RFL
Kigali

Ibitaravuzwe ku izina 'Shine Boy' ryakoze ari irya Khalfan rigahabwa Davis D- VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:11/07/2024 9:54
0


Niba warakunze gukurikirana ibihangano by'umuhanzi Icyishaka Davis [Davis D] rimwe na rimwe wumvise ko mu mazina ye yongeraho izina 'Shine Boy'. Akunze kurikoresha nk'akabyiniriro ke mu kumvikanisha ko ari umunyamugisha, kandi akaba umwami w'abakobwa.



Ni umwe mu bahanzi bigaragaje cyane mu myaka 10 ishize, ndetse ari kwitegura kuzataramira abanya-Kigali mu gitaramo cyo kuzizihiza imyaka ishize ari mu muziki mu rugendo yahuriyemo n'ibyiza ndetse n'ibibi.

Muri iki gihe afite ibitaramo bikomeye agomba gukorera muri Poland azahuriramo n’abarimo Ruger uri mu bakomeye muri Nigeria, ndetse ategerejwe mu gitaramo mu Bubiligi azahuriramo n’umunyarwenya Michael Sengazi na Turahirwa Moses washinze inzu y’imideli ya Moshions.

Davis D yanyuze mu maboko y'abarimo Alex Muyoboke, ndetse yabaye igihe kinini mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Incredible Records ya Bagenzi Bernard.

N'ubwo yakunze gukoresha iri zina rya 'Shine Boy' ariko benshi ntibigeze bamenya ko ari izina ryari risanzwe rifitwe n'umuraperi Khalfan aza kurimwegurira kubera ko yarikunze.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Khalfan yavuze ko yabaye inshuti y'igihe kirekire na Davis D biri mu mpamvu zatumye amwegurira izina rye 'Shine Boy' yari asanzwe akoresha.

Ati "Ni njye wise Davis D izina 'Shine Boy' kuko 'Shine Boy' ryari izina ryanjye. Ndi muri Label ya Incredible Records najyaga mvuga ngo ariko ku mazina yanjye uwazongeraho 'Shine Boy', icyo gihe rero nibwo Davis D yambwiye ati wambabariye ukarimpa, naravuze nti uri umuvandimwe wanjye rijyanye, ntakibazo. Ndamuremera."

Uyu muraperi avuga ko Davis D amuzi nk'umuhanzi witondera cyane amashusho y'indirimbo ashyira hanze, kandi buri wese wafashe igihe cyo kwitegereza yarabibonye.

Ati "Niho nyine abera 'Shine Boy'! Iryo zina rero kuba nararimwise rikamugirira akamaro numva y'uko ari ikintu kinini, dufitanye ubushuti n'igihango. Aho ageze biranshimisha cyane."

Khalfan yavuze ko gukurira muri Incredible Records byamuhaye kuba uwo ariwe mu muziki muri iki gihe. Kandi ni umuryango azirikana ko wareze cyane bagenzi be Davis D, Danny Nanone, Aime Bluestone, itsinda rya Active n'abandi banyuranye.

Yasobanuye ko Bagenzi Bernard washinze iriya Label ari umuntu uzi guhitamo neza umuhanzi kandi akamenya n'icyo ashoboye. Ndetse mu bahanzi batangiye bakorana harimo na Ngabo Medard Jorbert wamamaye nka Meddy usigaye akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Khalfan yatangaje ko ariwe wahaye Davis D izina rya ‘Shine Boy’ akoresha nk’akabyiniriro


Khalfan yavuze ko ari inshuti ya Davis D biri mu mpamvu yamweguriye izina rye 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMURAPERI KHALFAN

 ">

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘IGIKUMWE’

 ">

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO ‘MY DREAMS’ YA DAVIS D NA MELISSA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND