Rutahizamu akaba na kapiteni w'ikipe y'igihugu y'u Bufaransa, Kylian Mbappe yemeye ko atari mwiza mu irushanwa rihuza amakipe y'ibihugu yo ku mugabane w'Iburayi rya Euro ya 2024 riri kubera mu Budage arangije anavuga ikigiye gukurikiraho nyuma yo gusezererwa.
Ku wa Kabiri Saa tatu z'ijoro ni bwo ikipe y'igihugu ya Espagne yatsindaga iy'u Bufaransa ibitego 2-1 muri 1/2 cya Euro. Ni ibitego byatsinzwe na Randal Kolo Muani ku munota wa 9 ku mupira yahawe na Kylian Mbappé, kuwa 21 Lamine Yamal aza yishyura naho 25 Dani Olmo aterekamo igitego cya 2 ku ishoti yarekuye, bituma Jule Kounde arihindurira mu nshundura.
Nyuma yuko Espagne isezereye u Bufaransa ikerekeza ku mukino wa nyuma, Kylian Mbappé mu kiganiro n'itangazamakuru yavuze ko atari mwiza ndetse ko agiye guhita ajya mu biruhuko bikazamufasha kugaruka mu kibuga akomeye kurushaho.
Ati: "Mu mupira w'amaguru uba uri mwiza cyangwa utari mwiza. Ntabwo nari mwiza. Irushanwa ryanjye ryari rigoye, ni igihombo. Twari dufite intego zo gutwara Euro, nari mfite intego yo gutwara igikombe, gusa ntabwo ari ko byagenze, rero ni igihombo.
Ni umupira w'amaguru. Tugomba gukomeza. Wari umwaka w'imikino muremure, ngiye kujya mu biruhuko nduhuke, ibyo bizankorera ibyiza byinshi, ku buryo nzaba niteguye gutangira urugendo rushya (muri Real Madrid). Hari byinshi byo gukora."
Uyu mukinnyi watangiye agira ikibazo cy'imvune ku zuru gusa nyuma akajya akina yambaye 'Mask', ntabwo yahiriwe muri iyi Euro dore ko avuyemo atsinzemo igitego 1 gusa nacyo cya penariti yatsinze ubwo banganyaga na Poland bakiri mu itsinda.
Biteganyijwe ko Kylian Mbappé wamaze kwerekeza muri Real Madrid azerekanwa nk'umukinnyi wayo kuri Santiago Bernabeu taliki ya 16 z'uku kwezi, imbere y'abafana barenga ibihumbi 70.
Kylian Mbappé yemeye ko atari mwiza muri Euro
Kylian Mbappé yavuze ko agiye kujya mu biruhuko ku buryo bizamufasha kugaruka akomeye
TANGA IGITECYEREZO