RFL
Kigali

Shakira azatarama ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Copa America

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:10/07/2024 17:25
0


Umuhanzikazi ukomoka muri Colombia, Shakira yamaze kwemezwa nk'umuhanzi uzatarama ku mukino wa nyuma w'igikombe cya Copa America 2024, uzabera i Miami.



Shakira azatarama mu karuhuko k'iminota 15 y'igice cya mbere mu mukino uzaba tariki 14 Nyakanga 2024 kuri Hard Rock Stadium iherereye muri Miami ho muri Leta zunze ubumwe za America. Uyu muhanzikazi kandi yaririmbye no mu yindi mikino ikomeye nka Super Bowl, ndetse no mu bikombe bitatu by'Isi.

Perezida wa CONMEBOL, Alejandro Domínguez yagize ati: "Shakira ni inyenyeri idasanzwe yo muri Amerika y'Epfo imurikira isi yose."

Mu butumwa bwe, uyu muyobozi yakomeje avuga ko bizeye ko Shakira azitwara neza agafasha abazaba bitabiriye umukino wa nyuma wa Copa America USA 2024 gususuruka no kunga ubumwe binyuze muri siporo.

Umukino wa nyuma wa Copa America 2024 uzaba hagati ya Argentine yamaze gusezerera Canada n'indi kipe iri buze gutsinda iyindi hagati ya Urguay na Colombia.

Biteganijwe ko abantu bagera ku bihumbi 54 aribo bazitabira uyu mukino w'ishiraniro uzaba uhanzwe amaso n'Isi yose.


Umuhanzikazi Shakira ni we uzataramira abazitabira umukino wa nyuma wa Copa America 2024





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND