RFL
Kigali

Bite by'amakipe 4 ataratangira imyitozo?

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:11/07/2024 11:57
0


Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw'amakipe 4 ataratangira imyitozo yitegura umwaka w'imikino wa 2024-25.



Ubu tuvugana hasigaye ukwezi n'icyumweru kimwe kugira ngo shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru itangire. Ni shampiyona izakinwa n'amakipe 16 nk'ibisanzwe ndetse yose akaba yaramaze kumenyekana.

Amakipe azakina shampiyona y'uyu mwaka ni: APR FC, Rayon Sports, Musanze FC, Mukura Victory Sports, As Kigali, Police FC, Kiyovu Sports, Amagaju FC, Gasogi United, Marine FC, Muhazi United, Gorilla FC, Etincelles FC, Bugesera FC, Vision FC na Rutsiro FC.

Muri aya makipe 16 amakipe 12 niyo amaze gutangira imyitozo, mu gihe amakipe 4 ariyo ataratangira imyitozo.

Ikipe zimaze gutangira imyitozo

Mu makipe amaze gutangira imyitozo harimo ikipe ya Police FC yabimburiye izindi, APR FC yayiguye mu ntege, ikipe ya Musanze FC, Mukura Victory Sports, Gorilla FC, Gasogi United, Rayon Sports, Vision FC, Muhazi United, Rutsiro FC Marine FC na Amagaju FC yaraye atangiye.

Bite by'amakipe ataratangira imyitozo?

N'ubundi ni amakuru yenda gusa ku bijyanye n'amakipe ataratangira imyitozo, aho yose umuntu ahuriye ku kibazo cy'amikoro.

Ikipe ya Kiyovu Sports biteganyijwe ko izatangira imyitozo mu cyumweru gitaha nko ku wa Gatatu, ndetse iyi kipe ikaba iri kurwana no kuva mu bibazo by'amadeni ibereyemo abakinnyi. Ikipe ya AS Kigali ntabwo iramenya neza igihe izatangira imyitozo, gusa nayo birashoboka ko icyumweru gitaha cyarangira yarayitangiye.  

Ikipe ya Bugesera FC izatangira imyitozo tariki 16 Nyakanga, gusa ntabwo ibijyanye n'abatoza bayo birasobanuka. Ikipe ya Etincelles FC nta mutoza ifite, abakinnyi bayo ntibazi igihe batangirira imyitozo ndetse nta n'amakuru n'amwe ubuyobozi burabaha.


Police FC niyo kipe yatangiye imyitoza mbere aho yatangiye tariki 10 Kamena 2024 

Bugesera FC izatangira imyitozo tariki 16 Nyakanga 2024

Etincelle FC ntizi igihe izatangirira imyitozo 

AS Kigali ishobora gutangira imyitozo mu cyumweru gitaha 

Kiyovu Sports nayo iri kwihanagura ibibazo by'amadeni ya FIFA ubundi igatangira umwaka mushya w'imikino






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND