RFL
Kigali

Theo Bosebabireba yakoze indirimbo icyeza Paul Kagame anasubiza abamunenga kwamamaza-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/07/2024 17:01
1


Uwiringiyimana Theogene [Theo Bosebabireba] yashyize umucyo ku bavuga ko umuhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana adakwiriye kwamamaza, atangaza ko abavuga ibyo, bafite imyumvire iciciriritse ndetse ngo abona ari ubujiji.



Theo Bosebabireba ufatwa nka nimero ya mbere mu Karere mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu baramyi bafite ibigwi by'igihe kirekire kandi bakunzwe cyane, yizerera mu Ijambo ryo muri Bibiliya rivuga ko Ubuyobozi bwose bushyirwaho n'Imana.

Abaroma 13;1 "Umuntu wese agandukire abatware bamutwara kuko ari nta butware butava ku Mana, n'abatware bariho bashyizweho n'Imana."

Ubuyobozi runaka bukora ibikorwa bibi ntabwo ari Imana iba ibibategetse kuko yo ibashyiraho kugira ngo bakorere neza abaturage. Sawuli wabaye Umwami wa Isiraeli, nawe yashyizweho n'Imana, ariko akora ibyangwa n'amaso y'Imana, n'abaturage baramwanga.

Umuyobozi washyizweho n'Imana ukora neza agateza imbere igihugu, bigaragarira mu buhamya butangwa n'abaturage aho baba bifuza gukomeza kuyoborwa nawe kugira ngo ibyiza yabagejejeho bikomeze byiyongere, bakomeze babe mu mahoro iteka n'iteka.

Yabinyujije mu ndirimbo yise "FPR Ku Isonga" yageze hanze muri iki cyumweru, mu gihe mu Rwanda hakomeje ibikorwa byo kwamamaza Abakandida ku mwanya wa Perezida n'Abadepite mu matora azaba kuwa 14-15 Nyakanga 2024. Yagaragaje ko ashyigikiye cyane Paul Kagame - umukandida wa FPR ku mwanya wa Perezida.

Theo Bosebabireba ati "Abanyarwanda twese dushyire Igikumwe ku Gipfunsi. Kwisobanukirwa ni byiza biraryoshye, iyo uzi icyo ushaka ntufata icyo ubonye. Abanyarwanda twe twamaze kwisobanukirwa, twe ntiwatubuza Paul Kagame ngo tugukundire dufite ibimenyetso bifatika ko ari we ushoboye.

Imvugo ye niyo ngiro, icyo avuze aragikora, yavukanye igikundiro cyo kuyobora urwatubyaye. Nta wundi ni Kagame Paul, ni we ubereye abanyarwanda ni na we ukwiriye kuyobora u Rwanda. FPR ku isonga."

Akomeza avuga ko abanyarwanda bose mu Turere twose, bashyigikiye Paul Kagame kuko "ni we wacyuye impunzi, yunga abanyarwanda, ubu ndi umunyarwanda yasimbuye amoko, ni we mubyeyi w'abanyarwanda". Aririmba ko ubuyobozi bwegerejwe abaturage, umunyarwanda ahabwa ijambo, ibikorwa remezo biriyongera, amashanyarazi n'amazi bigera kuri bose.

Uyu muhanzi ukunzwe mu ndirimbo "Kubita Utababarira", akomeza avuga ibigwi Perezida Kagame, ati: "Iyo uhize urahigura, ni na cyo tugukundira. Umutekano uri hejuru cyane, isuku yacu iraturanga, n'amahanga ararahira kandi yarumiwe ku mutekano baratwiyambaza". Avuga ko azatora Paul Kagame, ati "Ni wowe nimero ya mbere, twese tuzagutora".

Si ubwa mbere Theo Bosebabireba agaragaye mu bikorwa byo kwamamaza. Afite indirimbo zamamaza Paul Kagame zirimo "Umunyabwenge", "FPR Ku Isonga" ndetse na "Rwanda Shima" aherutse gukorana na Tonzi na Gaby Kamanzi. Yigeze no kugaragara ari i Kampala mu bikorwa byo kwamamaza Yoweli Kaguta Museveni uyobora Uganda.

Mu kiganiro na inyaRwanda, Theo Bosebabireba yikije ku ndirimbo ye nshya yise "FPR ku Isonga", avuga ko Paul Kagame ari umuyobozi ubereye u Rwanda, ashingiye ku kuba yarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse akaba akomeje guteza imbere u Rwanda mu nguni zose, abaturage bose bakaba bishimiye kuyoborwa nawe.

Ati "Umuntu yavuga byinshi abaye ari ukuvuga kuri we cyangwa kuba ari we nahisemo, ariko kubera umwanya umuntu avuga bike, njyewe ku giti cyanjye nakabaye mvuga ngo na 'Generation' yanjye ariko wenda singombwa, ariko ku giti cyanjye ni nawe muyobozi nzi. Ubuyobozi nzi ni ubwa FPR-Inkotanyi, ibindi byabaye twari abana bato ntitwari tuzi."

Avuga ko mu mboni ze nta wundi wayobora u Rwanda mu gihe Paul Kagame 'akitwemerera gukomeza kudufasha'. Ati "Nkurikije uko mbibona, mbona nta wundi wayobora iki gihugu mu gihe umusaza yaba akitwemerera gukomeza kudufasha. Erega buriya ni ukudufasha. Njye nabonye ko kuba Perezida ari ibintu biremereye ariko aragerageza akabishobora ndetse cyane".

Arakomeza ati "Njyewe rero ni we nzatora, ni we mahitamo yanjye nanongera n'indi manda ni we nzatora igihe agihari ngomba kumukurikira". Yavuze ko bimwe mu bifatika umuntu wese azi ashingiraho ashyigikira Paul Kagame ni ukuba yarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi, ati "Hari abantu bavuye mu menyo ya rubamba bakijijwe na FPR nubwo twari abana bimwe twarabibonye, kandi ni ko bimeze".

Uyu muhanzi ukomoka mu Karere ka Kayonza, yongeyeho ati "Ikindi uburyo igihugu cyacu gitera imbere, kuko njyewe ngenda mu bindi bihugu bitandukanye, umuvuduko turiho nsaba n'Imana ngo wiyongere, nabyo byatuma mvuga ngo ubuyobozi buriho bukomeze. Nta muntu wundi waza njyewe kumvangira mu mutwe, nta kindi kintu umuntu yambwira, nta yandi mahitamo ahari".

Abahanzi ba Gospel ntabwo bakunze kugaragara cyane mu bikorwa byo kwamamaza. By'umwihariko abafite indrimbo zamamaza umukandida runaka, barabarirwa ku ntoki. Mu matora yo mu Rwanda yo mu 2024, Tonzi, Ngabo wa Mugabo [yaririmbye Tuyobowe n'Intare], Israel Mbonyi, Theo Bosebabireba na Gaby Kamanzi ni bo gusa bamaze kugaragara mu bikorwa byo kwamamaza.

Akenshi kutagaragara muri ibi bikorwa kw'abo muri Gospel, biterwa n'imyumvire ya bamwe aho bavuga ko bidakwiriye ko umuhanzi wa Gospel cyangwa undi mukozi w'Imana, agaragara arimo kwamamaza. Si ukwamamaza abakandida gusa, ahubwo hari n'abaramyi banyuranye badakozwa ibyo kwamamaza za kompanyi z'ubucuruzi.

Bavuga ko ibi bagendeye ku cyanditswe kivuga ngo 'Nta wucyeza abami babiri kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa yaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimubasha gukorera Imana n'ubutunzi' Matayo 6:24; nyamara baba birengagije ko Imana ariyo yashyizeho Sawuli, Dawidi, Salomo n'abandi Bami bafite amateka akomeye ku Isi.

Theo Bosebabireba iyo ageze kuri iyi ngingo y'abavuga ko bidakwiye ko umukozi w'Imana yamamaza umukandida runaka, agira ifuhe ryinshi cyane akababazwa n'abo avuga ko bafite imyumvire iciriritse, agahanika ijwi yumvikanisha ko hari imyumvire ikwiriye kurangira. Ati "Umuntu wese ufite iyo myumvire navuga ngo afite imyumvire inaniwe, iciriritse.

Niba umuhanzi wa Gospel atemerewe kwamamaza umukandida, ubwo nta n'ubwo yemerewe kuzatora. Niba uzatora uri umuririmbyi wa Gospel, uzatora nde? Nonese ntuzatora? Ibyo bintu ni ubuswa! Nonese utagiye kwihitiramo ubuyobozi ngo iki gihugu kigire amahoro, izo Gospel zawe wazaziririmba he? Wazaziririmbira mu nduru, wazaziririmbira mu ntambara, hatari amahoro wowe waririmba.?

Ibyo bintu ni imyumvire iciriritse, no mu batanze ibitekerezo ku ndirimbo nakoze yitwa "FPR ku isonga", ngenda mbonaho abavuga ngo 'ishyano ryaraguye' nkavuga ngo aba ni ba bantu njyewe mfata nk'injiji. Igihugu kigomba kugira ubuyobozi na Bibiliya irabyemera, hanyuma se ubuyobozi ko bushyirwaho n'abaturage njye si ndi umuturage w'igihugu?

Njyewe kwamamaza umukandida ndabyemerewe ndetse kenshi cyane. Hanyuma umuntu uririmba indirimbo zisanzwe twita ngo za gipagane agende yamamaze ubuyobozi bugeho, hanyuma twe turirimba indirimbo zo gusenga cyangwa z'Imana twifate gutya turindire ngo ibizaba uko bizaba, tubyihorere nta mahitamo dufite se?"


Theo Bosebabireba yanyujije ishimwe rye kuri Perezida Kagame mu ndirimbo yise "FPR ku Isonga"

Theo Bosebabireba yavuze ko ibyo atangaje abihagazeho ijana ku ijana n'iyo wamusaba kubivugira muri Stade Amahoro. Ati "Njyewe nshigikiye umuntu wese wa Gospel wamamaje, kandi ibi nubwo wabimbariza kuri Televiziyo y'Igihugu, n'iyo wabimbariza no muri Stade Amahoro yuzuye abantu, nabasubiza mfite n'amahane ahubwo."

Theo Bosebabireba ni umukristo mu itorero rya ADEPR. Umuziki we wahembuye imitima ya benshi mu Rwanda na Afrika yaba mu myaka yashize kugeza n'uyu munsi, ndetse hari abantu benshi cyane bamufatiraho icyitegererezo mu muziki. Mu mwaka wa 2016 ni bwo yashyize hanze amajwi y'indirimbo ‘Umunyabwenge’ yahimbiye Perezida Kagame.

Aririmbamo ko Perezida Kagame ari Umunyabwenge. Ati "Iyo mbonye umunyabwenge ndabivuga kuko ubwenge ni ishingiro ry’ubumenyi kandi iyo ubuze ubwenge Imana irakureka, uraharawe ariko ntiwarusha WhatsApp, uzi ko ukunzwe cyane ariko ntiwarusha Kagame Paul. Ku isi nemera Imana n’amafaranga, mu bantu nemera Intwari nkanga ibigwari. Imvugo ye niyo ngiro icyo avuze aragikora, ntabwo yigeze icyangiro yavukanye igikundiro."

Theo Bosebabireba akomeza yibaza impamvu hari abantu bavuye mu Rwanda ariko bakaba batagaruka kureba aho rugeze rwiyubaka. Abasaba kuzagaruka bakareba u Rwanda n'ibyiza rugezeho. Ahamagarira kandi abanyamahanga nabo kuza bakigira byinshi ku Rwanda. Asaba Imana kuzarinda Perezida Kagame ikazamufasha nk'uko yabikoreye ba Sogokuruza.

Theo Bosebabireba yavuze ko ajya kwandika iyi ndirimbo yamaze gusohora mu buryo bw'amashusho, yashakaga kugaragaza ko hashobora kuboneka umuntu w'Umunyabwenge wagirira umumaro abandi. Avuga ko mu myaka 43 amaze ku isi, mu bantu bose yabonye uko ubuyobozi bwagiye busimburana mu Rwanda, yasanze Perezida Kagame ari umuntu ufite ubwenge bw'Imana ndetse akaba yaravukanye igikundiro.

Aragira ati "Njya kwandika iriya ndirimbo nabitewe nuko, ubusanzwe ndirimba izihimbaza Imana cyane cyane nkanavugamo Imana cyane, n’ahandi Imana irimo ariko mu bigaragara iyi yo nayikoze ari nko gushaka kugaragaraza ko hashobora kuboneka umuntu w’Umunyabwenge akagirira abantu umumaro nkuko nasomye muri Bibiliya nkahasanga ijambo ry’Imana rivuga ngo iyo ubuze ubwenge Imana irakureka;

Hariho n’umwami umwe wigeze kujya gusenga areka gusaba ibindi byose asaba Imana ubwenge, bigaragara rero ko aricyo kintu Imana yakunze, Bibiliya ivuga ko Imana yabonye ko ayisabye ikintu cyiza kiruta ibindi, mpita mbona ko ubwenge ari ikintu cy’umumaro, hanyuma rero uko umuntu agenda abaho ibyo anyuramo ujya ubona umuntu ukavuga ngo uyu muntu afite ubwenge ndetse twebwe nk’abakristo dushyiraho ngo ‘Ubwenge bw’Imana’

Impamvu Paul Kagame ari we natanzeho urugero, nshingiye ku myaka maze kuri iy’isi, ni ukuvuga ngo nshobora kuba nzi u Rwanda mbere yuko arubera umuyobozi nkaba nanaruzi aho abaye umuyobozi kugeza n'aho tugeze ubu. Nagiye mbonamo itandukaniro ry’ibintu byagiye biba mbona harimo ubwenge kandi byanga bikunda".

