RFL
Kigali

Byagenze gute ngo Dany Nanone amare imyaka ibiri muri Kina Music nta masezerano?

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/07/2024 10:01
0


Umuraperi Ntakirutimana Dany wamenye nka Dany Nanone, yatangaje ko akimara gukorana indirimbo 'Iri joro' na Muneza Christopher [Christopher], yahise aba umuhanzi ufashwa na Kina Music, ariko ko yabayemo mu gihe cy'imyaka ibiri nta masezerano.



Ari muri Kina Music yakoreyemo indirimbo ze zakunzwe nka 'Mbikubwire' yamamaye mu buryo bukomeye, 'Isi' n'izindi zinyuranye. Iyi myaka ibiri yabaye urugendo rudasanzwe kuri Dany Nanone, kuko ibihangano bamufashije gukora byatumye izina rye rikomera.

Ndetse muri iriya myaka yaragutse atangira no gukorana n'abandi bahanzi, binamufasha kwisanga mu bikorwa bikomeye by'umuziki byarimo na Primus Guma Guma Super Stars.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwnada, Dany Nanone yavuze ko n'uyu munsi iyo asubije inyuma amaso akibuka ibihe yagiriye muri Kina Music bituma yumva afitiye umwenda Ishimwe Karake Clement wayishinze.

Ati "Ni cyo gitangaje! Clement ni yo mpamvu mpora mushimira. Njye ntabwo yigeze ansinyisha amasezerano. Nta n'ikintu njyewe Clement yigeze anyungukamo. Ni kwa kundi nyine umuntu aba ari umugabo muri we, avuga ati njyewe reka ngufashe, kwa kundi umuntu aba ashaka ko utera imbere atitaye ku nyungu ze."

Dany Nanone yavuze ko yatangiye gukorana na Kina Music guhera mu 2013 ayivamo mu 2015, kandi yari umuhanzi wemewe w'iyi Label. Yavuze ko yagiye ajya mu bitaramo kandi 'nta munsi n'umwe Clement yigeze ambwira ngo tugabane'.

Uyu muraperi anavuga ko bwa mbere ajya mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars, yari muri Kina Music ariko 'Clement ntiyigeze ambwira ngo dusinye amasezerano ugiye muri Guma Guma kuri iyi Miliyoni uhembwa uzajye umpaho, Oya!"

Dany avuga ko Clement yamukoreye indirimbo nziza kugeza ubwo bombi batandukanye, buri umwe akomeza gukora ibikorwa bye kugeza n'uyu munsi. Ati "Tunatandukanye, ntabwo byigeze biba ibibazo ngo mvuge twahanganye."    

Uyu muraperi yavuze ko ubwo mu myaka itatu ishize yafataga icyemezo cyo kujya kwiga ku ishuri rya muzika rya Nyundo, yakomeje ibiganiro na Clement kugeza ubwo yanahuje imbaraga na Butera Knowless bongera gukorana indirimbo bise 'Addicted' n'ubwo itabashije kugera kure.

Yanavuze ko ubwo mu Ukuboza 2023 yateguraga igitaramo cyo kumurika Album ye yise 'Iminsi myinshi' yegereye Clement amusaba kumuha Butera Knowless akaririmba mu gitaramo cye, kandi byarakunze.

Ni ibintu avuga ko Clement yakiriye neza, ndetse ntiyigeze amwishyuza. Ati "Naramwegereye musaba Knowless kubera ko mu buryo bw'ibifatika ntabwo nari kubibona, ngo mwishyuye. Ntabwo nakubeshya. Urumva ni umuntu ukubikamo amadeni, ukavuga uti Clement ubundi bite".

Asobanura Clement nk'umuntu ufite 'umutima wo gufasha umuntu, wo gushyigikira abantu, umutima ushimishwa no gushyigikira abandi'.

Dany avuga ko kuva yatangira gukorera muri Kina Music kugeza ayivuyemo, Clement yamubaye hafi kugeza n'uyu munsi 'kandi ndamushimira ku bwa buri kimwe'. Ati "Reka mboneraho mushimire."

Yavuze ko nta n'uyu munsi bigoye gusobanura neza impamvu yavuye muri Kina Music, ariko kandi yibuka neza ko muri icyo gihe ari bwo iriya Label yatandukanye n'abarimo King James na Christopher.

Ati "Ntabwo nzi ikintu cyabaye! Ni ukuvuga ngo ntabwo nigeze mvugana na Clement, cyakoze habaye gutandukana n'abahanzi, bamwe baragenda, ariko Knowless yari atarazamo." 

Dany Nanone yatangaje ko hagati ya 2013 na 2015 yakoreraga muri Kina Music nta masezerano afitemo

 

Dany yavuze ko yagiye muri Guma Guma Super Stars, Kina Music ntiyagira icyo imusaba bigendanye n'ibyo yinjizaga 

Dany yavuze ko gukorana indirimbo 'Iri joro' na Christopher biri mu byamwinjize muri Kina Music


Dany yashimye Ishimwe Karake Clement washinze Kina Music wamushyigikiye kuva atangiye urugendo rw’umuziki

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DANNY NANONE- REBAKU MUNOTA WA 40 AVUGA UKO YAMAZE IMYAKA 2 MURI KINA MUSIC KANDA 


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'AMANOTA' YA DANY NANONE


KANDA HANO UREBE INDIRIMBO 'MBIKUBWIRE' DANY YAKOREYE MURI KINA MUSIC


HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IRI JORO' DANY YAKORANYE NA CHRISTOPHER 

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND