RURA
Kigali

Paul Kagame wa FPR yavuze ko abangije igihugu bajyanye n'ibirimo ubujiji, ubukene n'indwara

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:9/07/2024 18:33
0


Chairman w'Umuryango FPR Inkotanyi akaba n'Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko abangije igihugu bajyanye n'ibirimo ubujiji, ubukene n'indwara ndetse anavuga ko ubu Abanyarwanda ari bashya.



Yabigarutseho kuri iki uyu wa Kabiri taliki ya 9 Nyakanga 2024 ubwo yari ari kuri Stade y'Akarere ka Gicumbi ahakomereje ibikorwa byo kwiyamamariza mu rugendo rwo gukomeza kuyobora u Rwanda mu matora ateganyijwe ku wa 15 Nyakanga 2024.

Ubwo yagezaga ijambo ku baturage ibihumbi bari baje kumva imigabo n'imigambi ye yatangiye abashimira kuba baje ari benshi. Ati: "Ndabasuhuje cyane kandi ndabashimiye kuba mwaje hano muri benshi. Ndishimye cyane kubona uyu mwanya wo kuza ngo duhure,tubonane,turamukanye twishimye".

Yakomeje avuga ko kwiyubaka bihera ku mutekano agira ati: "Kwiyubaka rero bihera ku mutekano. Umutekano tukirinda, tukarinda ibyo twubaka, tukarinda abacu birumvikana rero ikiba gisigaye ni amajyambere. Amajyambere nayo ashingira ku bitekerezo bizima bijyanye n'imiyoborere mizima itagira umuntu n'umwe isiga inyuma.

Muri Politike ya FPR n'inzego n'imitwe y'indi ya politike dufatanyije ntawe dusiga inyuma, kandi duhamagarira buri wese kwitabira ibikorwa bimuteza imbere ariko twese hamwe biduteza imbere nk'igihugu".

Paul Kagame wa FPR-Inkotanyi yavuze ko ibirimo ubukene ubujiji n'indwara byajyanye n'abasenye igihugu kuri ubu Abanyarwanda bakaba ari bashya. Ati: "Ubukene, ubujiji, indwara, ibyo byajyanye n'abariya bagiye. Abari barangije igihugu na mbere hose imyaka myinshi abo bajyannye nabyo twe turi bashya. 

Ndababona benshi hano muri bato, ibyo dukwiye kwikorera, ibyo dukwiye gukorera igihugu cyacu bitandukanye na biriya kandi ni ibyo navugaga bigera kuri buri wese, bihera ku mutekano, bihera ku miyoborere myiza bihera kutagira usigara inyuma"

Yavuze kandi ko n'ibyo mu bindi bihugu byateye imbere bagezeho babikesha gukora neza maze anizeza Abanya-Gicumbi kuzagera kuri byinshi byiza birushijeho.

Ati: "Ha nyuma natwe amajyambere abe nk'ayabandi muzi. Bose bayavanye hehe si ukubera ibikorwa byiza bakora. Muriteguye? Aha rero Gicumbi twarahabaye nubwo mfite icyaha cyo kudaheruka kubasura ariko nagarutse nasanze ibyo twasezeranye ubwo mperuka aha mwarabyubahirije umujyi murawubaka. 

Batubwiye ko mworora, muhinga ndetse bya kijyambere ariko reka mbabwire ko ibyiza kurusha inshuro nyinshi biri imbere niho tugana, niho tujya turacyari kumwe rwose. Amajyambere twifuza turayakozaho imitwe y'intoki,biturutse mu mikorere, biturutse mu mbaraga,biturutse mu bwenge n'ubumenyi mufite cyane cyane abatoya. 

Intare kandi zihora ari Intare ntabwo uzibona uyu munsi cyangwa uzumva ngo ejo wasubirayo ugasanga zabaye impyisi, oya. Niyo mpamvu mvuga ko ibyo twasezeraniye hano ubushize nasanze nk'intare, mwarabikoze nku'ko twabyumvikanye".

Biteganyijwe ko nyuma yo kuva mu karere ka Gicumbi, Paul Kagame azakomereza ibikorwa byo kwiyamamaza kuri Site ya Nyarutovu mu karere ka Gakenke. Amaze kujya mu turere twa Kayonza, Nyagatare, Musanze, Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe na Bugesera ndetse na Gicumbi.


Paul Kagame yavuze ko abangije igihugu bajyanye n'ibirimo ubujiji, ubukene n'indwara ndetse anavuga ko ubu Abanyarwanda ari bashya


Ibihumbi birenga 250 bari baje kumva imigabo n'imigambi ya Paul Kagame 








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND