Umuraperi Ntakirutimana Dany wamenye nka Dany Nanone, yatangaje ko akimara gukorana indirimbo 'Iri joro' na Muneza Christopher [Christopher], yahise aba umuhanzi ufashwa na Kina Music, ariko ko yabayemo mu gihe cy'imyaka ibiri nta masezerano.
Ari muri Kina Music yakoreyemo indirimbo ze zakunzwe nka 'Mbikubwire'
yamamaye mu buryo bukomeye, 'Isi' n'izindi zinyuranye. Iyi myaka
ibiri yabaye urugendo rudasanzwe kuri Dany Nanone, kuko ibihangano bamufashije
gukora byatumye izina rye rikomera.
Ndetse muri iriya myaka yaragutse atangira no gukorana
n'abandi bahanzi, binamufasha kwisanga mu bikorwa bikomeye by'umuziki byarimo
na Primus Guma Guma Super Stars.
Mu kiganiro cyihariye na InyaRwnada, Dany Nanone yavuze ko
n'uyu munsi iyo asubije inyuma amaso akibuka ibihe yagiriye muri Kina Music
bituma yumva afitiye umwenda Ishimwe Karake Clement wayishinze.
Ati "Ni cyo gitangaje! Clement ni yo mpamvu mpora
mushimira. Njye ntabwo yigeze ansinyisha amasezerano. Nta n'ikintu njyewe
Clement yigeze anyungukamo. Ni kwa kundi nyine umuntu aba ari umugabo muri we,
avuga ati njyewe reka ngufashe, kwa kundi umuntu aba ashaka ko utera imbere
atitaye ku nyungu ze."
Dany Nanone yavuze ko yatangiye gukorana na Kina Music guhera
mu 2013 ayivamo mu 2015, kandi yari umuhanzi wemewe w'iyi Label. Yavuze ko
yagiye ajya mu bitaramo kandi 'nta munsi n'umwe Clement yigeze ambwira ngo
tugabane'.
Uyu muraperi anavuga ko bwa mbere ajya mu irushanwa rya Primus
Guma Guma Super Stars, yari muri Kina Music ariko 'Clement ntiyigeze ambwira
ngo dusinye amasezerano ugiye muri Guma Guma kuri iyi Miliyoni uhembwa uzajye
umpaho, Oya!"
Dany avuga ko Clement yamukoreye indirimbo nziza kugeza ubwo bombi batandukanye, buri umwe akomeza gukora ibikorwa bye kugeza n'uyu munsi. Ati "Tunatandukanye, ntabwo byigeze biba ibibazo ngo mvuge twahanganye."
Uyu muraperi yavuze ko ubwo mu myaka itatu ishize yafataga
icyemezo cyo kujya kwiga ku ishuri rya muzika rya Nyundo, yakomeje ibiganiro na
Clement kugeza ubwo yanahuje imbaraga na Butera Knowless bongera gukorana
indirimbo bise 'Addicted' n'ubwo itabashije kugera kure.
Yanavuze ko ubwo mu Ukuboza 2023 yateguraga igitaramo cyo
kumurika Album ye yise 'Iminsi myinshi' yegereye Clement amusaba kumuha Butera
Knowless akaririmba mu gitaramo cye, kandi byarakunze.
Ni ibintu avuga ko Clement yakiriye neza, ndetse ntiyigeze
amwishyuza. Ati "Naramwegereye musaba Knowless kubera ko mu buryo
bw'ibifatika ntabwo nari kubibona, ngo mwishyuye. Ntabwo nakubeshya. Urumva ni
umuntu ukubikamo amadeni, ukavuga uti Clement ubundi bite".
Asobanura Clement nk'umuntu ufite 'umutima wo gufasha umuntu,
wo gushyigikira abantu, umutima
ushimishwa no gushyigikira abandi'.
Dany avuga ko kuva yatangira gukorera muri Kina Music kugeza
ayivuyemo, Clement yamubaye hafi kugeza n'uyu munsi 'kandi ndamushimira ku bwa
buri kimwe'. Ati "Reka mboneraho mushimire."
Yavuze ko nta n'uyu munsi bigoye gusobanura neza impamvu
yavuye muri Kina Music, ariko kandi yibuka neza ko muri icyo gihe ari bwo
iriya Label yatandukanye n'abarimo King James na Christopher.
Ati "Ntabwo nzi ikintu cyabaye! Ni ukuvuga ngo ntabwo nigeze mvugana na Clement, cyakoze habaye gutandukana n'abahanzi, bamwe baragenda, ariko Knowless yari atarazamo."
Dany Nanone yatangaje ko hagati ya 2013 na 2015 yakoreraga
muri Kina Music nta masezerano afitemo
Dany yavuze ko yagiye muri Guma Guma Super Stars, Kina Music ntiyagira icyo imusaba bigendanye n'ibyo yinjizaga
Dany yavuze ko gukorana indirimbo 'Iri joro' na Christopher
biri mu byamwinjize muri Kina Music
Dany yashimye Ishimwe Karake Clement washinze Kina Music
wamushyigikiye kuva atangiye urugendo rw’umuziki
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMANOTA' YA DANY NANONE
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MBIKUBWIRE' DANY YAKOREYE MURI KINA MUSIC
HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IRI JORO' DANY YAKORANYE NA CHRISTOPHER
TANGA IGITECYEREZO