Kimwe n’abandi banyarwanda bose, ba Nyampinga batandukanye bitabiriye Miss Rwanda ndetse n’abagiye begukana amakamba atandukanye, bakomeje kwitabira ku bwinshi ibikorwa byo kwiyamamaza k'Umukandida wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame uri kwiyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora azaba ku ya 14 na 15 Nyakanga 2024.
Tariki
22 Kamena 2024, i Busogo kuri Stade y’Ishami rya Kaminuza y’u Rwanda riri i
Musanze niho umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru
w’Igihugu, Paul Kagame, yatangiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, aho yakiriwe n’ibihumbi by’abaturage bari baje kumushyigikira.
Kuva
icyo gihe, Perezida Kagame amaze kwiyamamariza kuri Site zinyuranye yakirwa n’ibihumbi
by’abaturage biganjemo abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bahamya ko bazamutora 100%. Muri abo, harimo n’ibyamamare
mu nzego zinyuranye bari kugendana na we mu bikorwa bye byo kwiyamamaze mu
gihugu hose.
Ba
Nyampinga rero nabo ntibasigaye inyuma kuko uko bwije n’uko bukeye amafoto
yabo ndetse n’ubutumwa bwabo ku mpamvu bashyigikiye Paul Kagame bigenda
bicicikana mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Muri
abo, harimo Miss Naomie Nishimwe wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020. Ku
ikubitiro, yagaragaje ko we n’umukunzi we bari inyuma ya Perezida Kagame
abinyujije mu mafoto yashyize ku mbuga nkoranyambaga, bambaye imyenda iri mu
mabara ya FPR-Inkotanyi.
Ubwo
yakomozaga ku mpamvu ashyigikiye Paul Kagame, Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u
Rwanda mu 2016 yavuze ko biteye ishema 'kuba umunyarwanda,’ yongeraho ko mu
bihe bitandukanye yabonye uburyo ibihumbi by'urubyiruko bashyigikiye Kandida
Perezida Paul Kagame kandi 'ni ibintu byishimira'.
Uyu
mukobwa yavuze ko ibi ari igisobanuro cy'uko umuryango FPR-Inkotanyi ndetse na
Paul Kagame 'bahagarariye ibyo abanyarwanda bakeneye, bizera ko ubuzima bwabo
butekanye kandi bakiteza imbere'. Yashimangiye ko amateka yo kwibohora
yumvikanisha neza Demokarasi.
Iradukunda
Liliane wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2018, yavuze ko yari amaze igihe
kinini ategereje ko igihe cy’amatora kigera akemererwa kugira amahitamo ku
bayobozi bayobora u Rwanda kuko ari ubwa mbere azaba atoye.
Miss
Iradukunda yavuze ko yishimiye kuba uyu munsi ari kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi ndetse akazagira n’uruhare mu kumuha ijwi rye. Yagaragaje Paul Kagame
nk’umuyobozi afatiraho icyitegererezo.
Ati “Ni ubwa mbere ngiye gutora, nari ntegereje igihe nk’iki ko kizagera nkaba
natora umukandida wacu Paul Kagame wa FPR Inkotanyi.”
Miss
Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2013, avuga impamvu yahisemo
gushyigikira umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame mu bikorwa byo
kwiyamamaza, yagize ati: "Icya mbere, yaduhaye igihugu kuko Abanyarwanda
benshi bari mu buhunzi kandi batabyishimiye."
Kuva
ku munsi wa mbere wo kwiyamamaza kandi, Miss Uwase Muyango wabaye Nyampinga
uberwa n’amafoto mu 2019 akaba n’umugabo we Kimenyi Yves bakunze kugaragaza ko
bashyigikiye Paul Kagame, haba mu mafoto, mu myambaro, mu butumwa bashyira ku
mbuga nkoranyambaga n’ibindi.
Uwicyeza
Pamella wabaye ikimenyabose ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda mu 2019
akaba ari n’umugore w’umuhanzi The Ben, akomeje kugaragara mu bikorwa byo
kwiyamamaza kwa Kandida-Perezida Paul Kagame.
Mu
butumwa yatanze yaragize ati: "Twebwe nk'urubyiruko yatugejeje ku bintu
byinshi cyane cyane tutabona amagambo yabisobanura"
Mu bandi ba Nyampinga bakomeje kuzengurukana n'Umukandida wa FPR Inkotanyi mu bikorwa byo kwiyamamaza harimo Miss Rwanda 2022, Nshuti Muheto Divine, Miss Kelia Ruzindana, Mutabazi Sabine n'abandi benshi.
Reba ba Nyampinga banyuranye mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Kandida-Perezida Paul Kagama mu mafoto:
TANGA IGITECYEREZO