Kimwe cya kabari cy’umwaka, ubwo ni ukuvuga mu mezi atandatu ashize abaraperi bo mu Rwanda bagaragaje ko bashobora kwiharira uyu mwaka bitandukanye n’indi myaka yabanje, aho wasangaga kenshi bahuje imbaraga n’abandi bahanzi, ariko kuri iyi nshuro bashyize hanze ibikorwa byatumye abantu babasamira hejuru.
Hip Hop ifatwa n’ibihumbi by’abantu nk’umuco, ahanini
biturutse ku butumwa n’imyitwarire abayikora bagaragaza. Ni imwe mu njyana
zikuze, ndetse abakora iyi njyana bagiye baca uduhigo ku Isi mu bihe
bitandukanye.
Nk’ubu indirimbo y’umuraperi Kendrick Lamar yahimbye acyurira
umuraperi mugenzi we Drake, yihariye imbuga z’abantu muri iki gihe.
Ibi na ko bimeze mu Rwanda, kuko ibihangano bya Hip Hop muri
iki gihe birumvikana cyane, n’ubwo abaraperi bacyumvikana bavuga ko badahabwa
ikaze cyane mu itangazamakuru.
Ku wa 31 Gicurasi 2024, umuraperi Riderman yatangaje isohoka rya Album “Icyumba cy'amategeko” yakoranye n'umuraperi mugenzi we Bull Dogg.
Ni
ubwa mbere bombi bari bahuriye ku mushinga nk'uyu mu rwego rwo gushimangira
ubushuti bwabo, no guha impano abakunzi babo cyane cyane abiheye injyana ya Hip
Hop.
Riderman yavuze ko gukora iyi Album bise ‘Icyumba
cy’amategeko’ bari bagamije ‘guha abantu ibyo bari bakumbuye kandi natwe ubwacu
twari dukumbuye gukorana’.
Ati “Guhurira ku mushinga nk’uyu munini, ntabwo ari icyari
kigamijwe ari amafaranga, ntabwo twajya mu byo twashoye cyangwa icyo
tuzavanamo, icyo twari tugamije ni ugushimisha abantu.
Ni Album iriho kandi indirimbo bise 'Miseke Igoramye' yakozwe
na Firstboy na Knoxbeat, 'Amategeko 10' yakozwe na Knoxbeat, 'Nkubona Fo'
yakozwe na Dr Nganji ndetse na Knoxbeat, 'Muba Nigga' yakozwe na Knoxbeat
ndetse na 'Bakunda Abapfu' yakozwe na Kdagreat na Knoxbeat.
Iherekejwe n'ibimenyetso birimo nk'icy'umusaraba, amataratara
(Lunette) ndetse n'ikimenyetso cy'umunzani usobanura amategeko.
Umuraperi Kenny K-Shot nawe aherutse gutangaza ko ari
gutegura gushyira hanze Album ya mbere yise ‘Intare 2’ ni nyuma ya Mixtape ya
mbere yashyize hanze mu Ukwakira 2023 yise ‘Intare 1’ yariho indirimbo 10
zubakiye ku mudiho w’injyana ya Trap na Drill Music.
Ni mu gihe mu mpera z’icyumweru gishize, abaraperi bakomeye
barimo Bull Dogg, Ish Kevin, White Monkey, Dr Nganji n’abandi bahuriye mu
cyiswe ‘I am Hip Hop Festival’ cyabereye ahazwi nka Institut français du Rwanda.
Ni iserukiramuco ryari rigamije guhuza abaraperi ndetse n’abafana babo,
bakaganira kandi bagasabana.
Ni ubwa mbere ryari ribaye, mu gihe ryabanjirijwe n’ibindi
bikorwa byabereye ahantu hanyuranye byagaragaje impano z’abarimo Bushali,
B-Threy n’abandi.
Si ibi gusa, kuko umuraperi Ish Kevin aherutse gushyira ku
isoko Extended Play yise ‘Semana’ Iriho indirimbo nka 'Praying for My
Downfall', 'Iki?', 'Bizima' ndetse na 'Bezos’.
Ni na ko bimeze kuri mugenzi we Bruce The 1 St nawe aherutse
gusohora Extended Play iriho indirimbo nka ‘Ni wowe', 'Ntibishoboka',
'Twabagarukiye', 'Turi Busy', 'Bake Beza' n'izindi.
Ariko kandi umuraperi Green P aherutse kugaragaza ashyira
hanze indirimbo nshya yise ‘Muma Nigger’, ndetse hari indirimo umuraperi Ama G
The Black ari gutegura azahuriramo na Green P ndetse na AB Godwin.
Muri Mata 2024, Papa Cyangwe yasohoye Album ye ya mbere yise
'Live and Die' iriho indirimbo 12 yakoranyeho n'abarimo Alyn Sano, Bull Dogg,
Kevin Kade, Bushali, Ish Kevin n'abandi banyuranye.
Uyu muraperi yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo
nka “Mama Cyangwe", "Ngaho", "Nzoze",
"Sana", "Bambe", "Kunsutsu", "Sitaki",
"We sha", "Wajyaga he", "Yale Yale",
"Nyonga" n’izindi.
Ku rundi ruhande, umuraperi P-Fla ari kwitegura kujya
gutaramira i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu gitaramo cya mbere azaba
ahakoreye.
Agiye gutamira muri kiriya gihugu abisikana n’umuraperi
Kivumbi uherutse gutamira mu bihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi.
Uyu mwaka ushobora
kuziharirwa n’abaraperi?
Mu 2023 hasohotse cyane Album z’abahanzi baririmba izindi
njyana, byatumye benshi bagaragaza ko bakoze cyane kurusha abaraperi. Nibwo
hasohotse Album z’abarimo Ruti Joel, Nel Ngabo, Butera Knowless, King James n’abandi.
Umuraperi Riderman aherutse gutangaza ko afatanyije na
mugenzi we Bull Dogg, bagiye gukora igitaramo cyo kumurika Album yabo bise ‘Icyumba
cy’amategeko’.
Ni Album iriho indirimbo esheshatu zatumye benshi mu bafana
babo, babasaba ko babategurira igitaramo cyihariye mu rwego rwo kuyumva
byisumbuyeho.
Ni ubwa mbere aba bombi bahuriye ku mushinga nk’uyu wa Album,
bigaragaza ubufatanye budasanzwe mu rugendo rw’abo rw’umuziki bamazemo imyaka
irenga 10.
Bull Dogg aherutse kubwira InyaRwanda, ko ashingiye ku
bikorwa azi abaraperi bagenzi be bafitanye, 2024 ishobora kuzaba umwaka w’abaraperi.
Ati “Nkurikije aho ibintu bigeze, nakurikiza njyewe imishinga
mfite, nkurikije n'imishinga mugenzi wanjye afite, ntekereza ko nihabamo ko iyo
mishinga yose ijya hanze hazabamo ikintu cyiza, 2024 izaba ari umwaka wa Hip
Hop."
Bull Dogg avuga ko mu guhamya ko uyu mwaka ari uwa Hip Hop
ari gutegura Album ye bwite izaba iriho indirimbo zinyuranye n'abandi bahanzi
ashaka gushyira hanze muri uyu mwaka, ni mu gihe mugenzi we Riderman nawe
ashaka gushyira hanze Album ye nshya.
Bull Dogg anavuga ko muri uyu mwaka abantu bakwiye kwitega
Album y'itsinda rya Tuff Gang bamaze igihe bakoraho ahuriyeho n'abandi. Ati
"Bibaye byiza yasohoka muri uyu mwaka."
Hip Hop si injyana y’ibirara
Umuraperi Bull Dogg avuga ko Hip Hop atari injyana y'umujinya
kandi si iy'ibirara nk'uko bikunze kuvugwa n'abantu benshi.
Asobanura Hip Hop nk'injyana y'ubutumwa, kandi ifasha benshi
kuruhuka. Yavuze ko hari indirimbo ziri muri iyi njyana zigaruka ku rukundo,
inkuru zitandukanye n'ibindi avuga ko bigaragaza ko iyi njyana atari
iy'umujinya cyangwa y'ibirara.
Yunganirwa na mugenzi we Riderman usobanura ko 'abatekereza
ko Hip Hop ari injyana y'ibirara ni uko ari injiji bo ubwabo'. Ati "Nta
njyana y'ibirara ibaho..."
Riderman atanga ingero z'abareperi bakomeye muri iki gihe
kandi batagaragara mu isura y'ibirara, ahubwo ngo abavuga biriya ni ababa
bagamije gupyinagaza iyi njyana aho gukora uko bashoboye kugira ngo bayirengere
nk'uko izindi bimeze. Ati "Ni imyumvire ishaje, ni imyumvire irimo akantu
k'ubujiji..."
Umuraperi Bull Dogg aherutse gutangaza ko ashingiye ku mezi atandatu ashize, 2024 ishobora kuzaba umwaka wa Hip Hop
Umuraperi Riderman aherutse kuvuga ko nyuma yo gusohora Album 'Icyumba cy'amategeko' ari gutegura Album ye nshya
Umuraperi Ish Kevin aherutse gushyira ku isoko Extended Play (EP) ye nshya yise 'Semana'
Umuraperi Kivumbi King aherutse kumurika mu Burayi Album ye
yise 'Ganza'
Muri Gashyantare 2024, Papa Cyangwe yasohoye Album yise 'Live and Die'
Umuraperi Bruce the 1St aherutse gushyira ku isoko EP ye yise
'The 1st Style'
Muri Mata 2024, uyu muraperi yasohoye Album ye ya mbere yise 'Live and Die' iriho indirimbo 12 yakoranyeho n'abarimo Alyn Sano, Bull Dogg, Kevin Kade, Bushali, Ish Kevin n'abandi banyuranye.
Umuraperi P-Fla ari kwitegura kujya gutaramira i Dubai ku
nshuro ye ya mbere
Mu bihe bitandukanye, umuraperi Bull Dogg yagaragaje ko ashyigikiye abasore bashya muri Hip Hop barimo na Bruce the 1St
KANDA HANO WUMVE EXTENDED PLAY YA BRUCE THE 1 ST
KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM 'ICYUMBA CY'AMATEGEKO'
">
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA BULL DOGG NARIDERMAN
TANGA IGITECYEREZO