavuga ko
bazamutora 100%.
Yibukije abanya-Gakenke
ko gutora ari uguhitamo kandi bakwiye gutora ku gipfunsi, kuri FPR-Inkotanyi.
Yavuze ko hashingiwe ku rugendo rw'imyaka 30 ishize, gutora byari bikwiriye
koroha.
Yashimangiye ko atari byo
kwibanda ku mateka u Rwanda rwanyuzemo kuko ashobora 'kugutesha umutwe,' avuga
ko ibyiza ari ugukura isomo mu byashize ubundi abanyarwanda bagatumbira imbere.
Ati “Amateka yacu,
wibanze ku byo tumaze kunyuramo n’ibyo dusize inyuma, byagutesha umutwe. Ibyiza
rero ibyo byashize, ibyo tumaze kunyuramo, tubivanamo isomo, tukareba imbere
aho tugana. N’ibyiza bimaze kugerwaho, ibyiza kurusha inshuro nyinshi, biri
imbere aho tugana.”
Mu ijambo rye, yatangaje
ko nyuma yo kwegukana intsinzi azasubira gusura abaturage bo mu Gakenke
bagasangira ikigage cyenzwe neza mu rwego rwo kwishimira iyo ntsinzi.
Yagize ati: "Maze
rero, nzanagaruka twishime, twishimire intsinzi. Numvise hano mufite ikawa
nyinshi, mufite ibyayi, mufite inanasi n'ibindi, ariko hano mugomba kuza muzi
no kwega ibigage."
Abaturage bahise bamusaba kuzaza bagasangira, maze nawe mu ijwi riranguruye arabasubiza ati: "Nzaza
dusangire ikigage cyenzwe neza, ariko muzi no kwega ibigage neza? Ntabwo ari
ibigage bibonetse gusa, ndavuga ibyenze neza. Ubwo nzaza tubirebe."
Abanya-Gakenke bahise bamutumira kuzaza bagasangira ikigage cyenzwe neza ku Muganura cyane ko wegereje.
Umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi, Hon. Marie Rose Mureshyankwano, yagaragaje ibikorwa
by’Amajyambere Intara y’Amajyaruguru imaze kugeraho biturutse ku buyobozi
burangajwe imbere na Kandida-Perezida Paul Kagame.
Hon. Mureshyankwano yavuze ko
by’umwihariko muri Gakenke, hubatswe imihanda ifite uburebure bwa kilometero
zirenga 40, hubatswe ibiraro byo mu kirere bifasha abaturage mu migenderanire
n’ubuhahirane, hubakwa ibitaro, abaturage bagezwaho amazi n’amashanyarazi
n’ibindi.
Kandida-Perezida Paul Kagame watanzwe n’Umuryango FPR Inkotanyi, anashyigikiwe n’imitwe ya Politiki umunani irimo PSD, PL, PDC, PPC, PSP, PSR, PDI na UDPR.
Abahagarariye iyi mitwe
ya politiki, bakomeje ibikorwa byo kuzengurukana n’umukandida hirya no hino mu
Gihugu, aho akomeje gusaba amajwi Abanyarwanda.
Akarere ka Gakenke, kabaye site ya 16 Kandida-Perezida Paul Kagame yiyamamarijeho nyuma yo kuzenguruka hirya no hino mu Gihugu, asanga Abanyarwanda aho bari akabagezaho imigabo n’imigambi bye, ari nako abasaba kuzamutorera kuyobora u Rwanda kugira ngo abishyire mu bikorwa.
Paul Kagame yiyamamarije mu Gakenke yizeza abaturage baho kuzasubirayo bagasangira intsinzi
Paul Kagame yabasabye kuzenga neza ikigage bazasangira bishimira intsinzi
TANGA IGITECYEREZO