Kigali

Umunyarwanda mu mahanga afite agaciro! Imvano y'impano abahanzi 13 bo muri Poland bahaye Perezida Kagame

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:11/07/2024 17:57
0


Urubyiruko rutuye i Burayi mu gihugu cya Poland, rwageneye impano Perezida Paul Kagame, rumushimira ko yakuye u Rwanda mu icuraburindi, akaruteza imbere, rugatekana ndetse abanyarwanda batuye mu mahanga bakaba baterwa ishema no kwitwa Abanyarwanda.



Ni impano banyujije mu ndirimbo bise "Ni Wowe" yanditswe na Sunday Severin na Kurama Pius. Bayikoze mu kwifatanya n'abanyarwanda bose muri iyi bihe by'amatora ya Perezida n'ay'Abadepite azaba kuwa 14 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba mu mahanga ndetse na tariki 15 Nyakanga 2024 ku banyarwanda baba imbere mu gihugu.

Iyi ndirimbo "Ni Wowe" yakozwe n'urubyiruko rw' i Burayi rwiganjemo ababa mu Muryango w'Abanyarwanda baba mu gihugu cya Poland, (RCA: Rwandan Community Abroad), barimo abagiye kwiga amashuri yisumbuye, abiga muri Kaminuza ndetse n'abandi baba muri iki gihugu kubera akazi.

Yumvikanamo abahanzi b'abanyempano bagera kuri 13 batuye muri Poland ari bo Ados Music [Iraguha Bienfais], Mutoni Lolita, Birungi Specy, Kwizera Moses, Ngabo Evode, Habimana John, Mutabaruka Eddy, Tumukunde Salma, Karemera Calvin Paul, Kelly Sinzihara, Ornella Umukundwa, Murinzi Derrick na Igor Kayisire.

Muri iyi ndirimbo, uru rubyiruko ruvuga ko "Abato n'abakuru duhuje umutima, tuzamutora, ibikorwa erega byo birivugira tuzamutora. Ni inkingi ya mwamba, ni impano y'Imana. Muzehe wacu twemera cyane, amajwi yacu yose ni ayawe". Bahamagarira, Uburayi, Amerika na Afrika kuzamutora. Bati "Usibye n'abanyarwanda twese, n' i Mahanga barakwifuza, ni wowe".

Mu kiganiro na InyaRwanda, Sunday Suverin wagize igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo akagisangiza bagenzi be nabo bakamwumva vuba, ndetse akaba ari we wayikoze muri studio, yavuze ko bayikoze kugira ngo batange "umusanzu wabo wo gushyigikira Umukandida wacu Paul Kagame bitewe n'ibyiza agirira Abanyarwanda muri rusange ariko by'umwihariko Abanyarwanda batuye hanze".

Yavuze ko muri ibyo bikorwa harimo kuba Perezida Kagame abasura, ariko noneho harimo no kuba yarahaye agaciro Abanyarwanda bose yaba ababa mu gihugu n'ababa hanze. Ati: "Umunyarwanda mu mahanga ubungubu afite agaciro, ibyo byose urumva ni ukubicyesha Perezida wacu. Mbere ntabwo ari ko byari bimeze, mbere waragendaga ukumva ntabwo ushaka kwitwa umunyarwanda".

Sunday Severin ati "Twaravuze tuti reka twicare dukore indirimbo, dufite n'ubushobozi twakora n'ibindi birenzeho, iyo ndirimbo yahuriwemo n'abantu bagera kuri 13, abakobwa n'abahungu, turayisohora kugira ngo aba Diaspora nabo bazayiririmbe, bazayibyine izanagire uruhare mu kwamamaza umukandida wacu, icyo ni cyo gitekerezo nyamukuru".

Kurama Pius uri mu banditse iyi ndirimbo akanayiririmbamo, yadutangarije ko bayikoze nk'impano yabo kuri Perezida Kagame. Ati: "Twashatse guha Umuyobozi wacu H.E Paul Kagame impano yo kumushimira ibyiza byinshi yaduhaye, urugero; icyubahiro mu mahanga, uburinganire, iterambere mu bikorwa remezo, uburezi, ubuzima n’ubukungu".

Yavuze ko ubutumwa burimo ari ubwo gushimira no kugaragaza ibyiza Perezida Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda "by'umwihariko twebwe turi imahanga. Kera kuba umunyarwanda imahanga byabaga ari nk'igitutsi."

Ati "Twitwaga impunzi, abicanyi, twitwaga amazina y'igisebanyo nka ‘kanyarwanda’. Ariko ubu, aho tugeze hose turifuzwa, duhabwa agaciro ko kuba umunyarwanda kubera ubumwe namajyambere twagezeho mumyaka 30. Ibyo nta wundi tubicyesha uretse H.E Kagame".

Kurama Pius ati "Impamvu yindi yaduteye gukora iyi ndirimbo, ni urubyiruko tugiye gutora ku nshuro yabo ya mbere. Umuryango nyarwanda muri Poland ugizwe cyane cyane n’urubyiruko rugiye kwitabira mu matora ku nshuro yabo ya mbere. 

Aba bana bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, bumva ko nta bundi buryo batanga umusanzu wabo muri aya matora biruta gutura indirimbo y'amatora Perezida Paul Kagame. Iyi ndirimbo igaragaza neza amahitamo y’urubyiruko rw'imahanga muri aya matora y’umukuru w'igihugu ndetse n'Abadepite".

Umwe mu baririmbye muri iyi ndirimbo, avuga ko kuva mu 1959 kugera mu 1994 abanyarwanda benshi bategetswe kuba mu bindi bihugu nk'impunzi, akaba ashimira Perezida Kagame wabohoye igihugu, agaca ubuhunzi, ubu abatuye hanze bakaba bishimira u Rwanda, ati: "Tuba hanze y'u Rwanda nk'Abanyarwanda nka Diapora Nyarwanda".

Nk'uko yabitangarije Iwacu Times yandikirwa muri Poland, yavuze ko ipfunwe abanyarwanda benshi bari bafite ryo kwitwa Abanyarwanda, ryasimbuwe n'ishema baterwa no kuba ari abanyarwanda bitewe n'imiyoborere myiza ya Perezida Kagame wahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Loliya Umutoni yavuze ko bakoze iyi ndirimbo mu kwifatanya n'Abanyarwanda bose mu bihe by'amatora, akaba ari ubwa mbere bibayeho mu mateka ya Diaspora nyarwanda. Ados Muzika avuga ko bayikoze mu gushimira Perezida Kagme no kumubwira ko bamuri inyuma, ati "Dufite amatsiko menshi yo kugutora luwa 14 Nyakanga 2024". 

Aravuga ko ibi mu gihe bamwe mu banyarwanda batuye muri Poland batangiye ingendo zerekeza kuri Site z'itora kugira ngo itariki izagere biteguye neza ijana ku ijana gushyigikira Paul Kagame. Abanyarwanda batuye hanze bazatora kuwa 14 Nyakanga 2024.

Iyi ndirimbo "Ni Wowe" yagize hanze mu buryo bw'amajwi gusa, yavumbuye impano z'abasore n'inkumi baba muri Poland kuko barimo abahanzi b'agatangaza. Ntibayifata nk'iy'amatora gusa, ahubwo inagaragaza uko u Rwanda rwazutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ubumwe n'Ubwiyunge na Ndi Umunyarwanda bikimakazwa.

Inagaragaza uko FPR-Inkotanyi binyuze ku buyobozi bwa Perezida Kagame yahinduye u Rwanda rwari rugiye gukurwa burundu ku ikarita y'isi, rukaba igihugu buri munyarwanda utuye hanze yishimira kwita "Mu Rugo". Uru rubyiruko ruvuga ko ruzanezezwa cyane no kubona abanyarwanda na Perezida Kagame babyina iyi ndirimbo.

U Rwanda na Poland ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye ndetse ibihugu byombi bikunze kugendererana. Ubwo aheruka mu Rwanda mu ntangiriro z'uyu mwaka, Perezida wa Poland, Andrzej Duda, yavuze ko u Rwanda ruramutse rugize ibibazo, Poland yarutabara.

Ati: “U Rwanda rugize ibibazo, twaruha ubufasha. Turi mu biganiro bijyanye n’uburezi burimo amasomo y’igisirikare kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda ruzabe rwiteguye kurinda igihugu cyarwo mu gihe hari uwashaka kugitera. Dushaka guteza imbere ubufatanye bwacu mu bya gisirikare. Ni cyo naganiriye na Perezida Kagame.”

Perezida w'u Rwanda, Nyakubahwa Kagame ubwo yavugaga ku mubano w'u Rwanda na Poland, yavuze ko iki gihugu cy'i Burayi cyafashije u Rwanda mu ngeri zitandukanye, atanga urugero ku burezi bw’abana bafite ubumuga bwo kutabona i Kibeho.

Perezida Kagame yavuze ko ubufatanye mu ngeri z’uburezi hagati y'ibi bihugu byombi, bwatanze umusaruro aho abanyeshuri benshi bo mu Rwanda biga muri Kaminuza zo muri Poland uyu munsi. Yaragize ati “Biri gutanga umusaruro mu guhindura ubuzima bwa benshi.”

Muri Rwanda Day yaberye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ntangiriro za 2024, Parezida Kagame yavuze ku gihango u Rwnda rufitanye n'Abanyarwanda baba hanze. Yavuze ko abatuye hanze y'u Rwanda, bagomba kwiyumvamo u Rwanda cyane kuko ari bo bazaruha icyerekezo ruganamo kandi barabishoboye.

Ati: "Wava mu Rwanda ukajya aho ushaka hose, ariko u Rwanda ntiruzakuvamo, ruri kumwe nawe buri gihe, kandi ni byiza kuri wowe no ku Gihugu muri rusange, ni yo mpamvu dushyiraho umwanya nk’uyu wa Rwanda Day kandi tuzakomeza kubikora".

"U Rwanda ni mwe muzaruha icyerecyezo ruganamo, kandi murabishoboye ni mwe murucira inzira, abikorera, abanyapolitiki, imiryango itandukanye, tubahaye ikaze tubashimiye byinshi mwakomeje gukora, ariko hari byinshi tugitegereje mbashimira rero ibyo mwamaze gukora kandi mbasaba kongeraho n’ibindi”.


Tumukunze Salma niwe wumvikana aririmba inyikirizo y'indirimbo "Ni Wowe"


Kurama Pius wiga muri Vistula University muri Poland ni umwe mu baririmbye muri iyi ndirimbo


Lolita Umutoni ari mu rubyiruko rwo muri Poland rwahaye impano Perezida Kagame


Ados Muzika usanzwe ari umuraperi n'umwanditsi w'indirimbo yaririmbye muri "Ni Wowe"


Urubyiruko rugera kuri 13 rwo muri Poland rwahuriye mu ndirimbo "Ni Wowe"

UMVA INDIRIMBO "NI WOWE" YAHURIWEMO N'ABAHANZI 13 BATUYE MURI POLAND


MURI POLAND BAMWE BATANGIYE URUGENDO BEREKEZA KURI SITE Z'ITORA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND