RURA
Kigali

Mbere yo kugaruka i Kigali, Adrien Misigaro yakoze mu nganzo kuri Album yifashishijeho Niyo Bosco

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/07/2024 8:27
0


Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Adrien Misigaro ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'Ya majwi' yabaye iya kane kuri Album ya Gatanu yise ‘Ninjye ubivuze’ amaze igihe ari gutegura.



Muri Gicurasi 2024, uyu mugabo yari i Kigali mu rugendo rw'ivugabutumwa no gukora ibikorwa bisanzwe bigendana n'umuryango yashinze yise 'MNH'. Ni urugendo kandi yakoreyemo amashusho y'indirimbo 'Niyo ndirimbo' yakoranye na Meddy yasubiyemo afatanyije n'abana babarizwa mu muryango wa Sherrie Silver Foundation.

Iyi ndirimbo ye nshya yashyize hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, yavuze ko yayanditse afatanyije na Niyo Bosco.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Adrien Misigaro yavuze ko kwifashisha Niyo Bosco 'byaturutse ku bushuti dufitanye no kuba asanzwe ari umuhanga mu kwandika indirimbo nk'izi zihimbaza Imana'.

Niyo Bosco asanzwe ari umwanditsi w'indirimbo uri mu bakomeye mu Rwanda. Impano z'abarimo itsinda rya Vestine na Dorcas zamenyekanye biturutse ku nyandiko y'uyu musore usanzwe ubarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kikac Music Label.

Iyi ndirimbo kandi yakozwe mu buryo bw'amajwi (Audio) na Yannick wanakoze amajwi y'iyi ndirimbo 'Niyo Ndirimbo' Adrien Misigaro yakoranye na Meddy. Ni mu gihe amashusho yafashwe atunganwa na BJC.

Adrien Misigaro yabwiye InyaRwanda, ko muri uku kwezi agaruka mu Rwanda muri gahunda z'umuziki no gusura abo mu muryango. Yavuze ko yatangiye urugendo rwo gushyira hanze indirimbo zigize iyi Album ye nshya, kandi yihaye intego y'uko indirimbo zose ziyigeze zizajya hanze.

Ati "Muri uyu mwaka nihaye intego yo gushyira hanze indirimbo zose zigize Album kuko zamaze kurangira. Ni indirimbo navuga ko zidasanzwe kuri njye, kuko nazanditse nshingiye ku bihe nanyuranyemo n'Imana, ubuzima busanzwe bwa buri wese n'ibindi'.

Adrien avuga ko indirimbo zigasiye ari ize bwite, kandi avuga ko azaZishyira ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki ku buryo Zizagera ku bantu benshi.

Uyu muramyi avuga ko buri ndirimbo iri kuri album ye uko ari umunani yayanditse mu murongo w'ijwi ry'Imana ivugana n'umuntu'.

Ati "Akenshi nkunda kwandika indirimbo mu buryo butatu; indirimbo nyinshi nandika aba ari isengesho nyinshi zisaba cyangwa se ziramya Imana mbese nk'umuntu mvugana n'Imana, mpagarariye Imana ku Isi mbwira abantu, ubasaba kwihana, ubabwira ibyo Imana ikora mbese muri uwo mwanya ubwira ubutumwa abantu."

Uyu muhanzi anakora indirimbo z'aho umuntu atega amatwi akumva Imana icyo ivuga. Adrien avuga ko abantu banyuze mu bintu byinshi birimo nk'icyorezo cya Covid-19, intambara zidashira n'ibindi, aho buri wese ashobora gutekereza akibaza niba Imana ikimwibuka.

Misigaro avuga ko buri wese akwiye gufata umwanya akitekerezaho, kandi akumva ko Imana ishobora byose, kandi iyo ivuze itanga ihumure 'imitima yacu igatuza'.


Adrien Misigaro yatangaje ko muri uyu mwaka azashyira hanze Album ya Gatanu yise ‘Ninjye Ubivuze’


Adrien Misigaro yavuze ko mu kwandika indirimbo ye ‘Ya majwi’ yifashishije Niyo Bosco kubera ko ari umwanditsi mwiza


Adrien Misigaro yavuze ko buri ndirimbo igize Album ye ayitezeho gufasha benshi

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YA MAJWI’ YA ADRIEN MISIGARO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND