Umuhanzi mu njyana gakondo, Cyusa Ibrahim yashyize ahagaragara amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Twatsinze’ yakomoye ku ijambo Kandida-Perezida, Paul Kagame yavuze ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Nyarugenge ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Iri jambo yarivuze ku wa 25 Kamena 2024. Yabwiraga abanyamuryango
ba FPR- Inkotanyi, ko u Rwanda rwagize Ingabo z’Intare ziyobowe n’Intare,
byatumye zibasha gutsinda urugamba rwo kubohora u Rwanda, ndetse zikomeje
urugendo rw’amajyambere.
Icyo gihe yagize ati “[…] Abanyarwanda ibyo tunyuzemo mu
myaka 30 ishize birimo ya mateka yose batubwiye, urugamba twarwanye rwari
rukomeye koko! Ariko uzi gutereranwa, warangiza ugateranirwaho n’amahanga? Urabyumva
byombi biri hamwe. Ubundi ntabwo uru Rwanda rwakabaye ruriho bitewe n’uko
rwatereranwe, ariko binatewe n’uko rwateraniweho, iteka induru igahora ari
induru.”
Yongeyeho ati “Nk’uko rero mutahindutse, muri za ngabo
z’intare ntabwo ndahinduka nanjye. Icyiza cyabyo rero, intare zibyara intare.
Ubu dufite intare ntoya zibyiruka, abakobwa n’abahungu. Dukomereze aho,
ntituzahindure umuco, ntituzahindure kuba intare. Intare ikomeza kuba intare.”
Mu kiganiro yagiranye n’abakoresha imbuga nkoranyambaga
ndetse n’abanyamakuru, kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, Perezida
Kagame yumvikanishije ko kuba Intare ari ukumenya guhangana n’ibibazo, yaba
ibyawe, iby’umuryango cyangwa Igihugu.
Ati "Kubaho uri umbwa, ni ukubaho nta bitekerezo,
utagira...umuntu yagutuka ukamusaba imbabazi [...] Kuba Intare mvuga ni
uguhangana n'ikibazo cyaba icyawe ku giti cyawe, cyaba icy'umuryango wawe,
cyangwa icy'iki gihugu ukakigira icyawe."
Mu kiganiro na InyaRwanda, Cyusa Ibrahim yavuze ko akimara
kumva ariya magambo yagiye mu nganzo akora indirimbo iyashamikiyeho mu rwego
rwo kumvikanisha uburyo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bizeye intsinzi mu
matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024 imbere mu
gihugu.
Ati “Ni indirimbo nahimbye mpimbira intsinzi y’Umukuru w’Igihugu,
ariko akaba ari n’intsinzi y’Abanyarwanda twese. Nyikora nagendeye ku magambo
yavuze ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Nyarugenge abwira abanyarwanda ati ‘muri
intare kandi muyobowe Intare.” Akomeza ati “Iryo jambo rero ryanteye imbaraga
mpita nyihimbamo indirimbo.”
Mu nkikirizo y’iyi ndirimbo, uyu muhanzi yumvikana avuga
agira ati ‘Twatsinze banyarwanda, twabatsinze ku manywa y’ihangu, turi intare z’intajorwa’.
Ati “Amagambo ye rero niyo yatumye nkora iyi ndirimbo. Ndavuga nti ngomba
kuyigeza ku banyarwanda, kuko intsinzi yo turimo turayibona, ikituraje ishinga
ni itariki, ariko intsinzi yo turayikozaho imitwe y’intoki.”
Uyu muhanzi asohoye iyi ndirimbo mu gihe aherutse gukorera
igitaramo gikomeye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka
Camp Kigali. Ni igitaramo yise ‘Migambo’ yitiriye indirimbo yahimbiye Umukuru w’Igihugu.
Muri iki gitaramo yahuriyemo n’abarimo Mariya Yohana, Inganzo
Ngari, Ruti Joel ndetse na Chrisy Neat. Ni ubwa mbere uyu muhazi yari akoze
igitaramo nyuma y’imyaka 10 ishize ari mu muziki wubakiye ku guteza imbere
injyana gakondo.
Cyusa Ibrahim yatangaje ko indirimbo ye ‘Twatsinze’ yayikoze
ayikomoye ku ijambo rya Perezida Kagame
Cyusa yavuze ko nk’umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi yizeye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Ubwo Paul Kagame yiyamamarizaga mu Karere ka Nyarugenge, ku wa 25 Kamena 2024
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TWATSINZE’ YA CYUSA IBRAHIM
TANGA IGITECYEREZO