RFL
Kigali

MU MAFOTO 100: Ni inshuti y'abanyarwanda bose! Imbamutima z'abakoresha imbuga nkoranyambaga bahuye na Perezida Kagame

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:10/07/2024 12:44
1


Umunsi Perezida Kagame agirana ikiganiro n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, ni inzozi zabaye impamo kuri benshi, biyemeza kurushaho gukoresha neza 'social media' bafasha umuryango mugari nyuma yo kumenya amakuru ko ibyo bahatangariza byose bigera kure cyane.



Tariki 09 Nyakanga 2024 ni umunsi utazibagirana ku rubyiruko rwo mu Rwanda rukoresha imbuga nkoranyambaga kuko ari bwo bakabije inzozi zabo bahura ndetse baganira na Perezida Paul Kagame. Ni ikiganiro cyabaye mbere y'amasaha macye ngo yiyamamarize mu Karere ka Gicumbi mu Majyaruguru y'u Rwanda.

Ni ikiganiro kibanze ku kugaragaza uko Urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiye n'impamvu rwatangijwe kugeza ubwo imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe. Iki kiganiro cyabereye ku Mulindi w'Intwari i Byumba mu Karere ka Gicumbi, kibanda ku rugamba rwo kubohora igihugu- Aho urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiriye.

Mu bitabiriye iki kiganiro harimo abanyamakuru barimo Lucy Nzeyimana wa RBA, Scovia Mutesi wa Mama Urwagasabo, Jean Luc Imfurayacu wa B&B Fm, Rusine Patrick wa Kiss Fm, ba Nyampinga barimo Miss Nishimwe Naomie, umunyarwenya akaba n'umukinnyi wa Filime Clapton Kibonge, n'urubyiruko rutandukanye rukoresha imbuga nkoranyambaga.

Mu bajijije ibibazo harimo Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2020. Uyu mukobwa yabanje kubwira Umukuru w'Igihugu, ko ari umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, maze Paul Kagame amubwira ko asanzwe amuzi, kuko amubona kenshi. Ati "Ndatekereza njya nkubona kenshi.”

Nishimwe yabajije Umukuru w'Igihugu ati "Ni gute twaba Intare mu gihe twamenyereye amahoro n'iterambere gusa mu gihugu cyacu." Perezida Kagame yamusubije ati "Mukwiriye kubyumva, mukwiye no kubimenya. Mukamenya ngo ibi byiza ntabwo ari uku byari bimeze imyaka 30 ishize, hanyuma ukibaza ngo byagenze gute kugirango tube dufite ibi byiza."

Umukuru w'Igihugu yavuze ko kurinda ibyagezweho harimo no kugaragaza ukuri gukwiye, ari nawo mukoro ufitwe na buri wese cyane cyane abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga. avuze ko no mu gutanga ibitekerezo harimo intambara, ari nayo mpamvu buri wese akwiriye gushungura mu byo atangaza.

Perezida Paul Kagame akomeza agira ati "Kubaho uri umbwa, ni ukubaho nta bitekerezo, utagira...umuntu yagutuka ukamusaba imbabazi [...] Kuba Intare mvuga ni uguhangana n'ikibazo cyaba icyawe ku giti cyawe, cyaba icy'umuryango wawe, cyangwa icy'iki gihugu ukakigira icyawe."

Mugisha Emmanuel [Clapton Kibonge] wamamaye muri filime Seburikoko na filime ye y'uruhererekane yise "Umuturanyi", yagaragaye afata ifoto na Perezida Kagame, yo mu bwoko bwa 'Selfie'. Ni ibintu byamukoze cyane ku mutima, avuga ko yishimiye cyane guhura na Perezida Kagame afatiraho icyitegererezo.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Clapton Kibonge umwe mu bagiranye ikiganiro na Perezida Kagame, yavuze ko hari amasomo akomeye yamwigiyeho arimo kumenya ko intambara zose atari iz'amasasu, ahubwo ko nawe yarashisha imbuga nkoranyambaga mu kubaka u Rwanda. Yamushimiye umutima mwiza agirira abanyarwanda bose.

Ati "Ni inshuti y'abanyarwanda bose, nagiye mbona aganira n'abazasa ku ma site atandukanye, twamubonye ahobera, aterura abana aho yageraga, twahuye nawe nk'urubyiruko atwereka guca bugufi, kuganira.

Ikindi nize ni uko intambara zose atari iz'amasasu, namenye ko nanjye narashisha ibyo mfite nk'imbuga nkoranyambaga mparanira ko amateka mabi atazigera agaruka ahubwo nkakomeza kubaka u Rwanda, nkakomereza aho abakuru bacu bageze".

Rukundo Patrick uzwi nka Patycope, ni umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bagize amahirwe yo kuganira na Perezida Kagame. Abigezeho nyuma y'imyaka 16 amaze akoresha imbuga nkoranyambaga kuko yatangiye kuzikoresha mu 2008. Afite umwihariko wo gukoresha cyane imbuga nyinshi yaba Facebook, X [Twitter] na Instagram.

Patycope ukoresha imbuga nkoranyambaga nk'akazi ke k'umwuga, yagize uruhare rukomeye mu kumenyekanisha umuziki nyarwanda, ndetse byagorana kubona umuhanzi wo mu Rwanda atafashije kwamamaza umuziki we ku mbuga nkoranyambaga. Agira uruhare mu kwamamaza ibitaramo by'abahanzi ndetse n'ibikorwa bya kompanyi zitandukanye.

Mu butumwa bwe nyuma yo guhura na Perezida Kagame, yagaragaje akari ku mutima we. Ati "2008 ni bwo igitekerezo cyanjemo cyo gufunguza Facebook account, mu 2011 ni bwo natangiye kubyaza umusaruro imbuga nkoranyambaga nzikoresha mu buryo bwiza, none uyu munsi nagize amahirwe yo gufata ifoto na H.E President Paul Kagame.

Iyi foto ivuze byinshi kuri njyewe kuko uyu munsi yambwiye ko nkwiye kwiha agaciro sinzemere kuba imbwa, ahubwo ko ngomba kuba INTARE, kuko ibyo abandi bakora nanjye nabikora neza kandi nkanabarusha. Niko Gukotana Nyabyo".

Harerimana Tito ukoresha cyane urubuga rwa X akurikirwaho n'ibihumbi 93, aho azwi nka Tito Hare, akaba yagaragaye ari kumwe neza n''Umukuru w'Igihugu, yavuze ko guhura na Perezida Kagame ari inzozi zibaye impamo. Yanditse ati "Birangiye inzozi zanjye zibaye impamo, ifoto nziza cyane hamwe na Nyakubahwa Paul Kagame".

Yabwiye urubyiruko rugenzi rwe ko bafite umubyeyi, ati "Simfite amagambo yasobanura uko niyumva, ndi umunyamugisha. Rubyiruko, dufite umubyeyi". Lydie Mutesi Mwambali yamusubije ati "Ubanza uri muri ba bantu bavugwa bakoze ku mutima w’Imana, ndakwishimiye cyane uyu mugisha urawukwiye, uri muto utari gito, komeza utsinde!"

Kwizera Josue wamamaye nka Byukavuba [Sir.Uracyaryamye] kuri X, byamurenze na cyane ko Perezida Kagame yavuze ko amuzi ndetse akaba amukurikira kuri X. Uyu musore yavuze ko atabona uburyo agaragaza umunezero wuzuye umutima we.

Ati: "Itariki 09.07.2024 sinzayibagirwa. Ntabwo nabona uko nandika uburyo nishimye muri aka kanya kuba 'nzwi' na Nyakubahwa Paul Kagame, Papa w'u Rwanda, ntabwo bigira uko bisa. Ni ukuri H.E akunda urubyiruko".

Yashimiye cyane Umukuru w'Igihugu ku bwo kuzirikana no guha umwanya urubyiruko rukoresha imbuga nkoranyambaga. Yongeyeho ati "Ni iby'agaciro gakomeye kugira umuyobozi na Guverinoma iha umwanya urubyiruko kugira ngo rutange ibitekerezo".

Yanashimiye bagenzi be bakoresha imbuga nkoranyambaga, abibutsa ko ibyo batangaza kuri izi mbuga bigera kure cyane kurenza uko babitekereza. Yanavuze ko abaharabika u Rwanda akabo kashobotse, ati "Ahubwo ba bandi barajya he ko twaje".

Luckyman Nzeyimana ukorera Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru, akaba n'umwe mu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga, ari mu bahuye n'Umukuru w'Igihugu anafata ifoto y'urwibutso yo mu bwoko bwa 'Selfie'. Byamurenze cyane ati "Turinzwe n’Intare kandi Intare ihora ari Intare! [...] Mu Biryogo ndaje mbabwire uko gahunda ziteye Bavandimwe".

Minisitiri Utumatwishima Abdallah ufite urubyiruko mu nshingano ze, yabwiye abakoresha imbuga nkoranyambaga ko Perezida Kagame akurikira ibyo batangaza kandi ko akunda "Content zacu" [Ibyo batangaza ku mbuga nkoranyambaga]. Yabibukije kuzatora Paul Kagame mu matora ya Perezida azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024.

Yifashishije ifoto y'abanyamakuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga bari kumwe na Perezida Kagame, Minisitiri Utumatwishima yanditse ati "Umusaza ngo aba adukurikira wallah. Za mpaka nagiranye na ba Luckyman Nzeyimana, Eeeeh, 'content' ya Urinde Wiyemera, Caguwa 2, Museco, arazibona.

Wa muhungu w'i Gasanze Robert Cyubahiro McKenna. [...] Kandi ngo twese adukunda uko turi, na 'content yacu' uko iri. #Ndambungenge #ToraKagame24".

Luckyman Nzeyimana yashimiye Minisitiri w'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah, amubwira ko Perezida Kagame yababwiye ko ibyo batangaza byose "abikurikira kandi ngo arabibona, gusa icyo ari gukunda cyane ni ukuntu urubyiruko n’abanyarwanda bashishikajwe no gushaka icyakomeza guteza imbere u Rwanda. Ati 'Social media namwe muzikomereho, dukomeze dutere imbere'! Amahitamo yacu".

Nyuma yo kuganira n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, Umukandida wa FPR-Inkotanyi mu matora ya Perezida, Paul Kagame, yiyamamarije kuri Sitade ya Gicumbi, yerekwa urukundo rwinshi n'ibihumbi by’abanyamuryango bamwijeje kumushyigikira ijana ku ijana. 

Abitabiriye iki gikorwa basusurukijwe n'abahanzi barimo Igisupusupu, King James, Butera Knowless, Uncle Austin, Bushali, Intore Tuyisenge, Nel Ngabo, Bwiza na Chriss Eazy. Haririmbwe indirimbo zirimo 'Ogera', 'Ikipe Itsinda', 'Tumutore ni we', 'Nywe', ‘Igipfunsi’, ‘Karibu Nyumbani’ n'izindi.

Paul Kagame yavuze ko amatora abanyarwanda bari kwitegura azaba mu minsi micye cyane iri imbere asobanuye "gukomeza urugendo dusanzwemo kumara imyaka, ibaye 30 yo kongera gusana, kubaka bundi bushya Igihugu cyacu.”

Yavuze ko “Kwiyubaka rero bihera ku mutekano, tukirinda, tukarinda ibyo twubaka, tukarinda abacu. Birumvikana rero, ikiba gisigaye ni amajyambere. Amajyambere na yo ashingira ku bitekerezo bizima, bijyanye n’imiyoborere mizima itagira umuntu n’umwe isiga inyuma.”



Buri umwe yatahanye ifoto ya Selfie ari kumwe na Perezida Kagame


Clapton Kibonge na Tito Hare mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahuye na Perezida Kagame

Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi yiyamamarije mu Karere ka Gicumbi kuri uyu wa Kabiri


AMAFOTO: Village Urugwiro & TNT






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • psibo2016@gmail.com1 month ago
    Mu gukunda igihugu dutore tugamije icyerekezo 2050,iterambere rirambye kandi dusigasira ibyagezweho biturutse mu bwitange bw'abakunda igihugu bashyira mu ngiro umuco mwiza w'ubureremboneragihugu.





Inyarwanda BACKGROUND