Uyu muhanzi umaze imyaka irenga 20 mu muziki usingiza Imana, avuga ko afite n’amakuru yavanye muri Bibiliya "avuga ko ubwami bwose aho buva bukagera ahanini bushyirwaho n’Uwiteka, mpita mvuga nti uyu we nta gushidikanya ni Imana yamushyizeho,niba hari n’abajya bishyiraho, uyu niwe wari ukwiriye mu gihe nk’iki mu Rwanda".

Theo Bosebabireba avuga ko Perezida Paul Kagame ari Umunyabwenge kubera ko yabohoye u Rwanda, abanyarwanda bongera guhahira mu isoko rimwe "umuntu agahagarara akababarira umuntu wamuhemukiye ukabona hari ukuntu byagiye bigenda kandi ukabona byakozwe mu bwenge na magingo aya ukabona abantu tubayeho neza".

Ati "Reba ukuntu tugira umutekano kuko ntembera ibindi bihugu duturanye kugeza ubu hari ibihugu utampamagaramo ngo ngemo niyo wampa amafaranga ngira ngo nayo nifuza gutunga kubera yuko ndebayo nkabona ntibimeze neza ariko wareba iwacu ukabona uko biri kose ni ibintu byiza, bituma mbikunda nkumva nabiratira abantu ni na ho usangamo ijambo rivuga ngo ko wagiye ntugaruke, waheze he;

Nasaga nkubwira umuntu udaheruka i Rwanda nti uzagaruke urebe ukuntu u Rwanda rumeze neza, nabuze uko mbivuga indirimbo igira iminota micye. Ku giti cyanjye ni ukuvuga ngo nashakaga kugaragaza ibyo nemera ibyo mbona nakwemeza abandi cyangwa nakangurira abandi nk’umunyarwanda nk’umuntu ukunda igihugu icyo numva nifuza."

Theo Bosebabireba muri Politike?


Avuga ko adashobora kuva mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kabone nubwo anyuzamo agakora indirimbo zivuga kuri Leta ariko ahanini aba ashima Imana ikomeje kubakoresha iby'ubutwari. Urugero ni indirimbo "Gerayo Amahoro" yakoreye Polisi y'u Rwanda mu kuyishimira ko yashyizeho gahunda nziza yo gufasha abakoresha umuhanda kugerayo amahoro.

Ati "Gospel sinayivamo ariko na kera na kare narabitangaje ko nshobora kuririmba indirimbo zivuga amahoro, z’ubumwe b’ubwiyunge, indirimbo zagirira umumaro sosiyete nyarwanda njyewe ku bwa njye numva naziririmba hanyuma wenda uwagaragaza nk’ikosa ryaba ririmo nko gutandukira wenda nko ku bakristo ubwo nawe twabireba niba natandukiriye kuko n’izindi z’Imana ndirimba ntabwo mba ndirimbira Imana gusa;

Ahubwo mba mbwira abantu Imana, imbaraga zayo. Hanyuma rero n’uwundi wakora ibintu byiza by’indashyikirwa buri wese yareberaho nawe namuririmbira cyangwa nkamuririmba nkavuga nti muzigire kuri runaka mbese ni yo myumvire yanjye nka Theogene, ibyo ni ibyanjye ntagomba kugisha inama undi muntu uko ni ko meze."

Theo Bosebabireba yakundishije abanyarwanda umuziki wa Gospel. Indirimbo ze no mu tubari iyo baziteye buri wese arikiriza. Ubwo uhite wibuka "Icyifuzo", "Ikiza urubwa", "Bararuhira ubusa", "Baramaze", "Ibigeragezo", n'izindi. Yigeze kwiharira umuziki wa Gospel mu Rwanda kubera amaganya yabaga arimo ahuye n'ubuzima bubi yanyuzemo.

Ni umwe mu bahanzi bahirimbaniye umuziki wa Gospel awukundisha abizera Imana n'abandi yafashije kwakira agakiza. Afite abafana mu Rwanda no mu Karere dore ko iyo agiye mu Burundu ubuzima buhagarara. Aherutse guhabwa igihembo na Apotre Mignonne Kabera wamushimiye ko yakoze umurimo ukomeye mu myaka irenga 15 ishize.


Theo Bosebabireba avuga ko Paul Kagame ari we mahitamo ye mu matora ya Perezida


Theo Bosebabireba, Gaby na Tonzi baherutse guhurira mu ndirimbo "Rwanda Shima"

REBA INDIRIMBO NSHYA "FPR KU ISONGA" YA THEO BOSEBABIREBA


REBA INDIRIMBO "UMUNYABWENGE" YA THEO BOSEBABIREBA


REBA INDIRIMBO "RWANDA SHIMA" YA TONZI, GABY NA THEO BOSEBABIREBA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • INGABIRE JOSEPH 1 month ago
    Théo nigitangaza peee!!!





Inyarwanda BACKGROUND