Umuhanzikazi w'icyamamare, Britney Spears, uherutse guhana gatanya n'umugabo wa Gatatu, agakundana n'undi nabyo ntibimare kabiri, yatangaje ko yazinutswe ibyo gukundana.
Uyu muhanzikazi wagiye avugwa mu rukondo n’abagabo batandukanye ariko ntibamarane kabiri, nyuma y’uko atandukanye n’uwari umukunzi we witwa ‘Paul Richard Soliz’, yarahiye ko atazigera yongera gukundana n’undi mugabo mu gihe cyose agihumeka umwuka w’abazima.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati “Ndi ingaragu. Nta mugabo n’umwe nzongera kubana nawe igihe cyose nkiri muzima.”
Uyu mugore yatangiye kuvugwa mu rukundo na Justin Timberlake mu mwaka wa 1998 ariko baza gutandukana mu 2002 bamaranye imyaka ine.
Nyuma yaje gukundana n’undi mugabo witwa Kevin Federline ndetse baza kubyarana abana babiri gusa nabo biza kurangira batandukanye.
Bamaze gutandukana yaje guhura n’undi witwa Sam Asghari bakundana kuva mu 2018 baza kurushinga mu 2022 gusa nyuma y’umwaka umwe n’amezi abiri babana nk’umugore n’umugabo, baje guhana gatanya ya burundu buri wese akomeza inzira ze.
Ubwo bari bamaze gutandukana nibwo yaje gutangira gukundana n’uyu musore witwa Paul Soliz bari bamaranye iminsi, gusa nawe ntibishoboye kugenda neza kuko bamaze gutandukana nk’uko Spears yabitangaje.
Britney Spears w'imyaka 42 yavuze ko igihe cyose akiri muzima ntamugabo bazongera gukundana
TANGA IGITECYEREZO