RFL
Kigali

Ani Elijah wari waragiye mu igerageza mu Bubiligi yagarutse mu Rwanda

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:10/07/2024 10:26
0


Ani Elijah ukinira ikipe ya Police FC yagarutse mu Rwanda nyuma yaho igerageza yari yagiyemo mu ikipe ya Charleroi FC ritagenze neza.



Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga ni bwo rutahizamu w’ikipe ya Police FC, Ani Elijah yageze ku kibuga cy’indege cya Kigali nyuma y’ibyumweru bisaga 2 ari mu igerageza mu gihugu cy’u Bubiligi mu ikipe ya Charleroi.

Tariki 21 Kamena ni bwo Ani Elijah yari yerekeje mu Bubiligi, aho yagombaga kumara icyumweru mu igerageza ariko yaje kukirenza kuko ikipe yari itarabona ibyo imwifuzaho.

Kuki Ani yagarutse mu Rwanda?

Uyu musore ukomoka muri Nigeria yatsinze igerageza ariko aza kugorwa n’amategeko umupira wo mu Bubiligi ugenderaho. Ikipe ya Charleroi yabwiye Ani Elijah ko atayikinira mu cyiciro cya mbere arengeje imyaka 20 nta kipe y’igihugu arakinira, ndetse akaba atarakuriye i Burayi.

Uyu mukinnyi yasabwe ko yatizwa mu cyiciro cya kabiri umwaka umwe ubundi akazaba yujuje ibisabwa kugira ngo abakinire, ariko ikipe ya Police FC irabyanga kuko Charleroi FC yavugaga ko izaha Police FC amafaranga nyuma y’umwaka azaba akinnye mu cyiciro cya kabiri.

Biteganyijwe ko Ani ari buhite afata akaruhuko k’iminsi 5, ubundi agahita asanga abandi mu kwitegura imikino ya CAF Confederation Cup. 

Ani Elijah yagarutse mu Rwanda nyuma yo kunaniranwa n’ikipe ya Charleroi FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND