Umuhanzi Icyishaka David wamenye nka Davis D, ari mu myiteguro yo kujya gutaramira mu gihugu cya Poland mu gitaramo azahuriramo n’abarimo Michael Adebayo Olayinka [Ruger] uri mu bakomeye mu gihugu cya Nigeria ndetse n’itsinda rya Titom&Yuppe rigezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo ‘Tshwala Bam’.
Iki gitaramo cyiswe ‘Afro Beats Weekend’ cyateguwe n’itsinda
risanzwe ritegura ibitaramo bikomeye ku Isi bizwi nka Afro Nation bihuza
abanyamuziki bagezweho. Bigaragara ko cyateguwe n’ibigo binyuranye, ndetse
kizaba ku wa Gatandatu tariki 20 Nyakanga 2024.
Davis D yabwiye InyaRwanda ko gutumirwa muri iki gitaramo
byaturutse ku bagiteguye bamwegereye bamusaba ko bakorana. Ni ubwa mbere azaba
ataramiye muri Poland, ndetse avuga ko afitiyo abakunzi be yiteguye guha
ibyishimo.
Ati “Abategura kiriya gitaramo twaraganiriye, nyuma rero
nibwo twemeranyije gukorana, yaba ari amafaranga nasabye n’ibindi byose
narabihawe, igisigaye ni uko umunsi ugera nkajya gutaramira muri kiriya gihugu
ku nshuro yanjye ya mbere.”
Uyu musore wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Biryogo’ yavuze ko
guhurira ku rubyiniro na Ruger ‘biri mu bizamfasha kwaguka mu rugendo rwanjye
rw’umuziki’.
Ruger ni umunyamuziki w’umunya-Nigeria wataramiye i Kigali mu
bihe bitandukanye. Yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Bounce’
yatumye asinya amasezerano yamutangije imikoranire n’inzu ifasha abahanzi ya ‘Jonzing
World’ mu 2021.
Uyu musore w’imyaka 24 y’amavuko akora umuziki wubakiye ku
njyana ya Afrobeats, Afro-pop, Afrobeat, ndetse na Dancehall
Davis D asobanura iki gitaramo nk’umwanya wo guhura no kuganira n’abahanzi bagenzi be, kandi ‘niteguye kuzahungukira inshuti’.
Bizagenda gute ko
itariki yo mu Bubiligi, ihuye n’iyo muri Poland?
Davis D amaze iminsi atangaje ko agiye gutaramira mu Bubiligi
binyuze mu gitaramo cyiswe ‘AfroXtravaganza’ kizaba nacyo ku wa Gatandatu
tariki 20 Nyakanga 2024.
Ni igitaramo azahuriramo n’abarimo Moses Turahirwa washinze
inzu y’imideli ya Moshions ndetse n’umunyarwenya Michael Sengazi wamenyekanye
mu bihangano binyuranye.
Davis D yabwiye InyaRwanda, ko yatangiye ibiganiro n’abamutumiye
mu Bubiligi kugirango bigize imbere kiriya gitaramo cyangwa se inyuma kugirango
bitazahurirana.
Ati “Ndi kureba uko navugana n’abantumiye mu Bubiligi,
birashoboka ko babyigiza imbere cyangwa se bakabishyira inyuma, ariko byose
bizava mu biganiro.”
Uyu muhanzi muri iki gihe ari kubarizwa mu Budage mbere y’uko
afata icyemezo cyo kwerekeza mu Bubiligi kuri iriya tariki cyangwa se mu
Bubiligi.
Davis D agiye gutaramira ku nshuro ye ya mbere muri Poland mu gitaramo azahuriramo n'abarimo Ruger
Davis D aherutse gutangaza ko agiye gutaramira mu Bubiligi
tariki 20 Nyakanga 2024
Ruger ari mu bahanzi bakomeye muri Afurika bigaragaje cyane
mu ndirimbo zirimo nka 'Dior', 'Bounce', 'POE', 'Bae Bea' n'izindi
Davis D yavuze ko kuririmba muri iki gitaramo bizamufasha kunoza ibiganiro na bamwe mu bahanzi ashobora kuzatumira i Kigali
Ruger agitaramira muri Poland mu gihe aherutse gutangaza uruhererekane rw'ibitaramo azakorera muri Canada
Itsinda rya Titom&Yuppe rigezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo 'Tshwala Bam' ritegerejwe muri Poland
Davis D anategerejwe mu Bubiligi, tariki 20 Nyakanga 2024 mu gitaramo azahuriramo na Michael na Moses Turahirwa
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ''TSHWALA BAM'
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DIOR' YA RUGER
">KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MY DREAM' YA DAVIS D NA MELISSA
TANGA IGITECYEREZO