Kiyovu Sports iyoboye urutonde rw'amakipe 4 ataratangira imyitozo yitegura umwaka w'imikino wa 2024-25.
Ubu
tuvugana hasigaye ukwezi n'icyumweru kimwe kugira ngo shampiyona y'icyiciro cya
mbere mu Rwanda mu mupira w'amaguru itangire. Ni shampiyona izakinwa n'amakipe
16 nk'ibisanzwe ndetse yose akaba yaramaze kumenyekana.
Amakipe
azakina shampiyona y'uyu mwaka ni: APR FC, Rayon Sports, Musanze FC, Mukura
Victory Sports, As Kigali, Police FC, Kiyovu Sports, Amagaju FC, Gasogi United,
Marine FC, Muhazi United, Gorilla FC, Etincelles FC, Bugesera FC, Vision FC na
Rutsiro FC.
Muri
aya makipe 16 amakipe 12 niyo amaze gutangira imyitozo, mu gihe amakipe 4 ariyo
ataratangira imyitozo.
Ikipe zimaze gutangira imyitozo
Mu
makipe amaze gutangira imyitozo harimo ikipe ya Police FC yabimburiye izindi,
APR FC yayiguye mu ntege, ikipe ya Musanze FC, Mukura Victory Sports, Gorilla
FC, Gasogi United, Rayon Sports, Vision FC, Muhazi United, Rutsiro FC Marine FC
na Amagaju FC yaraye atangiye.
Bite by'amakipe ataratangira imyitozo?
N'ubundi
ni amakuru yenda gusa ku bijyanye n'amakipe ataratangira imyitozo, aho yose
umuntu ahuriye ku kibazo cy'amikoro.
Ikipe ya Kiyovu Sports biteganyijwe ko izatangira imyitozo mu cyumweru gitaha nko ku wa Gatatu, ndetse iyi kipe ikaba iri kurwana no kuva mu bibazo by'amadeni ibereyemo abakinnyi. Ikipe ya AS Kigali ntabwo iramenya neza igihe izatangira imyitozo, gusa nayo birashoboka ko icyumweru gitaha cyarangira yarayitangiye.
Ikipe
ya Bugesera FC izatangira imyitozo tariki 16 Nyakanga, gusa ntabwo ibijyanye
n'abatoza bayo birasobanuka. Ikipe ya Etincelles FC nta mutoza ifite, abakinnyi
bayo ntibazi igihe batangirira imyitozo ndetse nta n'amakuru n'amwe ubuyobozi
burabaha.
Police FC niyo kipe yatangiye imyitoza mbere aho yatangiye tariki 10 Kamena 2024
Bugesera FC izatangira imyitozo tariki 16 Nyakanga 2024
Etincelle FC ntizi igihe izatangirira imyitozo
AS Kigali ishobora gutangira imyitozo mu cyumweru gitaha
Kiyovu Sports nayo iri kwihanagura ibibazo by'amadeni ya FIFA ubundi igatangira umwaka mushya w'imikino
TANGA IGITECYEREZO