RFL
Kigali

Massamba, King James, Junior Giti na Rusine bagaragaje impamvu bashyigikiye Paul Kagame

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:10/07/2024 6:32
2


Ibyamamare mu ngeri zinyuranye bagaragaje ko gushyigikira Kandida-Perezida, Paul Kagame bishingira ku bikorwa amaze kugeza ku banyarwanda mu myaka 30 ishize mu nguni zose z'ubuzima.



Ni ubutumwa batambukije kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Nyakanga 2024, ubwo bifatanyaga n'abanya-Gicumbi, mu kwamamaza Paul Kagame mu bikorwa byabereye kuri Sitade ya Gicumbi.

Mu butumwa bwe, Junior Giti washinze Giti Business Group, yavuze ko kwitabira  ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame bigamije gushishikariza buri wese kugira uruhare mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024 atora Paul Kagame.

Yavuze ko ari ku nshuro ya munani yitabiriye ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame 'ariko kugeza uyu munsi nta gikorwa kirenze kwamamaza Paul Kagame'. Ati "Ni ibyishimo, ni ubusabane, ni umuryango, twese aha ngaha twisanzuye, twanezerewe."

Junior usanzwe ari umujyanama wa Chriss Eazy, yashishikarije abatuye Akarere ka Gasabo na Kicukiro bitegura kwakira umukandida Paul Kagame kuzitabira ku bwinshi.

Ni mu gihe King James avuga ko gushyigikira Paul Kagame bituruka mu kuba 'yaradukoreye byinshi'. Ati "Nta kintu natwe tutazamuha. Ubwo rero gahunda murayumva tariki 15 Nyakanga ni ugutora ku gipfunsi, dutora umusaza wacu kugirango dukomeze tujye imbere mu majyambere."

Miss Nishimwe Naomie avuga ko gushyigikira Paul Kagame bituruka 'ku byiza' yagejeje ku Banyarwanda cyane cyane 'urubyiruko nanjye ndimo'. Ati "Niyo mpamvu tuzamugwa inyuma, umuturage ku isonga."

Umuhanzi wagwije ibigwi mu muziki w'u Rwanda, Massamba Intore avuga ko yabaye igihe kinini mu Karere ka Gicumbi, aho yakoresheje inganzo ye mu rugamba rwo kubohora Igihugu.

Uyu mubyeyi yavuze ko yabaye i Gicumbi igihe kinini, kandi afitanye amateka adasanzwe n'aka karere. Yavuze ko ari akarere kateye imbere ashingiye ku gihe yamaze akabamo.

Ati "I Gicumbi ni ahantu nzi cyane. Ni ahantu nabaye, mpafite amateka maremare. Ibintu byarahindutse, ibintu bisa neza, harasa neza, ni ibintu rero tugomba gusigasira."

Yabwiye urubyiruko ko 'uyu ari umwanya wanyu kugirango musigasire ibyagezweho'. Massamba wamamaye mu ndirimbo zinyuranye, yashishikarije abanyamuryango FPR-Inkotanyi n'abandi kuzatora neza tariki 15 Nyakanga 2024.

Umunyarwenya akaba n'umunyamakuru wa Kiss Fm, Rusine Patrick ashima cyane Paul Kagame, akumvikanisha ko mu myaka 30 ishize yateje imbere ibikorwaremezo n'ikoranabuhanga bituma Internet yarageze ku mubare munini w'abatuye u Rwanda.

Yavuze ko ari ku nshuro ya mbere agiye gutora, ndetse afite amatsiko y'uko bizaba bimeze kuri uriya munsi wa tariki 15 Nyakanga 2024. Ati "Amajwi ni hahandi agomba kujya, PK wacu turi kumwe cyane."


Massamba Intore yatangaje ko yishimiye uburyo Gicumbi yahindutse- Kandi ni akarere yabayemo cyane mu gihe cy'urugamba

King James yumvikanishije ko atewe ishema no kuba ashyigikiye Paul Kagame ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu
Umunyarwenya Rusine Patrick yavuze ko azirikana amahitamo ye tariki 15 Nyakanga 2024
 

Junior Giti yavuze ko amaze kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza Paul Kagame birenga umunani 


Miss Nishimwe Naomie yavuze ko Kandida-Perezida, Paul Kagame yateje imbere urubyiruko biri mu mpamvu amushyigikiye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nganyirimana Samson 3 months ago
    Thank you too
  • Nganyirimana Samson 3 months ago
    Nanjye nishyimye cyanee kuba kumwe na Rusine,king James,miss Naomi,musamba giti hamwe na Junior mu gushikira candidate Paul Kagame ku mwanya w umukuru w I Gihugu Twese hamwe kuri 15/07/2024 Ku gifusi Nitwa Samson Nganyirimana Gusa ndashakisha akazi ndi umu shomeri ndi umu nurse





Inyarwanda BACKGROUND