Gitego Arthur ukinira ikipe ya AFC Leopards SC yo muri Kenya, yatangaje ko iyo hataba Kayiranga Jean Baptiste gukina umupira w'amaguru bishobora kuba byari kuzaba amateka akurikije uburyo yamufashije.
Ibi
Gitego yabitangaje mu kiganiro kihariye yagiranye na InyaRwanda TV agaruka ku buzima
bwe mu mupira w'amaguru. Muri iki kiganiro, uyu rutahizamu w'ikipe y'igihugu, Amavubi avuga ko yatangiye gukina umupira w'amaguru akiri muto nk'abandi bose
ndetse akaba umukinnyi wagaragazaga impano n'igihagararo bigendeye ku bo bari
kumwe.
Ageze
ku mutoza Kayiranga Jean Baptiste Gitego Arthur yavuze ko yamufashije cyane
ndetse ko ariwe wavumbuye impano ye. Yagize Ati" Hari igihe Rayon Sports
yashyize hanze itangazo ko ishaka gushinga ikipe y'abato. Icyo gihe navuye
mu rugo na tike mfite nerekaza mu Nzove ngenda ntega imodoka z'ubuntu.
Icyo
gihe twagezeyo tuhasanga abatoza barimo na Kayiranga Jean Baptiste. Icyo gihe
nabuze umwanya biba ngombwa ko njya muri ba myugariro ariko mbikora mbeshye
kugira ngo mbone umwanya. Tugitangira gukina Kayiranga yarambajije ngo uri
myugariro ndamubwira ngo hoya ndi rutahizamu ahita anshyira imbere, navuga ko
ari aho twatangiye kumenyanira ndetse akomeza kumfasha cyane.”
Gitego
yavuze ko kandi nyuma y'umwaka yaje kuzamurwa muri Rayon Sports nkuru ariko
umutoza Guy Bukasa akigera mu ikipe akaza kumusezerera.
Urugendo
rwa Gitego Arthur rwaje kugorana ariko nk'uko abivuga Kayiranga Jean Baptiste
yakomeje kumuba hafi ndetse aza kujya muri Heroes FC ahava ajya muri Kiyovu
Sports imutiza muri Gicumbi FC,ahava yerekeza muri Marine FC ari naho yagiriye
ibihe byiza byatumye yerekeza mu ikipe ya AFC Leopards SC.
TANGA IGITECYEREZO