RFL
Kigali

Euro 2024: U Bwongereza bwazamutse butavugwaho rumwe bwageze ku mukino wa nyuma

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:10/07/2024 23:19
0


Ikipe y'igihugu y'u Bwongereza itaravugwaho rumwe yatsinze u Buhorandi yerekeza ku mukino wa nyuma w'irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu yo ku mugabane w'Iburayi rya Euro ya 2024 riri kubera mu Budage.



Ni mu mukino wa 1/2 wakinwe kuri uyu wa Kabiri Saa tatu z'ijoro kuri Signal Iduna Park. Umukino watangiye ikipe y'igihugu y'u Bwongereza ariyo ihererekanya umupira neza ariko u Buhorandi akaba ari bwo bugera imbere y'izamu.

Bigeze ku munota wa 7 gusa, Declan Rice yakoze amakosa atakaza umupira ari mu kibuga hagati wifatirwa na Xavi Simons ahita yigira imbere arekura ishoti riragenda rinyeganyeza inshundura igitego cy'u Buhorandi kiba kirabonetse.

Nyuma yo gutsindwa igitego, ikipe y'igihugu y'u Bwongereza yatangiye urugendo rwo gushaka igitego cyo kwishyura kiza kuboneka ku munota wa 18.

Cyari giturutse ku ikosa myugariro w'u Buhorandi, Denzel Dumfries yarakoreye Harry Kane ari mu rubuga rw'amahina bituma umusifuzi atanga penariti nyuma yo kuva kuri VAR n'ubundi iterwa n'uyu rutahizamu ariyinjiza.

Umukino wakomeje ubona buri kipe igerageza guhererekanya umupira nta n'imwe iwiharira ndetse yose akanarema uburyo imbere y'izamu.

Ku munota wa 30 u Buhorandi bwari butsinze igitego cya 2 habura gato ku mupira wari uhinduwe na Xavi Simons, Denzel Dumfries ashyiraho umutwe ukubita igiti cy'izamu.

Mbere y'uko igice cya mbere kirangira, ikipe y'igihugu y'u Bwongereza nayo yagiye irata uburyo binyuze kuri Phil Foden warekuraga imashoti akagenda agakubita igiti cy'izamu cyangwa se umunyezamu akayakuramo.

Mu gice cya kabiri, Ronald Koeman utoza u Buhorandi yaje akora impinduka mu kibuga akuramo Donyell Mallen naho Gareth Southgate utoza u Bwongereza we akuramo Kieran Trippier ashyiramo Luke Shaw.

Ku munota 62 ikipe y'igihugu y'u Buhorandi yabonye uburyo buremereye imbere y'izamu ku mupira Joe Veetman yazamuye maze Vrgir ashyiraho umutwe, gusa birangira Jordan Pickford atabaye.

Umunyezamu w'ikipe y'igihugu y'u Buhorandi, Jordan Pickford yakomeje gutabara u Bwongereza akuramo imipira iremereye yabaga itewe n'abarimo Xavi Simons.

Umukino ugiye kurangira ikipe y'igihugu y'u Bwongereza yaje kubona igitego cya 2 gitsinzwe na Ollie Watkins winjiye mu kibuga asimbuye ku mupira yahawe na Cole Palmer nawe wari winjiye asimbuye.

Byarangiye u Bwongereza butsinze u Buhorandi ibitego 2-1 buhita bwerekeza ku mukino wa nyuma aho buzakina Espagne ku Cyumweru taliki ya 14. U Bwongereza bugeze kuri 'Final' ya Euro 2024 nyuma y'uko butavugwagaho rumwe kuva mu mikino yo mu matsinda.

Phil Foden yagerageje uburyo bwinshi muri uyu mukino nubwo byarangiye adatsinze igitego 

Ollie Watkins yishimira igitego yatsinze 

Harry Kane atera penariti yavuyemo igitego cya 1 cy'u Bwongereza 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND