Niba warakunze gukurikirana ibihangano by'umuhanzi Icyishaka Davis [Davis D] rimwe na rimwe wumvise ko mu mazina ye yongeraho izina 'Shine Boy'. Akunze kurikoresha nk'akabyiniriro ke mu kumvikanisha ko ari umunyamugisha, kandi akaba umwami w'abakobwa.
Ni umwe mu bahanzi bigaragaje cyane mu myaka 10 ishize,
ndetse ari kwitegura kuzataramira abanya-Kigali mu gitaramo cyo kuzizihiza
imyaka ishize ari mu muziki mu rugendo yahuriyemo n'ibyiza ndetse n'ibibi.
Muri iki gihe afite ibitaramo bikomeye agomba gukorera muri
Poland azahuriramo n’abarimo Ruger uri mu bakomeye muri Nigeria, ndetse ategerejwe mu gitaramo mu Bubiligi azahuriramo n’umunyarwenya Michael Sengazi na Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions.
Davis D yanyuze mu maboko y'abarimo Alex Muyoboke, ndetse
yabaye igihe kinini mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Incredible Records
ya Bagenzi Bernard.
N'ubwo yakunze gukoresha iri zina rya 'Shine Boy' ariko
benshi ntibigeze bamenya ko ari izina ryari risanzwe rifitwe n'umuraperi Khalfan
aza kurimwegurira kubera ko yarikunze.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Khalfan yavuze ko yabaye inshuti
y'igihe kirekire na Davis D biri mu mpamvu zatumye amwegurira izina rye 'Shine
Boy' yari asanzwe akoresha.
Ati "Ni njye wise Davis D izina 'Shine Boy' kuko 'Shine
Boy' ryari izina ryanjye. Ndi muri Label ya Incredible Records najyaga mvuga ngo
ariko ku mazina yanjye uwazongeraho 'Shine Boy', icyo gihe rero nibwo Davis D
yambwiye ati wambabariye ukarimpa, naravuze nti uri umuvandimwe wanjye rijyanye,
ntakibazo. Ndamuremera."
Uyu muraperi avuga ko Davis D amuzi nk'umuhanzi witondera
cyane amashusho y'indirimbo ashyira hanze, kandi buri wese wafashe igihe cyo
kwitegereza yarabibonye.
Ati "Niho nyine abera 'Shine Boy'! Iryo zina rero kuba
nararimwise rikamugirira akamaro numva y'uko ari ikintu kinini, dufitanye
ubushuti n'igihango. Aho ageze biranshimisha cyane."
Khalfan yavuze ko gukurira muri Incredible Records byamuhaye
kuba uwo ariwe mu muziki muri iki gihe. Kandi ni umuryango azirikana ko wareze
cyane bagenzi be Davis D, Danny Nanone, Aime Bluestone, itsinda rya Active
n'abandi banyuranye.
Yasobanuye ko Bagenzi Bernard washinze iriya Label ari umuntu
uzi guhitamo neza umuhanzi kandi akamenya n'icyo ashoboye. Ndetse mu bahanzi
batangiye bakorana harimo na Ngabo Medard Jorbert wamamaye nka Meddy usigaye
akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Khalfan yatangaje ko ariwe wahaye Davis D izina rya ‘Shine
Boy’ akoresha nk’akabyiniriro
Khalfan yavuze ko ari inshuti ya Davis D biri mu mpamvu yamweguriye izina rye
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMURAPERI KHALFAN
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘IGIKUMWE’
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘MY DREAMS’ YA DAVIS D NA MELISSA
TANGA IGITECYEREZO