RFL
Kigali

Dr Frank Habineza yiyemeje guca umuco wo gufungisha abantu b'inzirakarengane

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:11/07/2024 8:16
0


Ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Gicumbi, Dr.Frank Habineza yemereye abaturage b'aka karere kububakira aho gutunganyiriza umukamo ndetse no kurwanya abafungisha abandi bitwaje icyo baricyo.



Ibikorwa byo kwiyamamaza birabura iminsi mike bikarangira hanyuma abanyarwanda bagahitamo umuyobozi uzabagirira akamaro mu myaka itanu iri imbere.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza mu ishyaka  rya Green Party, none ku wa 10 Nyakanga bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Gicumbi gaherereye mu majyaruguru y'Igihugu mu murenge wa Byumba.

Mu byo yijeje abaturage bo mu karere ka Gicumbi, Hon Dr Frank Habineza yatangaje ko nibatora Ishyaka Green Party ikibazo cy’ingurane zimara imyaka myinshi zibasiragiza kizarangira bakajya bishyurwa vuba kandi bagahabwa ingurane ikwiye.

Dr Frank Habineza yagize ati:"Nzi yuko inaha muri Gicumbi mufite ibibazo byinshi by’ingurane, hari ahantu hanyujijwe ibikorwa bya leta , Amashanyarazi, amazi, imihanda ariko ntimubone ingurane ikwiye ku gihe byose barabimbwiye ndabizi, icyo dushyize imbere nuko itegeko rya (appropriation) ryo kuriha ingurane ryavugururwa umuturage akajya ahabwa ingurane ikwiye kandi ku gihe bakurikije ibiciro biri ku isoko nimutugirira icyizere ibyo tuzabikora."

Hon Dr Frank yakomeje ati "Kuko niyo bakubariye amafaranga y’ingurane ikamara imyaka 4 usanga ntacyo akumariye, turahsaka ko mujya mwishyurwa vuba kandi bikajyana n’ibiciro byo ku isoko."

Si ibyo gusa, Hon Dr Frank Habineza yavuze ko mu gihe baba bamaze kumutorera kuyobora igihugu azubaka ikaragiro ry'amata rinini mu karere ka Gicumbi ku buryo umusaruro w'amata ava muri aka karere ka Gicumbi yajya ahatunganyirizwa akagurishwa atunganyije neza.

Yavuze kandi ko nagirirwa ikizere azubaka uruganda rukora ifiriti zo mu gitoki muri aka karere kuko ari kamwe mu turere dukungahaye ku musaruro w'ibitoki bityo bikaba byatunganyirizwa mu karere ka Gicumbi. 

Ibi bikazakorwa muri gahunda yo kubaka inganda muri buri gace bitewe n'umusaruro ako gace gakungahayeho.

Kandida Perezida, Hon Dr Frank Habineza yongeye kwitsa ku bantu bagungisha abandi ko mu gihe umuntu yaba afunzwe azira ubusa azajya afungurwa agahabwa ingurane hanyuma uwafungishije mugenzi we uzira ubusa akurikiranwe.

Kuri uyu wa kane, Dr Frank Habineza aragirana ikiganiro n'itangazamakuru kigarambuka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye mu rwego rwo kwiyamamaza mu banyarwanda bafite uburenganzira bwo gutora ariko batuye mu mahanga. 


Guca akarengane, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ni bimwe mu byo ishyaka Green Party rishyize imbere cyane





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND